Igihugu cy’u Rwanda kigiye kwakira icyicaro gikuru cy’amashyaka yo mu bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba ‘EAGF’ nyuma y’imyaka 12 gisanzwe kiba mu gihugu cya Uganda.
Ibi n’ibyatangarijwe mu nama y’amashyaka yo mu bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba afite amahame ashingiye kuri Demokarasi no kurengera ibidukikije ‘EAGF’ yiswe ‘Eastern African Greens Congress’ yabereye i Kigali kuri uyu wa Gatandatu.
Ibihugu birimo u Rwanda, Kenya, Uganda, u Burundi na Somalia nibyo bateraniye muri iyi nama ikaba iri kwiga kuri gahunda y’imikorere y’aya mashyaka mu myaka itanu iri imbere.
Mu ijambo rye yatangarije itangazamakuru, Umuyobozi w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR) ari na we uyoboye EAGF, Dr. Frank Habineza, yavuze ko bishimira cyane ibyakozwe ku rwego rw’akarere ka Afurika y’Iburasirazuba mu ishyaka ryabo.
Ati “Kuri ubu turishimira ko n’ubwo tugiye kwakira icyicaro gikuru mu gihugu cyacu hari byinshi byakozwe kandi tugomba gushima, bigiye kuba akarusho kuba noneho kuba kigiye kuza mu Rwanda kuko ari inyungu ikomeye ku gihugu.”

Yakomeje ati “Mu by’ukuri kuba tugiye kwakira icyicaro gikuru cy’amashyaka muri ibi bihugu byo mu Karere, tuzabyungukiramo cyane kubera ko ubu igihugu cyacu cy’u Rwanda kimaze gushyiraho umurongo ufatika w’uko cyakira inama mpuzamahanga, turumva rero bizafasha Leta y’u Rwanda kujya yakira inama mpuzamahanga hano mu Rwanda, kandi iyo habaye inama mpuzamahanga hari amadevize aza mu gihugu, amadorali n’ibindi byose. Urumva rero ko iyo byinjiye mu gihugu amahoteli abona amafaranga, ibyo byose bituma ubukungu bw’igihugu buzamuka.”
Dr Frank Habineza yongeye ati: “Icya kabiri bemeje ko twashaka icyicaro gihoraho, twemeje ko tuzashaka ubutaka tukubaka inzu; urumva ko na byo bizatanga akazi ku Banyarwanda; ikindi ubwo bizaba bivuze ko ibikorwa byinshi bizajya bibera mu Rwanda; kandi nibidukundira na Afurika yose ishobora kuzasaba icyicaro gikuru kikaza hano mu Rwanda, urumva ko bizadufasha.”
Dr. Frank Habineza kandi yavuze ko ku ruhande rw’ishyaka rya DGPR bizafasha abarwanashyaka kujya babona amahugurwa menshi azabafasha kunguka byinshi, ikindi ishyaka rigire imikoranire ya hafi n’ihuriro nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya Politiki yemewwe mu Rwanda; ibyo yise ko “amata azaba abyaye amavuta”.
Umuyobozi wa Green Party ya Somalia akanaba umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’iki gihugu ndetse n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ishinzwe imirimo rusange, Hon. Said Mohamed Mohamuud Haid, ni we watanze igitekerezo cy’uko kiriya cyicaro gikuru cyaza i Kigali.
Uyu yabwiye itangazamakuru ko kiriya cyifuzo yagitewe n’uko kuza i Kigali ari inzozi za buri wese.

Mohammud kandi yashimye iterambere u Rwanda rumaze kugeraho, anashimangira ko amashyaka arukoreramo akomeje kwereka Isi ko mu Rwanda hamaze guterwa intambwe ikomeye muri Demokarasi.
‘EAGF’ igiye kuzana icyicaro cyayo mu Rwanda yashinzwe mu 2013, aho yatangiriye i Kigali mu Rwanda.

