Paruwasi ya Gishaka yibarutse Padiri mushya Theoneste Ngendonziza

admin
7 Min Read

Nyuma y’imyaka 19 yari ishize batabona umupadiri mushya, abakiristu ba Paruwasi ya Gishaka muri Arkidiyosezi ya Kigali, bari mu byishimo byo kuba bavukishije Theoneste Ngendonziza Padiri uhavuka wagizwe umusaseridoti na Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda kuwa 13 Nyakanga, akabasomera Misa ye ya mbere kuri uyu wa 14 Nyakanga 2025.

Byari ibirori n’ibyishimo ubwo Padiri mushya Theoneste yasomeraga Misa ye ya mbere Abakristu ba Paruwasi ya Gishaka akomokamo, by’umwihariko muri Santarare ya Rutunga avukamo, maze asaba buri wese kuzakomeza kumuba hafi, kugira ngo inzira yahisemo azabashe kuyisohoza uko bikwiriye.

Padiri Theoneste Ngendonziza wasomye Misa ye ya mbere

Mu nyigisho ye ya mbere ari Padiri, ashimira cyane buri wese wagize uruhare mu buzima bwe, kuva avutse kugeza ubwo abaye Padiri, barimo  ababyeyi n’abavandimwe, abo biganye, abamwigishije, abapadiri n’abandi bose yagiye abana nabo mu buzima butandukanye.

Agira ati “Ibi ni ibyishimo ntashobora kubonera igisobanuro. Gusa ndashimira Imana yo yantoranyije muri benshi, nkaba mbaye umusaseridoti w’ibihe byose. Ndashimira ababyeyi bambaye hafi kuva nkivuka kugeza uyu munsi,  bakaba barantoje nkaba Umukristu, imbuto babibye zikaba zitanze umusaruro wo kuba mbaye umupadiri, ni ibyo kwishimira cyane.”

Avuga ko mu masomo yibanzeho ategura inyigisho yageneye abakiristu muri Misa ye ya mbere,  yagarutse ku gitabo cya mbere cya Samuel, aho umusaza Heri yafashije umwana Samuel kumva neza ijwi ry’Imana ryamuhamagaraga. Bityo nawe aboneraho gushimira abapadiri bakuru be, bamubaye hafi bakamurera, ari nako bamukundisha ijambo y’Imana, uyu munsi akaba agiye kuba umuhamya waryo.

Agaruka ku isomo rya kabiri naryo, avuga ko yisunze urugero rwiza rwaranze Kristu wicishe bugufi agacungura abantu. Bityo nawe akaba agomba kumufataho urugero mubyo azajya akora iminsi yose.

Ku bigendanye n’ivanjiri ya Luka yasomwe, avuga  ko yibanze nayo ku gisingizo cya Bikiramariya, urugero mu babyeyi bose, ku buryo ngo mu nzira zose yanyuzemo kuva mu ntangiriro kugeza ubwo abaye Padiri atarahwemye kumwiyambaza.

Abwira bagenzi be ba muri inyuma, baba Abadiyakoni n’Abafaratiri, kwigana umwete amasomo bahabwa, kugira ngo bazabashe gusoza ari intangarugero nyazo mu kwigisha no gusobanura inkuru nziza ya Yezu Kristu bahisemo kubera intumwa.

Padiri mukuru wa Paruwasi ya Gishaka Chrispin Kubwimana, ashimira Imana yabaheye umusaseridoti mushya, nyuma y’imyaka igera kuri 19 bari batarabasha kumubona.

Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Gishaka Kubwimana Chrispin

Agira ati “Turishimye cyane muri Paruwasi yacu ya Gishaka kandi ibyishimo byacu bifite ishingiro, cyane ko duheruka umupadiri muri 2006 ubwo twakiraga Padiri Donatien Twizeyimana. Iri ni ishema kuri Paruwasi yacu, tukaba dushishikariza n’urundi rubyiruko rubishaka kugera ikirenge mu cya bakuru babo, nabo bakagana inzira yo kwiha Imana bakaba abasaseridoti, cyane ko umupadiri ari umuhuza w’Imana n’abantu, akaba kandi umwunzi w’imitima n’umugabuzi w’amahoro.”

Asaba Padiri mushya kuzaba hafi abakristu akabatega amatwi, akabafasha mu byo bamwifuzaho byose, muri make akaba umushumba wisanisha n’intama, nk’uko Kristu yemeye guca bugufi kugira ngo acungure abantu.

Padiri Andre Kibanguka umaze imyaka 49 asomeye Misa ye ya mbere muri Paruwasi ya Gishaka, ubwo yahabwaga ubusaseridoti mu 1976, niwe watanze inyigisho zigendanye na Misa ya mbere ya Padiri Theoneste.

Padiri Andre Kibanguka mu nyigisho ze yahaye ubutumwa n’impanuro Padiri mushya Theoneste

Agira inama Padiri mushya, aboneraho kumusangiza ku bunararibonye amaranye iyo myaka yose, maze amusaba kuzarangwa n’urukundo yirinda ibyazamugusha bigatuma atatira igihango agiranye n’abakiristu na Kristu abereye intumwa.

Agira ati “Iyi myaka maze ndi umusaseridoti nigiyemo byinshi. Mu gihe cyacu cyakora ntibyari byoroshye, cyane ko abantu bari batarasobanukirwa neza, ari nko gutangirira kuri zero. Gusa Padiri Theoneste, uje mu gihe cy’iterambere ryuzuyemo ibyiza n’ibibi. Iterambere ririmo ibishuko n’ibigusha byinshi uzabyirinde rero. Uzabyirinde ubirinde n’abandi ukurikirane gusa inzira ya Yezu Kristu yagushinze, inzira yo kuba umugabuzi w’amahoro no gufasha intama ze kugera ku bucungurwe bwazo.”

Avuga ko kuba umupadiri, burya ari ubutumwa bukomeye kandi busaba kubukora ubukunze kandi witwararitse, bikaba bigusaba gutega amatwi buri wese, ukarangwa iteka no kumvira abagukuriye.

Kimwe na Padiri mukuru wa Paruwasi, Kibanguka yishimira ko Paruwasi yabo yungutse amaboko mashya, bakaba babonye uje kubakorera mu ngata, bityo asaba ababyeyi gukomeza kurera neza abana babo, barushaho kubatoza ubukristu, kugira ngo mu bihe bitaha Paruwasi ya Gishaka izakomeze kugwiza abasaseridoti, bitabanje kongera gusaba imyaka 20 nk’uko uwabuhawe none, yaje hari hashize icyo gihe cyose.

Umubyeyi wa Padiri Theoneste Ngendonziza, Byamugira Flugence, avuga ko atabona uburyo yarondora ibyishimo afite, byo kuba umuntu  w’intameyekana nkawe, abashije kubyarira Kiliziya Umusaseridoti.

Umubyeyi wa Theoneste yishimiye ko amaze kubyara Padiri

Agira ati “Jyewe n’umuryango wanjye turi mu byishimo byo kuba twabyaye Padiri. Uyu mwana kuva cyera yarangwaga n’imico myiza akanagira ubwenge, ku buryo bajya gukora ikizamini bari benshi nyamara abasha kuza ari uwa mbere. Ndizera ntashidikanya ko iyi mirimo atorewe,  azayisohoza neza akaba intumwa nyayo ya Kristu nk’uko yabihisemo abishaka Imana ikabimuha.”

Asaba ababyeyi babishoboye gufasha abana babo nabo, kugira ngo bajye muri seminari, ari nako  babafasha kugira umuhamagaro wabageza ku rugendo rwo kwiyegurira Imana, avuga ko n’ubwo  bwose umuhungu wabo akuze akaba abaye Padiri, bitavuga ko acutse mu muryango avukamo,  bakaba ngo bazamuhora hafi bishoboka bamusabira kugira ngo inzira nziza yahisemo azayisohoze neza. Bityo amusaba kuzakomeza kuba intwari nk’uko abisanganywe.

Abapadiri bari baje gushyigikira mugenzi wabo ari benshi

Paruwasi ya Gishaka yabonye Padiri mushya wasomye Misa y’umuganura, ari nayo ye ya mbere ya Ngendonziza Theoneste, nyuma yo kugirwa umusaseridoti na Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda kuwa 13 Nyakanga 2025, ni imwe muri Paruwasi igize Arkidiyosezi ya Kigali.

Ni Paruwasi ifite abakristu bakunda abapadiri babo, bikagaragazwa n’uburyo bitabiriye ibirori byo guhabwa ubupadiri kwa Theoneste ari benshi ndetse no muri Misa ye ya mbere bikaba bityo, bakaba baboneyeho kumwifuriza kuzasohoza neza ubutumwa ahawe.

Ababyeyi bashyikirije Padiri Umwana wabo Impano
Hakaswe umutsima basangira ibyishimo

ANDI MAFOTO:

E. Niyonkuru

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *