Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Abbas Araghchi, yavuze ko ibitero Amerika yagabye kuri Iran ari ukwica bikomeye amategeko mpuzamahanga, ndetse n’amasezerano ya Loni.
Araghchi yabitangaje abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, “Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kimwe mu bihugu bihoraho mu Kanama ka Loni gashinzwe umutekano, yakoze icyaha gikomeye cyo kurenga ku Itegekonshinga rya Loni, amategeko mpuzamahanga, n’amasezerano ku kurwanya ikwirakwira ry’intwaro za kirimbuzi (NPT), igaba ibitero ku bikorwa bya kirimbuzi bya Iran bifite intego z’amahoro”.

Ati“Ibyabaye mu gitondo cyo kuri uyu munsi ni amahano, kandi bizagira ingaruka z’igihe kirekire. Buri gihugu cyose kigize Umuryango w’Abibumbye kigomba guhangayikishwa cyane n’iyi myitwarire yuje ibyaha, uburangare ku mategeko, n’ubugizi bwa nabi.”
US yigamba kugaba igitero kuri Iran
Perezida Donald Trump yatangaje ko ingabo z’igihugu cye zatangiye kurasa ku nganda za Iran zitunganya ibisasu bya kirimbuzi zari zitararaswaho na Israel kugeza ubu.
Yaboneyeho gusaba Iran kwemera kumanika amaboko bitaba ibyo igakubitwa bikomeye. Ahantu harashwe hakomeye ni ahitwa Fordo n’ahandi habiri hasanzwe batunganyirizwa ubutare bwa Uranium.

Itangazo rya Iran rivuga ko ibitero by’umwanzi byasenye igice cy’urufanda rwa Fordo ariko ryirinze kuvuga ubukana bw’ibyanyangiritse. Ahandi hantu hangiritse ni ahitwa Natanz na Isfahan, aha hakaba hasanzwe harashegeshwe n’ibisasu bya Israel bimaze iminsi biharaswa.
Mu ijambo yagejeje ku baturage b’igihugu cye, Donald Trump yavuze ko Amerika na Israel bashaka ko ‘Kagarara’ wo mu Burasirazuba bwo Hagati witwa Iran ava ku izima akareka burundu ibyo gutunganya Uranium yo gukoresha mu ntwaro za kirimbuzi.
Iran yongeye guhumuriza abaturage ku bijyanye n’ubwoba bw’imyuka y’ubumara iva mu bisasu bya kirimbuzi
Reza Kardan, umuyobozi wungirije w’Ikigo gishinzwe ingufu za kirimbuzi muri Iran akaba n’umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe umutekano mu by’ingufu za kirimbuzi, yavuze ko “nta myuka y’ubumara cyangwa imirasire iva mu bisasu bya kirimbuzi iraboneka hanze y’ahantu harashwe n’ibitero by’indege za gisirikare za Amerika.”

Kardan, nk’uko byatangajwe n’ibiro ntaramakuru bya IRNA, yavuze ati:”Imyiteguro yari yarakozwe hakiri kare, ndetse n’ingamba zafashwe mu rwego rwo kurinda ubuzima n’umutekano w’abaturage b’igihugu cyacu. Nubwo habaye ibitero by’ubugizi bwa nabi byagabwe kuri za sitasiyo za kirimbuzi muri iki gitondo, kubera izo ngamba zari zarafashwe mbere, nta mirasire cyangwa imyuka y’ubumara yigeze igera hanze y’izo sitasiyo.”
Yakomeje agira ati:”Abaturage bashobora gukomeza ubuzima bwabo busanzwe mu bice bikikije aho hantu hatunganyirizwa ingufu za kirimbuzi nta bwoba bafite.”
“Intangiriro y’ubwiyongere bw’amakimbirane mu gihe kirekire”
David Phillips, wari umujyanama mukuru muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu bihe bya Perezida Clinton, Bush na Obama, yatangaje ko yizeye ko Iran izihorera igaba ibitero ku birindiro by’ingabo za Amerika no ku nyungu zayo, nyuma y’itegeko rya Donald Trump ryo kugaba ibitero ku bikorwa bya kirimbuzi bya Iran.

Nkuko David Phillips yabibwiye Al Jazeera,”Trump yari yatangaje ko hari ibyumweru bibiri byagenewe ibiganiro bya dipolomasi. Birasa nk’aho Amerika yihutiye gufata icyemezo cyo kugaba ibitero itaranareka ngo habe amahirwe y’ibiganiro, bityo ikaba iteye intambwe iteye impungenge ishobora gutuma amakimbirane yiyongera mu karere ndetse hakabaho n’ibitero by’ihorera ku ngabo za Amerika—zirenga ibihumbi 40 ziri hafi aho”.
Phillips, ubu uri mu ruzinduko rw’akazi muri Kaminuza ya Oxford, yavuze ko “kwihagararaho kw’Abanya-Perisiya (Iran) n’ishema ryabo nk’igihugu” bidakwiye guteshwa agaciro.
Yakomeje avuga ati:”Iran imaze kugabwaho ibitero, ntabwo ari na Israel yonyine ahubwo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, birumvikana ko izashaka kwihorera, kandi ubwo bwo bwihorera bIzibanda cyane ku ngabo za Amerika ziri mu karere, ku nyanja Itukura (Red Sea), ndetse no ku bindi bikoresho n’inyungu bya Amerika”.
Yaburiye ko ibi bishobora kuba ari intangiriro y’igihe kirekire cy’ubwiyongere bw’intambara n’umutekano muke. “Simbyita igikorwa cyihuse cyarangira ako kanya,” Niko Phillips yavuze.
Trump avuga ko Iran ari cyo gihugu cya mbere ku isi gitera inkunga imitwe y’abakora iterabwoba bityo ko idakwiye kujenjekerwa. Mu bihe bitandukanye, Ubuyobozi bukuru bwa Iran bwavuze ko Amerika nibarasaho, bizayikoraho, ubu isi ikaba itegereje kureba uko biri bugende.

Noel Mporebuke(source:Aljazeera, AFP)