Mu Kiganiro bagiranye n’Itangazamakuru kuri uyu wa 02 Werurwe 2025 ikigo ICPA,Ururgaga rw’ababaruramari mu Rwanda, hasobanuwe birambuye aho imyiteguro yo gutegura Inama nyafurika y’ababaruramari b’umwuga igeze n’umusaruro bayitezeho muri rusange.
Ni Inama mpuzamahanga y’Abaruramari b’Umwuga bo muri afurika ACOA iteganyijwe kubera I Kigali kuwa 06 kugera kuwa 09 Gicurasi 2025 Igamije ahanini kungurana ibitekerezo no gufata ingamba zihamye zigamije kugira Ababaruramari b’Umwuga mu bihugu by’’Afurika no ku isi muri rusange.
Ubuyobozi bw’Urugaga rw’Ababaruramari b’umwuga mu Rwanda ICPAR muri iki kiganiro, bavuga ko kimwe n’izindi nama zabanje zigamije kongerera ubushobozi no kuzamura urwego rw’ababaruramari b’umwuga muri Afrika, inama igiye guteranira I Kigali kuwa 06 kugera ku ya 09 Gicurasi , bizeye badashidikanya ko izavugirwamo byinshi.
Bavuga ko hazunguranwa ibitekerezo ku byakorwa kugira ngo abantu bose bumve ko Ibaruramari ry’umwuga rikozwe neza rizamura ibigo bikora biharanira Inyungu, n’ibihugu byabo muri rusange.
Perezida wa ICPAR Bwana Obadiah R. Biraro, avuga ko inama ya ACOA 2025 izaba ari umwanya mwiza wo gushishikariza abantu no kuza kureba ibyo u Rwanda rumaze kugeraho, cyane cyane mu bigendanye n’Ibaruramari ry’umwuga hifashishijwe Ikoranabuhanga rigezweho.

Agira ati “ Iyi ni inama mu by’ukuri y’ingirakamaro, ikazafasha abazitabira gukarishya ubwenge mu bigendanye n’ibaruramari ry’umwuga. Ni inama k twizera ko izanafasha n’abakora indi mirimo itandukanye nk’abafite amahoteli, Inganda z’ubuhinzi n’Ubworozi, amabanki n’ibindi.”
Avuga ko ari inama bateganya ko izitabirwa n’abagera ku bihumbi 2 (2000) ndetse ngo mu bihugu bimaze kwemeza ko bizitabira harimo n’abafitemo abagera kuri 200, bityo bakazerekwa ubudasa bw’abashoramari b’Umwuga bo mu Rwanda, ibyo ngo bikazatuma mu gihe hari n’umunyamahanga uje gushora imari ye mu Rwanda, nta kabuza yaza yizeye kumubona mu Rwanda bitamusabye kuzana uwo mu bindi bihugu byo hanze.
Biraro Akomeza kuvuga ko Iterambere ry’igihugu muri rusange udashobora kuritandukanya n’ibaruramari ry’umwuga , agashimangira ko iyo ufite uruganda cyangwa se ibindi bikorwa byunguka , byanze bikunze ngo kugira ngo uteganye ingengo y’imari cyangwa se ejo hazaza h’ibikorwa byawe, byanze bikunze ngo hazakenerwa uwo muhanga mu ibaruramari ry’Umwuga
Ku urundi ruhande avuga yishimira ko u Rwanda rumaze kugira Abaruramari b’Umwuga bakorera mu mabanki, ibigo bya Leta n’iby’abikorera, mu gihe nko mu mwaka wa1999 bari ntabo, muri icyo gihe hakaba haritabazwaga abanyamahanga.

Avuga ko Mu Rwanda habarurwa abo bahanga bagera ku 1300 mu gihe abari kwiga bateganya kwinjira mu mwuga bagera ku bihumbi 6 (6000)
Bwana Obadiah Biraro Perezida wa ICPAR yunganirwa na Miramago Amin Umuyobozi Mukuru wa ICPAR, uvuga ko ahamya adashidikanya ko umusaruro uzava mu iyo nama mpuzamahanga y’ababaruramari b’Umwuga uzaba ushimishije.
Avuga ko mu by’ukuri muri iki gihe, batakigenzura ikigo runaka bagamije kumenya umutungo w’amafaranga kinjije, ahubwo ngo bashishikazwa ahanini no kureba ibyagezweho mu bikorwa.
Iyi nama yo ku urwego rw’Afurika ACOA igiye guterana ku nshuro yayo ya 8 izabera mu Rwanda, izahuza Ababaruramari b’Umwuga, izanitabirwa kandi n’abakora mu nzego za Leta, Imiryango itari iya Leta, Inzobere mu bigendanye n’Imisoro, Abashakashatsi, abahagarariye Ikigo cy’ababaruramari b’Umwuga PAOs n’abandi.


Edouard N.