Dore ibanga rifasha ikigo cya World Mission TVET School guhora mu bigo by’amashuri bihagaze neza mu Rwanda

admin
6 Min Read

Mu minsi yatambutse twabagejejeho urutonde rw’ibigo byigenga bihiga ibindi mu mwaka wa 2020 tugendeye ku myigishirize,imitsindire,isuku,ikoranabuhanga no guhanga udushya dufasha abanyeshuri kuzamukana ubuhanga,ni muri urwo rwego ikinyamakuru igisabo.rw/ twasuye ikigo cya World Mission TVET School mu rwego rwo kumenya neza ibanga gikoresha kugirango gihore mu bigo byigenga byiza mu Rwanda.

World Mission TVET School ni ikigo kigisha ubumenyingiro kikaba giherereye mu Karere ka Gasabo Umurenge wa Kinyinya,iki kigo kimaze imyaka irenga irenga 15 cyimaze kuba ubukombe mu gutegura abanyeshuri bafite ubushobozi ku isoko ry’umurimo dore ko batoza abana kwihangira akazi aho kugasaba.

Bwana Samuel Hatangimana umuyobozi wa World Mission TVET School yadutangarije ko umwana akwiye kwiga  ibimufasha gushyira mungiro ibyo yize, kuko niho isi yerekeza,uyu muyobozi ati’’kugira ubumenyi utashyira mu bikorwa cyangwa ngo ubigaragaze ntacyo biba bimaze, umwana akwiye kugira ubumenyi ariko akagira n’igice cyo gushyira mungiro bwa bumenyi yahawe.

Samuel atangaza ko World Mission TVET School ifite ubushobozi bwo kwigisha umunyeshuri agasoza amasomo afite ubushobozi bwo gupiganwa ku isoko ry’umurimo ndetse no kuba yakwihangira umurimo bitewe n’ubumenyi aba yarahawe.uyu muyobozi yemeza ko kuba bafite abaterankunga bibafasha kubona ibikoresho byose umwana akenera kugirango yige neza,aha yagize ati ”World Mission TVET School dukora ibishoboka byose umwana akabona imfashanyigisho zimufasha mu masomo ye yose.

Iki kigo gifite aho umwana yashyirira mungiro ibyo yize (Work shop),icyumba cy’ikoranabuhanga kigezweho (Smart Classroom)ifite mudasobwa za laptop kandi zigezweho ibi byose umunyeshuri akaba abisanga ku ishuri nta kiguzi na kimwe asabwe,aha akaba ariho uyu muyobozi ahera yemeza ko nta kibazo na kimwe bajya bagira cy’ibikoresho kuko nubwo hari ibyo bakenera bihenze ariko bakora ibishoboka byose bakabishaka kugirango buzuze inshingano zo gutanga ubumenyi bufite ireme.

Hatangimana Samuel uyobora World Mission TVET School atangaza ko bagize amahirwe yo kuba bafite abanyeshuri b’ibitsina byombi ndetse abakobwa aribo benshi bivuze ko ababyeyi n’abanyeshuri bamaze gusobanukirwa n’akamaro ko kwiga ubumenyi ngiro.

Ikigo World Mission TVET School cyatangiye gukora mu mwaka wa 2005 gitangirana n’icyiciro rusange  (O’Level),ariko mu rwego rwo gufasha abanyeshuri bashyizeho icyiciro cyisumbuye (A’Level) aho ubu gifite ishami ry’ikoranabuhanga (ICT)mu masomo ya Software Development,Networking,Computer Application na computer system technology, iki kigo kandi gitanga amahirwe ku munyeshuri watsinze ikizamini cya leta neza kuko ahabwa kujya kwiga mu gihugu cya Koreya y’amajyepfo,ibi bikaba bitera imbaraga abanyeshuri yo kwiga cyane kugirango nabo babe babona ayo mahirwe.

Umwe mu banyeshuri wiga muri world mission TVET School mu mwaka wa gatandatu ariwe Ornella nawe yadutangarije ko yahisemo kuza kwiga muri kino kigo kuko yabonaga abanyeshuri bahiga bahava bafite ubumenyi buhagije kandi bikaba akarusho kuko umunyeshuri urangije muri kino kigo afite amanota meza bimufasha kuba yabona amahirwe yo kujya kwiga hanze kandi arihiriwe n’ikigo,umunyeshuri twaganiriye kandi yatubwiye ko iki kigo kibaha ibishoboka byose kugirango babashe gutsinda neza.yaboneyeho kugira inama bagenzi be yo gukomeza kubahiriza ingamba zo guhangana n’icyorezo cya covid 19 kugirango kitazavaho gituma bahagarika amasomo yabo.

Bwana Habanabakize Emmanuel Umwarimu muri World Mission TVET School yagize ati’’muri kino kigo nta mpamvu nimwe umwarimu yakwitwaza mu kwigisha neza,kuko ibyo dukenera byose tuba twabihawe kandi kugihe,uyu murezi yemeza ko gukorera muri kino kigo ari amahirwe kuko ubuyobozi bwita ku bakozi kandi naho bisaba ubujyanama birakorwa.

Habanabakize kandi yakomoje kungaruka z’icyorezo cya Covid 19 ariko yemeza ko intore itaganya ahubwo ishaka ibisubizo,ni muri urwo rwego abakozi bo muri kino kigo mu bihe byaguma mu rugo bakomeje kujya baterana inkunga ariko by’akarusho ubwo amashuri yatangiraga ikigo cyabageneye amafaranga yo kuba bifashisha kugirango imibereho ikomeze kumera neza.

Ikigo cy’amashuri cya World Mission TVET School uretse ubwiza gifite usanga cyubahiriza amabwiriza yose asabwa na leta by’akarusho ayo guhangana n’icyorezo cya covid19,ubu bwiza kandi ubusangana n’abanyeshuri biga muri kino kigo ibyo hamwe no gutsinda neza ibizamini bya leta akaba aribyo byatumye cyiza mu rutonde rw’ibigo bihiga ibindi mu byigenga hano mu Rwanda ndetse bikaba bituma n’ababyeyi batari bacye bifuza kujyanayo abana babo ngo biyigire ubumenyi ngiro bityo bizabafashe kwibeshaho bihangira umurimo aho kwirirwa biruka basaba akazi.

inkuru ya : NDAYISABA Eric

Contact : 0782511443

Email : ndayisabaeric501@gmail.com

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *