Mu rwego rwo gukomeza kuzirikana abakiriya babo ndetse n’abanyarwanda muri rusange,uruganda rutunganya inzoga zikomoka ku bitoki by’iwacu i Rwanda ruboneyeho gusaba abakiriya barwo gukomeza kuryoherwa n’ibinyobwa rubatunganyiriza ariko bakarushaho kubahiriza ingamba zo kurwanya icyorezo cya covid 19,ubuyobozi bw’uru ruganda rurasaba abakiriya babo kujya bafata ibinyobwa igihe bari gufata amafunguro ndetse ukunda agasembuye kengwa n’uru ruganda agashaka uko yakajyana mu Rugo hubahirizwa amabwiriza yose yo guhangana n’icyorezo.uru ruganda rusanzwe rutunganya inzoga yitwa Tuzane,iyitwa Indatwa na Somawumve.
Ubuyobozi n’abakozi b’uruganda Isanganizabagabo LTD Rwenga inzoga y’umwimerere w’iwacu rukorera mu Karere ka Rwamagana Umurenge wa Karenge bifurije Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda na Madamu,abayobozi bakuru mu nzego z’igihugu ,abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda,Ubuyobozi bw’Intara y’iburasirazuba,abayobozi b’Akarere ka Rwamagana,abakozi b’umurenge wa Karenge,abikorera n’abanyenganda,abakiriya b’uruganda n’abanyarwanda bose muri Rusange Noheri Nziza n’Umwaka mushya Muhire wa 2021.
Twirindwe tunakumire Covid 19
Inkuru ya : NDAYISABA Eric
Contact : ndayisabaeric501@gmail.com




