Dr Frank Habineza yijeje ab’i Huye ko nibamutora pansiyo izatangira gutangirwa ku myaka 55

admin
2 Min Read

Ubwo yiyamamarizaga mu Murenge wa Mukura mu Karere ka Huye, umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika Dr Frank Habineza yijeje abaturage baho ko nibaramuka bamutoye akayobora u Rwanda amafaranga y’ikiruhuko cy’izabukuru yatangwaga ku myaka 65 izagezwa ku myaka 60 ndetse uyisabye akaba yayihabwa kuri 55.

Dr Frank Habineza yabigarutseho ubwo yiyamamarizaga mu Karere ka Huye nk’umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika mu myaka itanu iri mbere hamwe n’abakandida depite 50 bahatanira imyanya mu Nteko inshingamategeko babarizwa mu ishyaka rya Green Party.

Yabwiye abaturage ba Huye n’abarwanashyaka b’ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije ‘Democratic Green Party’ bari baje kumva imigabo n’imigambi bye ko nibaramuka bamugiriye icyizere bakamutora akayobora u Rwanda azabasha kugabanya imyaka ya pansiyo aho izatangira gutangirwa ku myaka 55. Ibintu avuga ko yaharaniye kuva kera akinabarizwa mu Nteko inshingamategeko.

Ati “Ni mutugirira icyizere mukadutora mu myaka itanu iri mbere dufite gahunda yo kugabanya igihe cy’imyaka yatangirwagaho pansiyo nibura tukayigeza ku myaka 55 hahandi umuntu abasha gukoresha amafaranga yahawe y’ikiruhuko cy’izabukuru kugira ngo abashe no kuyakoresha.”

Avuga ko ari igitekerezo yatanze mu Nteko inshingamategeko kuva ubwo yabarizwaga mu Nteko y’u Rwanda n’ubwo bitahise bikorwa yemeza ko mugihe cyose Abanyarwanda bamugiriye icyizere bakamuhundagazaho amajwi mu matora y’Umukuru w’Igihugu n’Ay’Abadepite ateganyijwe tariki 15 Nyakanga 2024, bizahita bishyirwa mu bikorwa.

Ni igitekerezo cyo gubanya iyo myaka igashyirwa kuri 55 ivuye kuri 65 kuko abona ko abenshi bahabwaga ayo mafaranga ya pansiyo wasangaga nta mbaraga yo kuyabyaza umusaruro baba bagifite.

Dr Frank Habineza watanzwe n’ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije ‘Democratic Green Party’ yiyamamarije mu Karere ka Huye kuri iki Cyumweru tariki 30 Kamena 2024, mugihe kuri uyu wa Mbere tariki 1 Nyakanga 2024, arakomereza ibikorwa byo kwiyamamaza mu Karere ka Rusizi na Nyamasheke.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *