‘Ndifuza kurandura burundu inzara mu Banyarwanda’-Dr Frank Habineza ubwo yiyamamazaga i Kamonyi

admin
3 Min Read

Ku munsi wa Kabiri wo kwiyamamaza ku mwanya w’umukuru w’igihugu, Dr Frank Habineza yongeye kwemeza ko mugihe Abanyarwanda bazamugirira icyizere bakamutora azabamara inzara burundu.

Yabigarutseho kuri iki Cyumweru tariki 23 Kamena 2024, mu gikorwa cyo kwiyamamaza cyakomereje i Gihara, mu Murenge Runda mu Karere ka Kamonyi.

Umukandida w’ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije ‘Democratic Green Party’ Dr Frank Habineza uri guhatanira umwanya wa Perezida wa Repubulika waruherekejwe n’Abadepite bangana na 50 batanzwe n’ishyaka bahatanira imyanya mu Nteko inshingamategeko.

Umukandida w’ishyaka rya Green Party ku mwanya w’umukuru w’igihugu Dr Frank Habineza yari yabukereye arikumwe n’Abadepite

Dr Frank Habineza avuga ko mu bimuraje inshinga ubwo azaba ageze ku ntebe y’Ubutegetsi harimo ko guhaza mu biribwa Abanyarwanda bakajya barya nibura gatatu ku munsi.

Ati “Ndababwiza ukuri, dufite ikibazo gikomeye kubyerekeye no kubona amafunguro mu buryo buhagije ku Banyarwanda, ku bwanjye nimubasha kungirira icyizere mukantora nk’umukuru w’igihugu nzabasha guhashya inzara burundu ku buryo Umunyarwanda azajya afungura gatatu ku munsi.”

Dr Frank Habineza uzobereye mu bijyanye n’ibidukikije avuga ko imvugo ye ariyo ngiro kuko batari nk’aya mashyaka yandi avuga ibintu ariko ntabishyire mu bikorwa.

Aha ni naho yashimangiye avuga ko ibyo yari yasezeranyije bamwe mu bari bamugiriye icyizere ubwo yiyamamazaga mu mwaka 2017 kuri ubu ibigera kuri 70% bimaze gushyirwa mu bikorwa.

Ni ibikorwa avuga ko ishyaka ahagarariye ryagizemo uruhare muri gahunda za leta kuri ubu ubwo barakoreraga ubuvugizi umushahara w’Umwarimu ukongerwa ndetse n’ikijyanye no kugaburira abana ku mashuri, gahunda yatangiye gushyirwa mu bikorwa kandi ikaba itanga umusaruro.

Mu migabo n’imigambi mishya ya Dr Frank Habineza yagarutseho ni ikibazo cy’umusoro avuga ko wakwa ku ba nyiri amazu ibintu we abona ko bibangamiye umuturarwanda. Aho yavuze ko naramuka agiriwe icyizere agatorwa nka Perezida wa Repubulika uwo musoro uzavanwaho ni mugihe kandi umusoro ku bijyanye n’ubucuruzi azawushyira kuri 14%.

Ikindi yagarutseho n’ikibazo cy’iminsi abantu bamara bafunzwe by’agateganyo, aho ngo bamwe basiragira muri gereza babwirwa ko bakiri ku mukorera iperereza kugeza amaze igihe kinini muri gereza abwirwa ko ari mu minsi y’agateganyo,  aha avuga ko abo bantu bakwiriye kujya gushyirirwaho ikigega ku buryo bajya bahabwa indishyi y’akababaro.

Umukandida w’ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije ‘Democratic Green Party’ Dr Frank Habineza asaba abarwanashyaka kuzamushyigikira mu matora y’Umukuru w’Igihugu n’Ay’Abadepite ateganyijwe kuwa 14-15 Kamena 2024 kuko yiteguye kubakorera ibyiza n’igihugu muri rusange.

Abarwanashyaka bari bakubise baje kwakira umukandida wabo Dr Frank Habineza
Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *