Ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda, Democratic Green Party of Rwanda (DGPR), ryatangiye ibikorwa byo kwamamaza umukandida ku mwanya wa Perezida, Dr Frank Habineza ndetse n’abakandida Depite 50 bemejwe n’a komisiyo y’Igihugu gishinzwe amatora NEC.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Kamena 2024, ni bwo ibikorwa byo kwiyamamaza byatangiye haba ku bakandida ku mwanya wa Perezida wa Repuburika ndetse n’abakandida mu myanya y’Abadepite 50 bagomba kujya mu Nteko Nshingamategeko nyuma y’uko icyuye igihe yasheshwe ku wa 14 Kamena 2024.
Ishyaka Green Party naryo ryatangiye ibikorwa byaryo byokwamamaza umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repuburika, Dr Frank Habineza ndetse n’Abadepite 50 bemerewe kwiyamamaza.

Dr Frank Habineza wavuye ku biro by’ishyaka bya Green Party agaragiwe n’umubare munini w’abarwashyaka ba Green Party, yanyuze inzira yose ari mu modoka ifunguye hejuru ku buryo yagendaga asuhuza abantu hirya no hino mu nzira aho yanyuze.
Nyuma yo kugera i Bweramvura, Dr Frank Habineza n’abari bamuherekeje bakiriwe n’umubare utari muto n’abaturage bo muri aka Kagali kandi bafite ‘morale’ yo hejuru bigaragaza ko bamwishimiye.
Dr Frank n’ishyaka rye batangaje imigabo n’imigambi yagejeje ku baturage n’abarwanashyaka ba Green Party bari muri aka kagali ka Bweramvura, Dr Frank yagarutse cyane mu guca akarengane mu baturage, gukuraho igifungo cy’agateganyo akenshi gikunze kuba kirekire bigendanye n’iminsi iki gifungo kimara.
Dr Frank yagize ati “Muzaba muhisemo ubuzima bwiza, kubaho mu mudendezo, nta muntu uzongera gufungwa azira ubusa, ndetse no kuzafasha abaturage kwihaza mu biribwa n’ibindi bitandukanye mu gihe mwaba mushyize igikumwe imbere y’ikirango cya ‘Kagoma’ mugatora Dr Frank Habineza.”
Habineza yatangaje ko impamvu yo guhitamo ikirango cya Kagoma n’ukugira ngo abe ari cyo kijya imbere y’ikirango cy’iri shyaka, ni ukubera ubuhangange bwa Kagoma akaba ari inyoni itangaje mu mibereho yayo haba mu kwiyuburura igihe ishaje igasubira bwana, imbaraga ndetse n’ubwenge biranga iyo kagoma.
Habineza yijeje abaturage ko mu gihe baba bamutoye, abaturage bose babaho ubuzima bwiza ndetse n’uwari ugeze mu zabukuru akongera agasubira mu bukumi / ubusore kubera ubuzima bwiza baba bahisemo.

Nyuma yo kugeza ku baturage imigabo n’imigambi ye, Dr Frank yatanze umwanya yakira ibibazo bitatu byose byagarutse byibanda ku karengane bamwe bakorewe harimo umubyeyi witwa Anonsiyata wavuze ko umuhungu we yakatiwe gufungwa amezi atatu ariko agiye kumara umwaka atari yabona ubutabera.
Undi watanze ikibazo cye, ni umuhinzi uhingira bubyizi kugira ngo abeho muri uyu murenge wa Jabana waguze ikibanza ariko kugira ngo ahabwe icyemezo cy’ubutaka asabwa kwishyura andi mafaranga 25,000Rwf.
Umuturage wa gatatu yasabye Habineza ko naramuka atowe yazatekereza ku murenge wa Jabana akawushyiramo umuhanda wa ‘Kaburimbo’ akabakiza ivumbi rihari. Dr Frank yamusubije ko n’ubundi mu migabo n’imigambi ye harimo kubaka ibikorwa remezo.
Muri aba baturage bose bagejeje ibibazo byabo ku mukandida Dr Frank yababwiye ko bagiye kubikurikirana ndetse anashyiraho umuntu wihariye wo gukurikirana no kumenya niba ibyo bibazo byarakemutse byaba n’ubuvugizi bushoboka bukazakorwa ahashoboka hose.
Ni igikorwa cyabereye mu karere ka Gasabo, Umurenge wa Jabana, akagari ka Bweramvura, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu.





Alex RUKUNDO