Ibihugu by’u Rwanda na Mali byasinyanye amasezerano 19 arimo ay’Ikoranabuhanga

admin
1 Min Read

Ibihugu by’u Rwanda na Mali byasinyanye amasezerano 19 y’ubufatanye mu nzego zitandukanye, hagamijwe gushimangira umubano hagati yabyo no kuzamura imibereho y’ababituye. 

Kuri uyu wa mbere i Kigali hateraniye inama ya mbere ya Komisiyo ihuriweho n’ibi bihugu mu rwego rwo gushimangira ubufatanye.

Amasezerano yasinywe ari mu nzego zirimo umutekano, ubuzima, umuco, ubuhinzi, ubukerarugendo, ikoranabuhanga, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubutabera, uburezi, ibijyanye no kubungabunga ibidukikije. Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Mali, Abdoulaye Diop avuga ko umubano w’ibihugu byombi ufite uruhare rukomeye mu kurwanya ibindindiza iterambere ry’ibihugu byombi.

Minisitiri Abdoulaye Diop kandi agaragaza ko uyu mubano uturuka mu buryo u Rwanda rwakomeje kugaragariza Mali ubufatanye mu gihe iki gihugu cyari mu bihe bigoye, ashimangira ko kugira ngo Afurika igere ku iterambere ikeneye bisaba ubufatanye bw’ibihugu bigize uyu mugabane.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta yagaragaje ko gufatanya kw’ibihugu byombi bishimangira iterambere ryabyo.

Mu mwaka ushize wa 2023, u Rwanda na Mali byasinye andi masezerano 3 mu nzego zirimo ubwikorezi bwo mu kirere, amasezerano ashyiraho komisiyo ihuriyeho ibihugu byombi, n’ayemeza iby’ubufatanye. 

Ni ku nshuro ya mbere iyi komisiyo ihuriweho iteranye.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *