Mu gihe hari bamwe mu bagabo bakuze bo mu murenge wa Gahini, mu Karere ka Kayonza, bagaragaza ko banga kujya kwisiramuza bitewe n’uko bishobora gutuma bamara igihe barwaye bakabura uko bajya guhahira imiryango yabo, inzego z’ubuzima zo muri aka karere ndetse n’ubuyobozi bw’inzego zibanze buvuga ko iyi ari imyumvire idakwiriye, ndetse zikanemeza ko zigiye kurushaho gukora ubukangurambaga kugira ngo iyi myumvire ihinduke, ku buryo abagabo bakuze nabo bakwitabira gahunda yo kwisiramuza.
Inzego z’ubuzima zigaragaza ko iyo igitsinagabo cyisiramuje byibura bibarinda ibyago byo kwandura Virusi itera SIDA ku kigero kiri hejuru ya 60%.
Gusa ubwo kuri uyu wa 11 Gicurasi 2024, Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) n’abafatanyabikorwa bacyo bakomerezaga ubukangurambaga bwo kurwanya Virusi itera SIDA mu murenge wa Gahini, hari bamwe mu baturage bagaragaje ko urubyiruko rwo rwitabira gahunda yo kwisiramuza, ariko ngo abagabo bakuze ntibabikozwa, aho bavuga ko batakwisiramuza kuko bituma umuntu amara iminsi mu rugo atajya gushaka ibitunga umuryango.
Umwe muri aba baturage agira ati: “Kwisiramuza rero, abana nko guhera ku myaka 18 kugaruka hasi barabyitabiriye cyane, ariko abantu bakuze ni gake cyane, nk’umugabo wubatse, ukuze, aratekereza akavuga ko nanjya gukoresha iyo serivisi akaza kuryama icyumweru, wenda ari na nyakabyizi, atekereza ku bana be, bityo ni iyo myumvire ituma abantu bakuze batajyayo.”
Undi yagize ati: “Imbogamizi nyine baba bavuga, bavuga ko kuko aba yubatse urugo atakwisiramuza ngo atahe i muhira ngo azihanganire gukira, keretse ahari hagize ikigo bashyiramo abantu bakabavura bagataha bakize.”
Ni mu gihe Ngarambe Alphonse, Umuyobozi w’Ishami ry’Ubuzima mu Karere ka Kayonza, avuga ko ari imyumvire ikiri hasi ndetse yemeza ko kwisiramuza bitatuma umuntu ananirwa kujya guhahira umuryango, avuga ko bagiye gukomeza gukora ubukangurambaga kugira ngo iyo myimvire ihinduke.

Agira ati: “Gahunda yo kwisiramuza nayo ni imwe muri gahunda zihari zo kugira ngo twirinde virusi itera SIDA, kandi urubyiruko nibo buriya baritabira, ariko buriya hazamo n’akandi kantu kavuga ko ari umuco wenda abantu bakuru bakavuga ko atari ngombwa, ariko mu bukangurambaga bose tubageraho, wenda nk’imbogamizi bavuga bati “hari igihe bidutindira, ugatinda gukira kandi ukeneye gukora akazi’ ibyo wenda birumvikana ariko ubundi umuntu iyoyisiramuje hagati y’iminsi ine n’irindwi aba ashobora kongera kujya mu mirimo ye ya buri munsi, igikomeye rero ahongaho ni ukugira ngo twigishe abaturage bahindure imyumvire cyane cyane abo bantu bakuru kugira ngo bagane izo serivise kuko turazikora ahantu hose ku bigo nderabuzima n’ibitaro.”
HARELIMANA Jean Damascene, Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, avuga ko abagabo batinya cyangwa batemera kujya kwisiramuza bakwiye kugereranya bakateba niba iminsi ibiri cyangwa itatu bashobora kumara badakora ishobora kuguranwa ubuzima bwabo, aho umuntu ashobora kugira ibyago byo kwandura Virusi itera SIDA akazayimarana ibihe byose by’ubuzima bwe.

Yagize ati “Nzi ko uwisiramuza atamara iminsi myinshi yatuma yicwa n’inzara igihe yaramuka yisiramuje, kandi ni no kureba ngo inyungu irimo ni iyihe,…uramutse ugize ingorane zatuma wandura ukazigira Virusi itera SIDA mu yindi myaka y’ubuzima usigaje, no kuba wenda iminsi ibiri cyangwa itatu ushobora kuba wahawe izo serivisi kandi ubuzima bugakomeza neza, umuntu yagakwiye kuba ahiramo iki?”
Uyu muyobozi avuga ko ikigiye gukorwa ari ukurushaho gukangurira aba baturage kwitabira gahunda zo kwirinda SIDA harimo no kwisiramuza kuburyo n’abakuze bahindura imyumvire bakitabira serivisi zo kwisiramuza.
Dr. Ikuzo Basil, Umuyobozi w’Agashami gashinzwe kurwanya SIDA muri RBC, avuga ko kwisiramuza bagabanya ibyago byo kwandura Virusi itera SIDA, gusa agira inama abamaze kwisiramuza kujya banakoresha ubundi buryo kwo kwirinda Virusi itera SIDA burimo no gukoresha agakingirizo.

Avuga ko imbogamizi zo kwisiramuza zikigaragara mu bakuze, ariko ngo hari gukorwa uburyo izo mbogamizi zakurwaho iyi gahunda ikagenda neza kuri bose.
Yagize ati: “Muri gahunda tugira zo kwirinda SIDA harimo no gukangurira abagabo kwisiramuza, aho ubushakashatsi bwagaragaje ko bishobora ku kurinda ku kigero cya 60% kuba wa kwandura Virusi itera SIDA, aho tubona batitabira ni mu bakuze cyane.”
Ubushakashatsi buheruka gukorwa na DHS mu 2019-2020 bwagaragaje ko ku bafite imyaka hagati ya 15 na 49 mu gihugu hose hari hamaze gusiramurwa abantu bangana na 56%.