Mu Urwego rwo kugorora abakomeje kwishora mu ngeso mbi yo kwishora mu ikoreshwa ry’Ibiyobyabwenge, Ubuyobozi bwa Komite y’igihugu ishinzwe kurwanya no gukumira ibiyobyabwenge butangaza ko mu kigo cya i WAWA kiri mu Ntara y’i burengerazuba, hari kugororerwa urubyiruko rugera ku 1086 benshi muri bo bakaba abacikishirije amashuri abanza, ay’isumbuye ndetse na Kaminuza.
Ni ibyatangarijwe mu gikorwa cy’Ubukangurambaga bugamije kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge kuri uyu wa 13 Gicurasi 2024 ku bufatanye bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima n’abafatanyabikorwa batandukanye.
Umuyobozi wa Komite y’igihugu yo kurwanya ibiyobyabwenge ACP Toussaint MUZEZAYO avuga ko ababyeyi bagomba gukomeza igitsure ku bana babo ntibabohereze ku ishuri ngo baterere iyo batabakurikiranye cyane ko baba batazi inshuti zose bagendana nazo kuko zimwe muri zo zishobora kugira uruhare runini mu kubayobya no kubakangurira mu ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge

Avuga ko uretse abo bari kugororerwa mu kigo cya Iwawa hari n’abandi 249 bari kugororerwa i Nyamagabe ikaba ari impungenge ikomeye ku gihugu cyose bityo buri wese akaba agomba ngo gushyiraho ake kugira ngo urwo rubyiruko rubashe gucika kuri izo ngeso.
Agira ati “Ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge rikomeje gutera ibibazo mu Rwanda cyane cyane mu rubyiruko, bityo nk’ababyeyi tukaba dutegetswe gukomeza kubaba hafi kugira ngo babashe gucika kuri izo ngeso. Mu by’ukuri ikigaragaza ko ibiyobyabwenge ari ikibazo ni uburyo nk’ubu mu kigo cya Iwawa hari kugororerwa urubyiruko rugera ku 1086. Muri bo abagera kuri 684 ni abacikishirije amasomo yo mu mashuri abanza, 236 ni abo mu mashuri y’isumbuye mu gihe 66 ari abo muri Kaminuza.”
Visi Perezida wa Komite ishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge akaba n’Inumwa ya Leta muri Ministeri y’Ubutabera Ntukanyagwe Valence, avuga ko ikibazo cy’ibiyobyabwenge cyane cyane mu rubyiruko gikomeje gutera inkeke ikomeye cyane ko biri kugendana n’iterambere ryihuse riri gutuma urubyiruko rwinshi rubigeraho mu buryo bworoheje.

Agira ati “Kuba mu bigo ngororamuco n’amagereza hagaragaramo urubyiruko rugera ku bihumbi 6400, ibyo bikaba ari nabyo bituma baba inzererezi, ntitugomba kwicara ngo turebere, ahubwo dutegetswe kubyamagana kugira ngo turengere abo bana bacu hakiri kare.”
Masengengesho Groliya ufite imyaka 17 akaba yiga imyuga muri SPAJ ku Kicukiro-Kagarama avuga ko ibiyobyabwenge ari ikibazo gikomeye mu rubyiruko kuko abana benshi yabonye babikoresheje ngo bahinduye imico myiza yabarangaga.
Agira ati “Ni ukuri ibiyobyabwenge ni bibi. Ndacyari muto ariko bikomeje bitya, basaza bacu bagakomeza kwishora mu biyobyabwenge nta kabuza ko tutazabona abagabo, n’abagabo n’abo ariko bashobora kutabona abagore kuko hari bagenzi bacu babakobwa n’abo byagaragaye ko bishoye muri izo ngeso. “

Umukozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC mu ishami rishinzwe ubuzima bwo mu mutwe Darius GISHOMA avuga ko muri rusange kwa muganga bakira abantu bagera ku bihumbi 5 (5000) kubera ingaruka z’ibiyobyabwenge.
Agira ati “Ni ngombwa ko urubyiruko n’abandi bose bishora mu ngeso yo kubatwa n’ibiyobyabwenge babicikaho burundu kuko bigira ingaruka ku mwijima w’umuntu, Impyiko, ibihaha n’ibindi bice by’umubiri.”

Mu bice bitandukanye by’igihugu hamaze gushyirwaho ibigo bigamije kugororerwamo ababaswe n’ibiyobyabwenge.
Ikindi ni uko hagiyeho n’ibihano bigamije guca intege burundu ababikoresha aho ufashwe abinywa ahanishwa igihano cy’imyaka 2 mu gihe abafashwe baruhinga cyangwa barucuruza bahanishwa igihano cya burundu.



Edouard Igisabo: E. Niyonkuru