Intumwa za RDF ziri muri Uganda

admin
2 Min Read

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yakiriye itsinda ry’abasirikare b’u Rwanda riyobowe n’Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka, Gen Maj Vincent Nyakarundi.

Itsinda ry’abasirikare b’u Rwanda batanu ryakiriwe na Gen Muhoozi n’Umuyobozi w’ubutasi bwa Uganda, Gen Maj James Birungi ku birindiro by’ingabo z’iki gihugu biri i Mbuya kuri uyu wa 17 Mata 2024.

Baganiriye ku bufatanye bw’ingabo z’ibihugu byombi ndetse no ku mutekano wo mu karere biherereyemo, cyane cyane ku ntambara iri kubera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Gen Muhoozi yakiriye abasirikare b’u Rwanda nyuma y’igihe gikabakaba ukwezi agizwe Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda, aho yasimbuye Gen Wilson Mbasu Mbadi.

Ubwo umubano w’ibihugu byombi wari warazambye, Gen Muhoozi yagize uruhare runini mu kuwuzahura mu ntangiriro za 2021, asura u Rwanda, kandi byatanze umusaruro kuko byongeye kubana neza.

Uyu muhungu wa Perezida Yoweri Museveni yagaragaje kenshi ko u Rwanda na Uganda ari ibihugu by’abavandimwe, bityo ko bikwiye guhahirana, ababituye bakagenderana nta mbogamizi bahura na zo.

Yagaragaje kandi ko bidakwiye kugarukira aho, ahubwo ko n’ingabo zikwiye gukorana kugira ngo zibashe guhangana n’ibibazo bibangamiye umutekano wabyo ndetse no mu karere.Gen Maj Nyakarundi yayoboye itsinda ry’abasirikare b’u Rwanda bagiye muri UgandaGen Maj Nyakarundi yaherekejwe n’abandi basirikare bane

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *