Kwibuka30: Urubyiruko rwo mu Murenge wa Nyarugunga rwahawe umukoro wo kubakira ku byagezweho rurwanya Jenoside

admin
6 Min Read

Kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Mata 2024, mu Murenge wa Nyarugunga, habaye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 yasize ihitanye abarenga miliyoni. By’umwihariko muri uyu murenge hakaba harishwe Abatutsi benshi, kuko hari hatuye abacurabwenge ba Jenoside barimo Perezida Habyarimana Juvenal, abahoze ari Abasirikari bo mu Kigo cya gisirikari cya Kanombe bari barise Camp Coloneri Mayuya, n’abandi. Urubyiruko rukaba rwongeye kwibutswa ko rufite uruhare runini rwo kubaka igihugu no kutareberera abagishaka kugoreka amateka ya Jenoside.

Ni umuhango watangijwe no gufata umunota wo Kwibuka, ukaba waranzwe n’ubwitabire bw’urubyiruko rwinshi, ahatanzwe ubutumwa bugaruka mu gushishikariza urwo rubyiruko kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu kuko aribo Rwanda rw’ejo, hatangwa n’ubuhamya bw’umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 muri uwo murenge.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyarugunga, Uwamahoro Genevieve, yahaye ikaze abitabiriye uyu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, ndetse abasaba gukomera mugihe bibuka ibihe bigoye banyuzemo, abibutsa ko bakwiye kwibuka biyubaka. Yavuze ko mu rugendo rwo kwiyubaka no kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge nk’umurenge bahuriza hamwe abaturage mu biganiro bigamije ubumwe n’ubwiyunge.

Ati” Twifashisha ibiganiro byateguwe na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano mboneragihugu, tugahuza Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi n’abo mu miryango y’abafunze bazira kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, hakabaho gusabana imbabazi no kuganira ku buryo twakwimakaza ubumwe n’ubwiyunge kugira ngo tugere ku iterambere twifuza.”

Uyu muyobozi ashimangira ko igihamya ko ubumwe bugenda bugerwaho ari uko mu murenge ayobora muri ibi bihe hatarumvikana ibikorwa byo gupfobya Jenoside cyangwa guhohotera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

RWAKA Nicolas, uwagejeje ku bitabiriye amwe mu mateka ya Jenoside, ikiganiro cye kibanze cyane ku gusobanurira urubyiruko inkomoko y’ubunyarwanda n’amoko abazungu bifashishije ngo batanye abanyarwanda. Yagaragaje ko ubusobanuro bw’ubwoko ku bazungu budahura n’icyo abanyarwanda bita ubwoko, ndetse ko abazungu b’ababiligi bifashishije amoko aba mu gihugu cyabo bakaryanisha abanyarwanda.

Avuga kandi ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda 1994, ifite umwihariko ku Isi, bitewe n’uburyo yabaye mu gihugu abenegihugu bavuga ururimi rumwe, Abanyarwanda bakicwa n’abandi banyarwanda kandi igahagarikwa n’Abanyarwanda ubwabo nta bindi bihugu by’amahanga biyihagaritse.

Yasabye urubyiruko gusobanukirwa amateka ya Jenoside n’ay’igihugu ndetse bakanitegura kuyasobanurira abandi, cyane cyane abanyamahanga.

Bwana NZABAGARANA Jean Pierre, Uwarokokeye Jenoside yakorewe abatutsi 1994 mu murenge wa Nyarugunga, mu buhamya bwe bwakoze ku mutima abitabiriye uyu muhango, yavuze urugendo rwinzitane yanyuzemo ku myaka 14 gusa, aho yacitse interahamwe hamana, zikica benshi areba. Yanagarutse ku rupfu rw’agashinyaguro abahungiye kuri ETO KICUKIRO bapfuye n’uburyo yaje guhura n’Inkotanyi akarokoka.

Yagize ati”Ndashimira Ingabo za FPR-INKOTANYI zaturokoye zikadusubiza ubuzima none ubu tukaba twarakuze kandi twiteguye gukomeza kurinda ibyagezweho. Kandi nyuma y’ibikomere bya Jenoside nariyubatse ndetse ubu narize ngeza ku kiciro cya kabiri cya kaminuza.”

Uhagarariye Ibuka mu murenge wa Nyarugunga, UFITINEMA Rosalie, yavuze ko nubwo bishwe by’agashinyaguro batashize, ahubwo barokotse kandi bageze ku rwego rwiza mu kwiyubaka no gukira ibikomere. Ashima Leta y’ubumwe yabasabye kubabarira ntihabeho kwihorera, kuko yasanze ubumwe bw’abanyarwanda ariwo musingi w’igihugu cyiza. Yagarutse ku rubyiruko aho nawe arusaba kumvira impuguro z’abayobozi beza igihugu gifite.

Ku birebana n’imibereho myiza y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, yongeye gushima Leta y’u Rwanda kuko yabahaye ubufasha bunyuranye burimo kwiga, ubuvuzi n’ibindi, binyuze muri gahunda zitandukanye zabashyiriweho, n’izindi bahuriyeho n’abandi banyarwanda. Gusa yaboneyeho no gusaba ubuyobozi ko hagira igikorwa abarokotse Jenoside bagera kuri 15 bo muri Nyarugunga bakabona aho kuba.

Ati:” Nubwo dushima ubufasha abarokotse Jenoside batishoboye bahabwa buri kwezi, bitewe n’aho ibihe bigeze n’uko ibiciro bihagaze ku isoko, ubufasha bahabwa ubu ntibukibasha kubafasha gukemura ibyibanze bakenera. Nkaba nsaba ko ubwo bufasha bwakwiyongera ngo imibereho myiza nabo ibagereho, kuko iyo ibyo bibazo byivanze n’ibikomere byo ku mutima no ku mubiri bibasubiza inyuma.”

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro Wungirije, Huss Monique, wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango yibukije abari aho ko u Rwanda binyuze mu bayobozi beza, bahisemo kubakira ku bumwe n’ubwiyunge kandi ko abato aribo bagomba kubusigasira kuko aribo Rwanda rw’ejo. Yongeraho ko Abarokotse Jenoside leta yagerageje kubafasha mu bushobozi buhari.

Ati:” Hari abarokotse Jenoside bahawe ubuvuzi, Abari badafite aho kuba Leta yabahaye amacumbi, abatari bafite ubushobozi bwo kwiga barigishijwe, gusa urugendo ruracyari rurerure kuko hakiri ibibazo bikigaragara, ariko hari ikizere ko ubuzima buzarushaho kuba bwiza kuko dufite umubyeyi utureberera. Mureke dushyireho umwete cyane cyane urubyiruko dukotanire kubaho kandi neza.”

Muri uyu muhango wo kwibuka, abayobozi abaturage n’urubyiruko bacanye urumuri rw’ikizere bishimangira ubudaheranwa n’umurava wo kubaka igihugu baharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi. Hanatanzwe kandi ubutumwa bwanyujijwe mu ndirimbo n’umuvugo, hanasomwa amazina y’abibukwa bazize Jenoside yakorewe Abatutsi bari batuye aho uyu murenge uherereye.

MPOREBUKE Noel

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *