#Kwibuka30: Urubyiruko rwo mu Murenge wa Kicukiro rwahawe umukoro wo kurwanya abakigoreka amateka ya Jenoside

admin
9 Min Read

Kuri uyu wa Kabiri tariki 9 Mata 2024, mu Murenge wa Kicukiro, habaye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi yasize ihekuye abarenga miliyoni mu gihe cy’iminsi 100 by’umwihariko muri uyu Murenge hakaba harishwe Abatutsi benshi, Urubyiruko rukaba rwongeye kwibutswa ko rufite uruhare runini rwo kutareberera abagishaka kugoreka amateka ya Jenoside.

Ni umuhango watangijwe no gufata umunota wo Kwibuka, ukaba wararanzwe n’ubwitabire bw’urubyiruko rwinshi, ahatanzwe ubutumwa bugaruka mu gushishikariza urwo rubyiruko mu iterambere ry’Igihugu kuko aribo Rwanda rw’ejo, hatangwa n’ubuhamya bw’umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 muri uwo murenge.

Ni muri urwo rwego urubyiruko bari baje ari benshi bibukijwe ko bakuru babo babayeho mu gihe cya Jenoside  bari mu bagize uruhare rukomeye mu gukora Jenoside yaguyemo Abatutsi barenga miliyoni.

Urubyiruko rwitabiriye ku bwinshi igikorwa cyo Kwibuka30 mu Murenge wa Kicukiro

Bityo bakaba basabwa kutazareberera umuntu wese  wakongera kuzana amacakubiri mu Banyarwanda cyane ko aribyo byabaye intandaro ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Bizumuremyi Emmanuel wagejeje ku bitabiriye amwe mu mateka yaranze u Rwanda, ikiganiro cye kigaruka ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’uburyo batangiye gutotezwa mu 1959 bigakomeza muri Repubulika ya mbere n’iya kabiri.

Muri icyo kiganiro, agaruka cyane ku mateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 aho yari yatangiye gutegurwa  mu 1959.

Avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda 1994, ifite umwihariko ku Isi, bitewe n’uburyo yabaye mu gihugu abenegihugu bavuga ururimi rumwe, Abanyarwanda bakicwa n’abandi ubwabo kandi igahagarikwa n’Abanyarwanda ubwabo nta bindi bihugu by’amahanga bibigizemo uruhare.

Muri ayo mateka agaragaza ko urubyiruko rw’icyo gihe  rwari rwingaje cyane mu batuye u Rwanda , ruri mu bagize  uruhare rukomeye mu iyicwa ry’Abatutsi bitewe ahanini n’uburyo  Repubulika ya mbere yaranzwe n’amacakubiri yabibye mu Banyarwanda, nyuma y’uko hashingiwe amashyaka ashingiye ku ubwoko n’ivangura  ya APROSOMA na PARMEHUTU yabaye isoko yo gukwirakwiza Jenoside n’urwango bakomeje kugirira Abatutsi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kicukiro Mukandahiro Hydayat arikumwe na Perezida wa IBUKA muri uwo murenge Arine Rusekampunzi

Emmanuel, avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi yari yarateguwe kuko abayikoze babanje kwigishwa ibintu byose bigendanye n’urwango, bikaragazwa n’uburyo mu mwaka 1973 ubutegetsi bwa PARMEHUTU  bwari buyobowe na Gregoire Kayibanda bwatangije ibikorwa by’itotezwa no kwica abatutsi, muri gahunda yari yariswe “Mututsi Mviraha”, icyo gihe utarishwe yahunze igihugu.

Akomeza avuga ko ubwo na Perezida Habyarimana yajyaga ku butegetsi 1973, nawe ntacyo yaje ahindura ahubwo ko we yazanye n’agashya mubyo yaje yita iringaniza ryakuruye ironda karere, muri gahunda y’iringaniza ryakorewe mu mashuri, barikora mu nzego z’ubuyobozi ndetse no mu mirimo yose yarifitiye igihugu akamaro, maze Abatutsi bagahozwa ku nkeke cyane  bari bazi neza umubare wabo babikoreraga.

Ikindi avuga ni uburyo ingabo za RPF Inkotanyi zabashije kuza zigahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse zibasha kubaka politike igarura ubumwe bw’Abanyarwanda bikaba aribyo biganiro byaganiriweho muri Village Urugwiro ari nabyo bigejeje Abanyarwanda mu mahoro atangarirwa n’amahanga.

Perezida wa IBUKA mu Murenge wa Kicukiro, Lin Rusekampunzi wavukiye akanarokokera mu murenge wa Kicukiro, agaruka nawe ku mateka yaranze ako gace.

Perezida wa IBUKA Rusekampunzi Lin avuga ko urubyiruko rukwiriye gusigasira amateka

Avuga ko Jenoside ayizi kuva kera kuko na mbere y’umwaka 1959 hatangiye kugenda hahungabanwa umutekano w’Abatutsi kugezaho bagiye bagenda bica umwe kuri umwe gusa mu mwaka 1994 biba ibindi.

Ati “Uyu murenge niwo navukiyemo ndetse nkurokokeramo, Jenoside nyizi na mbere ya 1959, aho abatutsi batangiye babuzwa umutekano wabo kugezaho batangiye kugenda bicwa umwe kuri umwe gusa bigeze mu 1994 byabaye rurangiza bahigira kwicira Abatutsi kubamara.”

Rusekampunzi akomeza avuga ko guhanurwa kw’indege itabaye imbarutso ya Jenoside ahubwo ko wari umugambi wari wari warateguwe kuva cyera.

Ati “Ubwicanyi bwakorewe Abatutsi bwakozwe na mbere y’uko indege ya Habyarimana ihanurwa, abenshi bari barahungiye muri ETO, abandi bahungira kwa Padiri Kicukiro, abandi bajya mu Gatenga, aho bose bahungaga ibitero by’interahamwe z’abicaga, aba bakomeretsa n’ababasahuraga ku bw’ibyo mpamya ko iby’ihanurwa ry’indege atariyo mbarutso yo kumara Abatutsi.”

Aboneraho kugira inama urubyiruko dore ko ari narwo rwari rwiganje muri icyo gihe ubwo Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu 1994, akebura urwo rubyiruko kwirinda abagishaka kugoreka amateka y’u Rwanda, kuko ariyo yabaye indiri y’ubwicanyi. Bityo Ubumwe bwubatswe n’Abanyarwanda bukomeze gusigasirwe.

Urubyiruko rwagaragaje umukino w’ibihe byo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi

Ati “Bamwe mu rubyiruko bari mu bagize uruhare mu koreka iki gihugu, cyane ko ari nabo bari bafite imbaraga, muri kino gihe  urubyiruko rwiza rurezwe neza, runahawe indangagaciro, nirwo rwubaka igihugu aho kuba urubyiruko rusenya cyangwa rukica abantu.”

Mu kwihanganisha abacitse ku icumu, abasaba gukomera no kwishakamo ibisubizo.

Ati “Muri ibi bihe bitoroshye abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi turabasaba gukomera, kandi bakishakamo ibisubizo, bagaharanira kubana n’ababagiriye nabi, kuko twiyemeje gutanga imbabazi no kubadashaka kuzisaba.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kicukiro Mukandahiro Hydayat mu ijambo rye yihanganisha abarokotse muri bino bihe hibukwa ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Avuga ko Kwibuka kuri iyi nshuro, byagenze neza guhera mu Midugudu by’umwahariko ku rwego rw’Umurenge, abaturage bakaba barabyitabiriye ku kigero gishimishije aha kandi avuga ko kuva mu mwaka ushize kugeza muri uyu mwaka nta bikorwa biganisha ku ngengabitekerezo ya Jenoside byari byongera kugaragara mu murenge ayoboye, bityo bikaba ari ikimenyetso cyerekana ko ihame ry’Ubumwe n’Ubwiyunge rigenda ryumvikana muri rusange.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kicukiro Mukandahiro Hydayat arishimira ko umurenge ayoboye utakigaragaramo ingengabitekerezo ya Jenoside

Cyakora avuga ko bagifite urugendo rwo kwigisha by’umwihariko urubyiruko rukamenya kurushaho amwe mu mateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi n’uburyo yateguwe.

Ati “Uyu munsi turacyafite urugendo, ku rubyiruko kuko abenshi muribo ayo mateka ntibayabayemo ahubwo barayumva, dukwiriye rero gushyiramo imbaraga mu kubabwira ko habayeho igihe abanyarwanda bacitsemo ibice yewe ,Ubunyarwanda bukavaho hakajyaho amoko atandukanya abantu. Kuri ubu rero turi muri gahunda yo kubabwira ko turi abanyarwanda icyo tugamije ni ukubaka u Rwanda buri wese yifuza gukuriramo, yifuza kurereramo.”

Mu rubyiruko rwitabiriye ibyo biganiro uwitwa Munyarugendo Aime Patrick avuga ko ingamba bahakuye ari ukujya basoma cyane amateka yaranze amateka y’Igihugu, cyane cyane Jenoside yakorewe abatutsi.  Kugira ngo bitazongera kubaho ukundi, aha ninaho asaba urubyiruko bagenzi be  kujya bitabira  ibiganiro kugira ngo babashe gusobanukirwa neza iby’itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 n’uburyo bwo kuyikumira kugira ngo u Rwanda bifuza rukomeze rutere imbere , kuko ibyo kwicara murugo iwabo batagera mu biganiro ntaho bitaniye n’abirirwa bagoreka amateka y’u Rwanda.

Umushyitsi mukuru Bwana Karayiga Anastase akaba na Perezida wa Njyanama y’Umurenge wa Kicukiro, ashimira cyane Ingabo za RPF Inkotanyi zari ziyobowe na Perezida Paul Kagame zabashije gufata umugambi wo kubasha kuva mu mahanga aho bari baherereye, bakaza kurokora Abatutsi barimo kwicwa bazira uko baremwe.

Asaba urubyiruko gukomera ku mateka no kubyagezweho biga barushaho kwiga no kumenya amateka yaranze igihugu, kugira ngo basigasire Ubumwe bw’abo n’iterambere rimaze kugerwaho.

Umurenge wa Kicukiro ni umwe mu mirenge ituriye Akarere ka Kicukiro, kimwe n’ahandi mu gihugu, ni Umurenge wabayemo ubwicanyi ndengakamere muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Urubyiruko rukaba rusabwa gusigasira amateka y’u Rwanda no kwamagana abashaka kuyagoreka, Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, bagasabwa gukomeza kwigira icyizere muri byose.

Christian NGIRINSHUTI

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *