Ishyaka riharanira Demokarasi n’Imibereho myiza y’Abaturage ‘PSD’ ryemeje Paul Kagame nk’umukandida mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe uyu mwaka.
Kuri iki Cyumweru tariki 24 Werurwe 2024, abarwanashyaka ba PSD bateraniye muri kongere idasanzwe yemeje ko bashyigikiye Paul Kagame mu matora ya Repubulika ateganyijwe kuba mu kwezi kwa Nyakanga 2024.
Ni Kongere ya PSD yitabiriwe n’abanyapolitiki batandukanye bahagarariye Umuryango FPR-Inkotanyi, PDI, UPDR, Green Party, PDC, PL n’abandi.

Ibi ngo babishimangira kubyo babona yagejeje ku gihugu ndetse bikaba bigendanye n’amahame agendanye n’ishyaka muri rusange.
Perezida w’ishyaka rya PSD, Dr Vincent Biruta avuga ko Biro Politiki yemeje ko umukandida azaba Perezida Paul Kagame, Kongere y’ishyaka na yo ikabyemeza 100%.
Yavuze ko impamvu bahisemo Perezida Kagame ari uko ari umuyobozi w’indashyikirwa werekanye ubushobozi buhambaye, agakunda u Rwanda n’abanyarwanda bose.

Ati “Ikindi ni uko abanyarwanda bamukunda ku buryo budashidikanywaho. Ni umuyobozi wubahwa n’amahanga.
By’umwihariko muri iyi manda irangiye yagaragaje ibikorwa by’indashyikirwa kandi ibyagezweho byari bisanzwe biri muri manifesito ya PSD.”
Akomeza avuga ati “Dushyigikiye Paul Kagame kandi tuzongera gufatanya na we, igihugu kigera kuri byinshi.”
Uwaje ahagarariye ishyaka rya PSD mu Karere ka Kamonyi, Agnes avuga ko bafashe icyemezo cyo gushyigikira umukandida wa FPR akaba n’umukandida w’igihugu Nyakubahwa Paul Kagame ari ukubera imiyoborere myiza yamuranze muri Manda ye ishize.
Ku ruhande rwa Guillaume umuyoboke wa PSD akaba no muri komite nyobozi y’Ishyaka mu Ntara y’Iburasirazuba we avuga ko badateye ipfunwe kuko ntawe bafite uzabahagarira mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe muri uyu mwaka.
Ati “Oya ntasoni biduteye kuko ntawe dufite ngo twatanze undi mukandida utari uwo mu ishyaka ryacu kugira ngo azajye kuduhagararira mu bakandida mu matora y’Umukuru w’Igihugu kuko n’uburenganzira bwacu gushyiraho uwo dushaka mugihe tubonye ko ari ngombwa ashoboye abifitiye ubushobozi tugomba kumutanga ntakibazo kirimo rwose kandi ikindi ni uko twasanze duhuje imigabo n’imigambi igendanye n’ishyaka ryacu rya PSD ntakabuza tugomba kumushyigikira mu rugendo afite rwo gukomeza kugeza ku byiza Abanyarwanda uwo ntawundi akaba ari Nyakubahwa Paul Kagame.”

Imigabo n’imigambi bya PSD
PSD igaragaza ko hazashyirwaho inzego zihamye kandi zigenga kugira ngo urwego rw’ubutabera rukore neza bishingiye ku nyungu z’abanyarwanda bityo ibibazo bikemuke.
Gushyiraho imyaka itegetswe ku rubyiruko rukora igisirikare kandi abakijyamo bakaba bararangije amashuri yisumbuye.
Kongera ishoramari mu buhinzi n’ubworozi, ghushyira imbaraga mu gushaka udushya ahagamijwe guhaza amasoko.
Gushyiraho ikigega cy’imari cyihariye ku buhinzi n’ubworozi.
Mu rwego rw’inganda n’ubucuruzi, PSD izaharanira ko umusoro nyongeragaciro (TVA) wava kuri 18% ikagera kuri 14% kandi birashoboka.
Guha amafaranga y’ubwiteganyirize bw’izabukuru umuntu uri mu myaka 50 wishyuze imisanzu yose.
Mu rwego rw’ubuzima, hazagabanywa inzira umurwayi anyuramo asaba serivisi z’ubuzima.
Guhuza imyinjirize mu bijyanye n’uburezi. Icyo PSD yifuza ni uko habaho uburezi bugera ku rwego mpuzamahanga.
Ibi bikubiye mu ngingo y’ibitekerezo 82 bishingiye ku miyoborere na politiki y’ubutabera imiyoborere n’imibereho myiza.

NGIRINSHUTI Christian