Jack Rusirare akomeje kuba Indashyikira mu basora neza mu Rwanda

admin
4 Min Read

Umunyemari   Rusirare  Jack nyiri AMEKI Color, Uruganda kabuhariwe mugukora amarangi n’ibikoresho byo mu mbaho,  akomeje guca agahigo aza ku mwanya wa mbere w’Indashyikirwa zitanga zikanishyura imisoro y’igihugu neza nk’uko byatangajwe n’ikigo cy’imisoro n’amahoro RRA  kuwa gatanu tariki ya 20 Ugushyingo 2020

Ni mu muhango ngaruka mwako wo guhemba abasora bo mubyiciro bitandukanye wasorejwe i Kigali  ku Urwego rw’igihugu,  nyuma y’uko  byari  byabanjirijwe no guhemba abo mu Ntara bagaragaje ubushake bwo gutanga no kwishyura imisoro n’amahoro neza uko bikwiriye.

Minisitiri w’Intebe Edourd Ngirente mu muhango wo guhemba indashyikirwa za 2020

Bwana Rusirare Jack uhagarariye uruganda rwa AMEKI Color,  uyu mwaka wa 2020  akaba yarongeye gukomeza kwicara ku ntebe y’icyubahiro y’Indashyikirwa ya Rwanda Revenu Authority RRA, aho yabashije kwishyura  imisoro y’akayabo ka miliyari imwe n’ibihumbi magana tandatu y’u Rwanda arenga (1,000,600,000 Frw).

Amarangi y’Ameki color akunzwe mu Rwanda no hanze yarwo

Ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru igisabo.rw/  mu bihe byashize,  Bwana Rusirare, yavuze ko,  kuba aza mu myanya ya mbere mubasora neza buri gihe,  abiterwa no n’uburyo akunda igihugu cye n’umwuga w’ubucuruzi akora anakesha ibigwi byose afite.  Bityo akifuriza na bagenzi be bakora akazi kamwe ku ubucuruzi ,  kugera ikirenge mucye.

Agira ati “ iyo ukunda igihugu cyawe,  wakagombye no kugira uruhare rugaragara mukugiteza imbere. Kugiteza imbere rero nta kundi atari ugutanga imisoro iva ku nyungu z’ibyo  winjije,  kugira ngo ugire uruhare mukubaka gihugu cyawe kikureberera mubyo ukora umunsi ku wundi.”

Bwana Rusirare Jack, Umunyenganda w’inararibonye,  mu biganiro kandi bitandukanye agenda agirana n’itangazamakuru,  avuga ko  mu by’ukuri mubihe byahize ,  ubucuruzi bakoraga  butabagendekeraga neza ugeraranyije no mu bihe byiza kandi bishya u Rwanda rurimo.  Avuga ko  Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda ikora ibishoboka byose,  kugira ngo abikorera barusheho kunoza ibyo bakora no kugira ngo bibonerwe amasoko mu Rwanda no hanze yarwo.

Uruganda Ameki color

 Avuga kandi ko kuba u Rwanda ruyobowe neza, runarangwa n’umutekano nyawo  nabyo bituma  abantu bose  bakora mubwisanzure bubaganisha ku iterambere.  Bityo ngo bikaba nta kindi  wagombye guhemba igihugu  uretse gutanga imisoro neza ugira ngo wunganire Leta mu bikorwa byayo itugezaho buri munsi.”

 Ibyo byiza byose kugira ngo  Bwana Rusirare Jack abigereho,  ndetse akaba amaze imyaka  irenga 15 yicaye ku ntebe y’icyubahiro y’abasora neza,  avuga ko abigezwaho n’uko yishyura imisoro neza y’uruganda ayoboye rwa AMEKI Color, uko amategeko abigena,  akishyura imisoro y’abakozi yose kuva kuri Nyakabyizi kugeza ku umukozi w’uruganda wo hejuru.

 Bamwe mubari bitabiriye umuhango wo guhemba abasora bitwaye neza muri  2020  baganiriye n’ikinyamakuru igisabo,  bavuga ko bidatangaje, Kubona Bwana Rusirare Jack aza ku isonga isonga mu basora neza bo mu Rwanda.  Bavuga ko ubusanzwe n’ibikorwa bye ubwabyo byivugira. Bityo ngo kuba   yahora aza mu myanya ya mbere yabasora neza bikwiriye kubera urugero abandi bacuruzi.

Ikindi bavuga ni uko ngo amarangi uruganda rwe rukora nayo ubwayo , ari intangarugero mu Rwanda no mu karere ruherereyemo,  bikaba byagombye gushimisha abanyarwanda bose,  maze bagaharanira kuba Indashyikirwa nkawe.

Abatekinisiye b’Ameki color

Igikorwa cyo guhemba no gushimira abasora gitegurwa buri mwaka n’Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro Rwanda Revenu Authority , ku bufatanye bwa Ministeri y’ubucuruzi n’inganda n’urugaga rw’abikoreara PSF.  Bwana Rusirare Jack , nyiri Uruganda kabuhariwe mugukora amarangi y’ubwoko bwose n’ibikoresho bikoze mu mbaho,  amaze imyaka irenga 15 aza ku mwanya wa mbere w’abasora neza,  bikaba bimugira Indashyikirwa y’ibihe byose.

Edouard Niyonkuuru

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *