Guverinoma y’u Rwanda n’iya Madagascar byasinyanye amasezerano y’ubufatanye no koroherezanya mu bijyanye n’ubucuruzi n’ishoramari, n’andi y’ubufatanye hagati y’inzego z’abikorera ku mpande zombi.
Aya masezerano yasinywe mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 7 Kanama 2023, mu Nama y’Ubucuruzi n’Ishoramari hagati y’ibihugu byombi. Ni inama yitabiriwe na Perezida wa Madagascar, Andry Rajoelina.
Yashyizweho umukono n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Iterambere, RDB, Clare Akamanzi n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubukungu muri Madagascar, EDBM [Economic Development Board of Madagascar] Rakotomalala Lantosoa.
Andi masezerano yasinywe hagati y’Urwego rw’Abikorera mu Rwanda, PSF ndetse n’Urwego rw’Abikorera muri Madagascar, ajyanye n’ubufatanye bw’impande zombi mu bijyanye n’ubucuruzi.
Perezida wa PSF, Mubiligi Jeanne Françoise, yashimangiye ko hakenewe ubufatanye bw’abacuruzi bo mu Rwanda na Madagascar mu kubyaza umusaruro amahirwe y’ubucuruzi n’ishoramari ahari ku mpande zombi.
Mubiligi yavuze ko ayo mahirwe agaragara by’umwihariko mu nzego zirimo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ikoranabuhanga n’itumanaho mu isakazabumenyi, ubukerarugendo, inganda n’izindi.
Ati “Uyu munsi ni uw’agaciro kandi ushushanya intambwe ikomeye mu bufatanye bushya twinjiyemo mu bucuruzi.Turi hano kugira ngo dushimangire ubufatanye, buri mu kwagura amasoko n’iterambere ry’abacuruzi bacu. Twese tuzi uruhare rukomeye ubucuruzi bugira mu iterambere ry’ubukungu bw’igihugu, no kubyaza umusaruro amahirwe agaragara ku isoko.”
Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Inganda muri Madagascar , GEM [Groupement des entreprises de Madagascar], Guy Foka yavuze ko intambwe yatewe ije gufasha abikorera b’impande zombi mu gufatanya no guhanahana amakuru ari ku masoko yaba ayo mu Rwanda ndetse n’ayo muri Madagascar.
Inzego zishinzwe iterambere ndetse n’abikorera hagati y’u Rwanda na Madagascar, bakoze inama igamije kurebera hamwe amahirwe y’ishoramari n’ubucuruzi ari ku mpande zombi ndetse n’uko yabyazwa umusaruro.
Ni mu nama yitabiriwe n’abagera kuri 30 baturutse muri Madagascar barimo abahagarariye ibigo by’ishoramari bigera kuri 20.
Perezida Rajoelina wafunguye iyi nama, yavuze ko iterambere ry’urwego rw’abikorera rigira uruhare mu kubaka ubukungu bw’igihugu kandi ari naryo u Rwanda na Madagascar bishaka kubakiraho imikoranire.
Umuyobozi wa GEM (Groupement des entreprises de Madagascar), Guy Foka n’uwa PSF, Mubiligi Jeanne Françoise, bashyize umukono ku masezerano
Umuyobozi wa GEM, Guy Foka n’uwa PSF, Mubiligi Jeanne Françoise nyuma y’isinywa ry’amasezerano
Umuyobozi wa EDBM yo muri Madagascar, Rakotomalala Lantosoa n’uwa RDB, Clare Akamanzi
Umuyobozi wa EDBM yo muri Madagascar, Rakotomalala Lantosoa n’uwa RDB, Clare Akamanzi basinyanye amasezerano y’ubufatanye mu bucuruzi n’ishoramari hagati y’u Rwanda na Madagascar
Perezida wa PSF, Mubiligi Jeanne Françoise,yavuze ko hakenewe ubufatanye mu bucuruzi hagati y’u Rwanda na Madagascar kugira ngo abikorera babashe kubyaza umusaruro amahirwe y’ishoramari ahari
Nyuma y’isinywa ry’amasezerano, abayobozi bombi bafashe ifoto y’urwibutso
Abayobozi batandukanye bitabiriye inama yiga ku bucuruzi hagati y’u Rwanda na Madagascar