Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascène Bizimana yatangaje ko ubwoko gakondo abantu bahuriyeho igihe abantu bashaka kubukoresha mu nzira zimika ivangura byazatuma n’ugize inshingano mu nzego z’ubuyobozi bw’igihugu atonesha abo bahuriye muri ayo matsinda
Amoko gakondo yaranze Abanyarwanda yabayeho mu binyejana bya kera kandi n’ubu ariho, ni Abanyiginya, Abega, Abatsobe, Abashambo, Abagesera b’Abazirankende, Abazigaba, Abasinga, Abacyaba, Abakono, Abaha, Abagesera b’Abahondogo, Ababanda, Abasyete, Abashingo, Abongera, Abatsibura, Abungura, Abashi n’Abashigatwa.
Tariki ya 9 Nyakanga 2023, bamwe mu bakomoka mu bwoko bw’Abakono bahuriye hamwe bimika umutware ariko icyo gikorwa cyamaganirwa kure, bashinjwa kubangamira ubumwe bw’Abanyarwanda.
Abitabiriye ibi bikorwa basabye imbabazi mu buryo butandukanye bemera ko bakoze amahano, ndetse uwari umuyobozi w’akarere ka Musanze wungirije Ushinzwe Ubukungu, Rucyahana Mpuhwe Andrew yahise yegura kuri uwo mwanya kubera kwitabira ibyo bikorwa.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascène Bizimana yabwiye RBA ko kugira amoko gakondo nta kibazo kirimo ahubwo abashaka kuyaha abayobozi baba bagiye gusenya burundu ubumwe bw’Abanyarwanda.
Ati “Ikibi ntabwo ari ukuba ufite ubwoko gakondo kandi ni ngombwa, ikibi ni ugufata ubwoko gakondo ugashaka gushyiraho inzego mu gihugu zibaranga. Ni ukuvuga ko icyo gihe haba hagiye kubaho kwimika ivangura, kwimika agatsiko wigijeyo abandi noneho no kubaka urwego ruhagarariye abo bantu, biba bivuze ko abo bantu bagiye guhabwa inshingano zisumbye ubunyarwanda.”
“Izo nshingano zizaza ari mbi kuko zizaza zivangura, zizaza ziha serivisi umukono wenyine, niba umuntu ashinzwe iterambere ry’Akarere, aze abanze mbere na mbere abo bantu, abo bamwimitse, abo ngabo ategerejeho kuba ari bo yuzuriza ibyabo.”
Minisitiri Dr Bizimana yahamije ko n’abandi bose baramutse bimitse utwo dutsiko ”murumva ko igihugu cyaba kirimo gusenyuka. Ubumwe bw’Abanyarwanda bwaba burimo burangira, igihugu cyose gikomera iyo gishingiye ku bumwe bw’abagituye, iyo cyubakiye ku muco uranga abo bantu.”
Yongeyeho ati “Umuco uranga Abanyarwanda rero ntabwo wari uwo gutanga Abakono ngo bishyire hamwe ukwabo, ngo Abatsobe, Abazigaba n’abandi bishyire hamwe buri gatsiko ukwako ibyo ntibyashoboka.”
Minisitiri Dr Bizimana yavuze ko icyatumye u Rwanda rukomera mu ibinyejana byinshi, ari uko bose bahuje imbaraga bakibona mu muyobozi wabo, bagashyigikira ubuyobozi kandi bakubaka inzego z’igihugu.
Amashyirahamwe ateje ikibazo?
Minisitiri Dr Bizimana yavuze ko abantu badakwiye kwitiranya amashyirahamwe agamije inyungu rusange n’ibikorwa bigamije ivangura, gusa ngo ishyirahamwe rifite abo riheza ryo ntiryemewe.
Ati “Ibirebena n’amashyirahamwe, hari abavuga ngo ese amashyirahamwe ubu ntagiye gucika? Ngo ubu ko twari dufite ishyirahamwe ry’abagore turaba aba nde? Amashyirahamwe yemewe n’Itegeko Nshinga, yemewe n’amategeko y’u Rwanda, ikibi ni amashyirahamwe adaharanira inyungu rusange, amashyirahamwe yubakiye ku ivangura, amashyirahamwe yubakiye ku kuronda, byaba irondabwoko, irondakarere, ryaba irironda agatsiko ako ari ko kose, ayo mashyirahamwe ntabwo yemewe.”
Yatanze urugero rwa Busogo, avuga ko abahatuye bashobora gushyiraho ishyirahamwe riteza imbere abahatuye, ariko riramutse rije rirobanura ku bintu runaka, bakavuga ko umuntu ukomoka mu gace runaka atazarijyamo ryaba ari ishyirahamwe rivangura.
Yongeyeho ko igihugu kidakeneye ba nyamwigendaho, kuko babaye ari bo bari mu gihugu ubumwe igihugu cyubakiyeho butashoboka.
