Nyuma y’imyaka ibiri inzego z’umutekano z’u Rwanda zifatanya n’iza Mozambique kurwanya iterabwoba mu Ntara ya Cabo Delgado, abayobozi mu bihugu byombi baravuga ko ibimaze kugerwaho ari ikimenyetso cy’ubuvandimwe bushyitse n’umurunga w’amaraso wasobetswe n’abana b’ibihugu byombi bitangiye urwo rugamba.
Muri Nyakanga 2021 nibwo ingabo n’abapolisi b’u Rwanda batangiye kugera muri Mozambique mu Ntara ya Cabo Delgado guhangana n’ibyihebe byari byarayogoje iyo ntara guhera muri 2017.
Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda Brig. Gen. Ronald Rwivanga avuga ko nyuma yo kwatsa umuriro kuri ibyo byihebe umusaruro umaze kuboneka muri iyi myaka ibiri wivugira.
Ambasaderi wa Mozambique mu Rwanda Amade MIQUIDADE, ashima ubutwari bw’ingabo z’u Rwanda na Polisi y’igihugu, akemeza ko akazi kamaze gukorwa Cabo Delgado ari igihango hagati y’ibihugu byombi.
Ku ikubitiro ingabo z’u Rwanda zahawe inshingano zo kwirukana ibyihebe mu Turere twa Palma na Mocimboa Da Praia no kugarura ituze n’umutekano muri utwo turere.
Kugeza ubu ibyo byose byamaze kugerwaho ndetse abagera ku 190 800 bamaze gusubira mu byabo bavuye mu nkambi zigenda zifunga dore ko hari abaturage bake bagitegereje ubufasha bwa leta kugirango bisuganye nabo basubire mu byabo.
Muri utwo turere twombi kandi amashuri 4 arimo abanza n’ayisumbuye yongeye gufungua imiryango, mu gihe mu buzima ingabo z’u Rwanda zimaze kuvura abakabakaba ibihumbi 17.
Ni ibintu Ambasaderi Amade MIQUIDADE yemeza ko bishimangira ubudasa bw’u Rwanda.
Mu bihe bitandukanye kandi abaturage bo mu turere twa Palma na Mocimboa nabo ntibigeze bahisha amarangamutima yabo ku nzego z’umutekano z’u Rwanda zabakijije ibyihebe ku bufatanye n’ingabo za Mozambique.
Nyuma yo kumenesha ibyihebe no kubirandurana n’ibikorwa byose by’iterabwoba mu turere twa Palma na Mocimboa Da Praia, inzego z’umutekano z’u Rwanda zongerewe inshingano zo gukomereza mu turere tumwe dukoreramo ingabo za SADC kugira ngo naho hagaruke ituze n’umutekano nkuko bimeze ubu muri Palma na Mocimboa Da Praia.
Ibyo byatumye umubare w’ingabo na polisi u Rwanda rwohereza muri Cabo Delgado wiyongera ndetse mu ntangiriro z’iki cyumweru itsinda riyobowe na Maj. Gen. Alex Kagame rikaba ryarerekeje muri Cabo Delgado gukomereza aho bagenzi babo bari bayobowe na Maj. Gen. Nkubito Eugène bari bagejeje.