Ni ibyagarutsweho muri Misa ya Mbere ya Padiri Ndatimana Francois Xavier wahawe Ubupadiri na Nyiricyubahiro Antoni Cardinal Kambanda kuwa 15 Nyakanga 2023, Misa ya mbere y’umuganura ikaba yabaye kuri uyu wa kane Tariki ya 20 Nyakanga 2023.
Ni igitambo cya Misa cyatuwe na Padiri mushya Ndatimana Francois Xavier imbere y’Abapadiri bagenzi be baturutse impande n’impande baje kumushyigikira, abagize umuryango we, abakristu ba Santarare Paruwasi ya Rilima yubatsemo n’abandi benshi.

Padiri Francois Xavier ashimira Imana cyane yamutoye muri benshi kugira ngo ayibere Intumwa y’ibihe byose, bityo akaba yiteguye kuyikorera aho azoherezwa hose n’Umushumba we cyane ko Intego yiyemeje ari Ukumvira no gukorera Intama za Nyagasani.
Agira ati « Ndashimira Imana cyane kuri uyu munsi nturiyeho igitambo cya Misa ya mbere, imbere y’umuryango wanjye, inshuti, abavandimwe n’imbere y’imbaga y’Abakristu muri rusange.
Muri make, Ubutumwa bwa Nyiricyubahiro Musenyeri Archiveque bunyemerera kwiha Imana, nabubonye mu mwaka wa 2014. Kuva ubwo nahise nakirwa muri Seminari nkuru ya Rutongo. Rwari urugendo rukomeye cyane ku buryo muri iki gihe cy’imyaka hafi icyenda yose, twatangiye turi 11 tuza gusoza turi barindwi.
Icyo navuga ni uko niteguye gukorera Kristu Yezu we wangize Umugabuzi w’Amahoro ye, nkaba nshimira cyane buri wese wabigizemo uruhare kugira ngo mbashe gusoza neza umugambi nari niyemeje, uyu munsi nkaba ntuye igitambo cya Misa. »

Padiri Francois Xavier, avuga ko mu myigire ye yagiye ahura n’ibibazo bigamije kumuca intege nk’umuntu uvuka mu muryango ukennye, aza no kubura Se umubyara, cyakora ngo ntiyacitse intege cyane ko yari afite abamuba hafi bamukomezaga barimo Ubuyobozi bwa Paruwasi ya Rilima bwamubaye hafi igihe cyose, kugeza abaye Umudiyakoni agakomezanya n’Ubuyobozi bwa Paruwasi ya Rulindo yakoreyemo imenyerezwa ndetse na Paruwasi y’Umuryango Mutagatifu yaruhukiyemo.
Avuga ko abo bose bagiye bagira uruhare mu kumukomeza no kumukundisha umurimo wa Gisaseridoti yaharaniraga kuzakora, akaba yarabigezeho kuwa 15 Nyakanga 2023, ubwo yasigwaga Amavuta y’ubutorwe bwe, maze akaba yabishimangiye ashobozwa n’imbaraga za Kristu yiyeguriye asoma misa ye ya Mbere.
Padiri wa Paruwasi ya Rilima Twagirayezu Patrice avuga ko yishimiye cyane kwakira Umupadiri wa gatandatu uvuka muri Puwasi abereye muyobozi, Paruwasi yagize ibibazo by’igihe kirekire nta mu Padiri uyivukamo igira mu gihe cy’imyaka 40 yose.

Agira ati « ni byiza ko dushima intembwe yatewe n’urubyiruko rwacu, rwo rwahisemo Inzira yo gukorera Nyagasani bakagana inzira yo kuba Abasaseridoti. Kuva iyi Paruwasi yashingwa mu 1973 byasabye gutwara imyaka 40 yose, kugira ngo haboneke Umupadiri uhavuka kugeza muri 2013, ubwo Umupadiri wambere yabonekaga, none mu myaka 10 yonyine hamaze kuboneka batandatu barimo 4 bakomoka muri Santarairi ya Rilima Paruwasi yubatsemo. »
Avuga ko n’ubwo bimeze bityo bwose, Intama zigikeneye abashumba ngo ni nyishi, ku buryo abo batandatu badahagije byatuma abantu birara.
Ni muri urwo rwego asaba urubyiruko rubishaka, kugera ikirenge mu cya bakuru babo, maze bagaharanira kuzaba Abasaseridoti nkabo, cyane ko inyuma y’abo batandatu, ngo bafite umwe wenyine ugiye kujya gutangira mu mwaka wa mbere wa Filosofi i Kabgayi, inyuma ye hakaba habereye aho, ariyo mpamvu asaba amasengesho y’Abakristu kugira ngo hakomeze haboneke abandi basaseridoti benshi, kugira ngo bitazongera gusubira kuba nko mu gihe cy’imyaka 40 yabanjirije 2013 haboneka umupadiri wa mbere.
Padiri Dukuzumuremyi Jean Leonard yungirije Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Rililima. Uyu niwe wabaye Padiri wa mbere uvuka muri Paruwasi iyo Paruwasi.

Avuga ko atewe ishema no kuba yarabaye Imfura mu bapadiri bavuka i Rilima muri 2013, hakaba hari hashiz imyaka 40 yose nta mu padiri n’umwe barabona.
Agira ati « Mu by’ukuri nta kuntu bitadushimisha jye na bagenzi banjye dukomoka muri Paruwasi ya Rilima uko turi batandatu, cyane ko twabigezeho mu myaka 10 yonyine. Nishimiye cyane kwakira kuri uyu munsi mugenzi wacu Padiri Francois Xavier Ndatimana, mugenzi wacu wujuje umubare wa batadtu bavuka muri iyi Paruwasi. »
Avuga ko ikindi kimushimishije ari ukuba Paruwasi yabo bakunda, iri kwizihiza Yubile y’Imyaka 50 aribo bayiyobora , mu gihe hanyuze Abapadiri benshi bifuje kuzagera kuri iyo Yubile, nyamara ntibibashobokere. Bityo agahaamya ko ari Ishema we na Padiri Mukuru we, nn bagenzi be bahavuka, kuba aribo Imana yashatse ko Imyaka 50 ya Yubile, yazuzura aribo bari muri iyo Paruwasi yagiye igira amteka atandukanye.
Ababyeyi n’abavandimwe ba Padiri Francois Xavier Ndatimana bishimiye ko mu muryango wabo babonye Padiri
Umubyeyi wa Batisimu wa Padiri Francois Xavier Ndatimana Bwana Athanase Haragiriyaremye wari uhagarariye Umuryango we, avuga ko bafite ibyishimo byo kuba mu muryango wabo baribarutse umusaseridoti ugiye kumenya Ubushyo bwa Nyagasani Yezu.

Agira ati « ibyishimo twatangiye kubigira ubwo yatubwiraga ko yemerewe kujya kwiga muri seminari nkuru kugira ngo akurikirane inyigisho zigendanye no kwiyegurira Imana.
Twakomeje kumusengera no kumufasha mu mbaraga nke zacu , uyu muni turi gushimira Imana, ko yamaze kuba Padiri, akarusho kakaba Misa nziza amaze kudusomera. Ni ibyishimo bikomeye twagize mu muryango avukamo. »
Madame Alphonsine mu izina ryumunyamabanga shingwabikorwa w’Umurenge wa Rilima MURWANASHYAKA Oscar , avuga ko nk’ubuyobozi, bakomeje kwishimira imikoranire iri hagati yabo n’amadini n’Amatorero, by’uwihariko Kiliziziya Gatolika bafataanya mu bikorwa byinshi bigamije imibereho myiza y’abaturage nk’amashuri, amavuriro n’ibindi.

Ashimira ubuyobozi bwa Paruwasi Gatolika ya Rilima, akavuga ko bazakomeza kugirana imikoranire myiza, hagamijwe ko imibereho y’abaturage n’abarkisu muri rusange, ikomeze kuba Ntamakemwa.
Agira ati « muri iyi mikoranire myiza isanzwe ituranga, duhaye ikaze Padiri mushya Francoixs Xaviee Ndatimana. Padiri arisanga mu mu murenge wa Rilima avukamo. Tubonereho kumwizeza ko aho azoherezwa gukorera hose, tuzaba tumuri inyuma cyane ko ari ishema rya Paruwasi n’umurenge wa Rilima muri rusange avukamo. »
Padiri Francois Xavier Ndatimana wasomye Misa ya Mbere y’Umuganura imbere y’ababyeyi, abavandimwe, inshuti n’abakristu muri rusange, yahawe isakaramentu ry’Ubusaseridoti kuwa 15 Nyakanga 2023 na Nyiricyubahiro Antoni Cardinal Kambanda, akaba yaseranye kumvira no kwitangira Umurimo wa nyagasani.
Abaye Umupadiri wa gatandatu uvuka muri Paruwasi ya Rilima.
Abakristu bo muri Paruwasi ye, bakomeje gusaba Imana ko yaha urubyiruko rwabo, imbaraga n’Ingabire zo gukomeza Kwiyegurira Imana no kuyikorera kugira ngo bitandukane cyane n’imyaka yashize ari 40, kuva mu 1973 Paruwai ya Rilima yashingwa kugeza muri 2023 ubwo habonekaga Umusaseridoti wa mbere uhavuka, Jean Leonard Dukuzumuremyi.














Ubwanditsi