Umugore afite uburenganzira bwo gukorana n’ibigo by’imari

admin
1 Min Read

Madamu Jeannette Kagame yitabiriye ibiganiro bihuje inzego zitandukanye mu nama ya Women Deliver, aho izi nzego zirimo kuganira ku cyakorwa mu kuziba icyuho cy’abagore batagera ku mari.

Ni ibiganiro birimo abakora ubuvugizi ku iterambere ry’abagore, ibigo by’imari, abafata ibyemezo mu nzego zitandukanye. Madamu Jeannette Kagame avuga ko ntawakwirengagiza uruhare rw’abagabo mu kurinda umugore no ku mushyigikira mu iterambere n’ubwo hari abagabo bafata umugore nk’udashoboye, bakagaragaza ibikorwa byo kumuheza. 

Avuga ko umugore akwiye kugira uburenganzira bwo gukorana n’ibigo by’imari kugira ngo iterambere rigerweho ntawe usigaye inyuma.

Umuyobozi wa Banki ya Kigali, Dr Diane Karusisi avuga ko mu Rwanda hakozwe ubushakashatsi ku bagore bakora ubucuruzi kugira ngo hamenyekane icyo bakeneye, inzitizi bahura nazo n’icyakorwa nyuma hashyirwaho gahunda yiswe “Zamuka Mugore” by’umwihariko ifasha abagore bakora ubucuruzi hafi y’imipaka.

Dr Diane Karusisi avuga ko abantu bashinzwe gusesengura dosiye z’abakeneye inguzanyo batagirira icyizere abagore bagaragaza imishinga ikeneye amafaranga menshi yateguwe n’abagore, ibintu avuga ko bikwiye guhinduka.

Mu rwego rwo guteza imbere umugore kandi Dr Diane Karusisi avuga ko iyi banki yashyizeho abakozi bahoraho bashinzwe gufasha abagore bakeneye amafaranga, gusesengura imishinga yabo no kubasura aho bakorera by’umwihariko abagore n’abakobwa bafite imishinga iciriritse.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *