Abagore baravuga agaciro bahabwa ariko katumye bitinyuka

admin
2 Min Read

Mu gihe u Rwanda rwitegura kwakira inama mpuzamahanga ku iterambere ry’abagore, Women Deliver, bamwe mu bagore bo mu Rwanda bishimira agaciro igihugu kibaha kuko bituma bitinyuka bagashyira imbaraga mu bikorwa bigamije iterambere ryabo n’iry’igihugu muri rusange.

Mukamana Liberatha w’imyaka 45 avuga ko kuva mu bwana bwe yari afite inzozi zo kwikorera ndetse aza no kubigeraho.

Avuga ko agaciro igihugu giha abagore ngo nicyo cyamuteye gutinyuka ndetse no kugana banki agamije kwagura ibyo akora. 

Kuri ubu akora ubucuruzi bw’ibikoresho by’isuku, yubatse na hotel mu Karere ka Gasabo amaze gutanga akazi ku bakozi basaga 50.

Kimwe n’abandi bagore bihangiye imirimo bemeza ko intego bafite ari ukugera kure hashoboka.

Abagabo nabo basanga intambwe umugore wo mu Rwanda yateye ariyo kwishimirwa.

Kuva kuri uyu wa Mbere w’icyumweru gitaha tariki 17, u Rwanda rurakira inama mpuzamahanga ku iterambere ry’umugore itegurwa n’umuryango Women Deliver. 

Ni ku nshuro ya mbere iyi nama iba buri myaka 3 ibereye ku mugabane w’Afurika.

Izitabirwa n’abantu barenga ibihumbi 6 baturutse mu bihugu 160 byo hirya no hino ku isi.

Umunyamabanga uhoraho muri Ministeri y’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Batamuliza Mireille avuga ko iyi nama igendera ku gitekerezo cy’uko iyo umugore ahawe ubushobozi bwose agira uruhare mw’iterambere rye n’igihugu muri rusange.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *