U Rwanda rwahawe inkunga ya miliyoni 20 z’amadorali

admin
1 Min Read

U Rwanda na Arabie Saoudite byasinyanye amasezerano y’inguzanyo  ya miliyoni 20 z’amadorali ya Amerika.

Ni inguzanyo igenewe ibikorwa byo kongera umuriro w’amashanyarazi by’umwihariko mu Karere ka kamonyi

Iyi nguzanyo izishyurwa mu gihe cy’imyaka 25 ikazatangira kwishyurwa nyuma y’imyaka 5 ku nyungu ya 1 %.

Minisitiri w’imari n’igenamigambi Dr Uzziel Ndagijimana avuga ko iyi nguzanyo ije kunganira imishinga yo kongera ingufu z’amashanyarazi yatangijwe mu turere twose by’umwihariko Akarere ka Kamonyi.

Bamwe mu batuye n’abakorera mu Karere ka Kamonyi bavuga ko gahunda ya Leta yo kugeza umuriro w’amashanyarazi kuri buri wese bitarenze umwaka wa 2024 yahinduye imibereho yabo, gusa ngo hari hakiri tumwe mu duce twari tutaragerwaho n’umuriro w’amashanyarazi ndetse n’ahandi hari udahagije.

Gukwirakwiza amashanyarazi muri aka karere bigeze kuri 58.9%. Iyi nguzanyo yitezweho kuzatuma uyu mubare wiyongeraho 6.8%.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *