Mu muhango wabereye mu murenge wa Rilima kuri uyu wa 03 kamena 2023, Umuryango Fondazione Marcegaglia Onlus ufite ikicaro mu gihugu cy’u Butariyani, ukaba ufite ibikorwa byo gufasha bitandukanye biri mu murenge wa Rilima, wahaye inzu imiryango ibiri itagiraga aho iba, bamurika inzu basaniye umuryango w’abantu 10 muri gahunda yawo y’imyaka 3 yiswe Zamuka, hanerekanwa urubyiruko rusoje amasomo y’imyuga itandukanye, ari nako hanerekanwa ikiciro cy’abanyeshuri bashya.
Umuyobozi Mukuru wa Fondazione Marcegaglia Onlus CHIARA ALLUISINI, avuga ko Umuryango ahagararye ufite ikicaro mu gihugu cy’Ubutaliyani, intego bashyize imbere ikaba ari uguharanira ko umuturage agira ubuzima bwiza aho ari hose ariyo mpamvu baba bahisemo kubakira imiryango itagira aho iba kugira ngo nabo bumve batekanye nk’abandi.

Bwana Sindayigaya Guy Jean Marie Umukozi w’Umushinga avuga ko bagamije gufasha abaturage kuva mu bukene, ku buryo bava mu kiciro cya mbere bakagera mu cya gatatu, ari nayo mpamvu nyuma y’ibikorwa byinshi umushinga wagiye ukorera abagenerwabikorwa, hashyizweho Umushinga ZAMUKA FMO, ugamije kubakira imiryango 12 idafite aho iba mu gihe cy’amezi 30.
Muri kino gihe hamaze ngo kubakirwa imiryango itanu mu mwaka kabiri abandi batanu bazubakirwa, bityo bakizera ko igihe bihaye kizazagera bose bubakiwe, igikorwa kikaba cyakwimukira mu yindi mirenge.

Agira ati “Umuryango Fondazione Marcegaglia Onlus, umaze gutuza heza imiryango ibiri itagiraga aho iba uretse gucumbika gusa. Iyi ni inzu nini itujwemo imiryango 2 “Two in One”, Twanasaniye umuryango utishoboye w’abantu inzu yabo bari basanganwe kugira ngo babashe kuba ahantu hisanzuye.
Umuryango wacu kandi ufasha urubyiruko rubishaka kwiga imyuga itandukanye nk’ubwubatsi, Ububaji, Gusudira, Gutunganya imisatsi, tukaba duteganya kwagura amasomo hakongerwamo ibyo gukora amazi, amashanyarazi ndetse n’iby’amahoteli n’ubukerarugendo kugira ngo ikibuga cy’indege kigiye kuzura ino, amahoteri azahubakwa yekuzirirwa ashakira abakozi ahandi batari abo tuzaba twarigishije, cyane ko baba bafite ubumenyi buhagije mu byo bize.”
Avuga ko, abo bigisha ari ari abahanga bikaragagazwa ni uburyo inzu bamaze guha imiryango 2 itishoboye, yubatswe n’abanyeshuri ubwabo barayuzuza, inzugi zikorwa n’abiga gusudira, ama rido akorwa n’abadozi, intebe n’ibitanda byose bahawe, nabyo bikaba byarakozwe n’abiga cyangwa abamaze kwigishwa n’umushinga.
Ikindi ni uko abasoje bose, bahabwa ibikoresho bigendanye n’umwuga bize, ibyo bikabunganira mu kubona akazi cyangwa se iyo bashatse gukorera hamwe mu ma Koperative.
Uretse ibikoresho bahabwa kandi ngo hari nikigega giciriritse bashiryiriweho “Microcredite”, abamaze kwiga bashobora gufatamo inguzanyo yo kunoza imishinga yabo, iyo nguzanyo ikaba itagira inyungu ndetse n’abaturage basanzwe bakaba nabo ngo bayahabwa kugira ngo babashe guhanga imirimo no kwiteza imbere.
Abubakiwe inzu barashima
AHORUSHAKIYE Daniel uhagarariye umwe mu miryango ibiri wahawe inzu yo kubamo, avuga ko ashimira Imana cyane kuba abonye inzu ye nyuma y’imyaka irenga 12 acumbika, bamusohora yagera ahandi nabwo bikaba bityo, akaba ngo yari yari yaramaze kwiheba no kwitakariza icyizere.

Agira ati “aya ni amateka yanjye n’umuryango ahindutse. Mbonye inzu nanjye ngiye kwicara ntuze. Ndashima aba babagiraneza ba Fondazione, Imana izabongerere, nzasaba imbaraga kugira ngo iyi neza ngiriwe nanjye nzabone ubushobozi bwo kuzayitura abandi.”
Mugenzi we Marie Chantal Ntawera nawe avuga ko kuva yabaho mu buzima bwe agiye yabona inzu yo kubamo.
Agira ati “nirirwaga nsembereye jye n’abana bane n’umwuzukuru. Ndishimye cyane ntacyo numva navuga, gusa birandenze uyu muryango wa Fondazione uradukoreye Imana izabafashe.
Abahawe amazu, muri rusange basabwe kuyagirira isuku, hagira icyangirika bagashaka uburyo bagitunganya ubwabo, ariyo mpamvu basabwe gukomeza gukora imirimo bakoraga, kugira ngo barusheho kubona ubushobozi mu mibereho yabo n’ubwo kwita ku nzu bahawe ifite ibyumba bitatu n’uruganiriro, igikoni, ubwiherero, aho kwisukurira, ikiraro n’ibindi.
Urubyiruko rusoje Imyuga narwo ruvuga ibigwi Fondazione Marcegaglia Onlus
Abasoje imyuga itandukanye bavuga ko bashimira Fondazione yabahuguye bakaba basoje ari abahanga, bityo bakaba biteguye kujya gushyira mu bikorwa ibyo bize, ari nako bahanira kwiteza imbere.
Irankunda Steven yize ubwubatsi, avuga ko atahanye impamba n’ubushobozi bwo kwirwanaho mu buzima bwe bwite bitewe ahanini n’uburyo akazi ku ubwubatsi kagezweho muri kino gihe, cyane ko n’abantu bari guharanira gutura heza bubaka amazu agezweho ari benshi.

Agira ati “nzashiyira mubikorwa ibyo nize mbikorane ubunyangamugayo bitari bimwe bavuga ko abafundi bahemuka. twigishijwe ikinyabupfura nzakora neza akazi uko bikwiriye.
Mugenzi we bigana witwa Devota Mukeshimana wakurikiranye umwuga w’ubwiza no gutunganya imisatsi, avuga ko ari ihame ko agiye gushyira mu bikorwa ibyo yize akaba asaba bagenzi be basozanyije amasomo kuzaba inyangamugayo bagakora neza uko bikwiriye, bagendeye kunama n’impauro bahawe nubuyobozi n’abarimu babo.

Umunyambanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rilima Murwanashyaka Oscal, asaba imiryango yahawe amazu kuyafata neza ntazasenyurwe no kutayitaho.
Asaba urubiruko rusoje imyuga narwo kuzabyaza umusaruro ibyo bize kugira ngo bazarusheho kwiteza imbere, ubwabo ndetse n’imiryango yabo.
Agira ati “ibi byose mujye mubishimie Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame. Niwe ubana neza n’amahanga bigatumba u Rwanda rugira abafatanyabikorwa benshi nka Fondazione.

Abafatanyabikorwa iyo babona ko igihugu gifite umutekano bazana imishinga nk’iyi iri gufasha abaturage muri byinshi.
Abahawe mazu muyafate neza, ahazajya hasenyuka muhasane kare kandi n’urubyiruko rusoje amasomo muzashyire mu bikorwa ibyo mwize kugira ngo mwiteze imbere.
Umuryango Mpuzamahanga Fondazione Marcegaglia Onlus ukorera ibikorwa byawo mu karere ka Bugesera, ugamije ahanini gukura abantu mu bukene no kubafasha kugira ubuzima bwiza.

Uretse kubakira abatishoboye no gufasha urubyiruko kwiga imyuga banafasha kandi abana kwiga neza babishyurira amafunguro ku ishuri kugira ngo badata amashuri.
Bafasha abana b’abakobwa kubona ibikoresho bibafasha mu gihe cy’ukwezi kwabo, bagaha imiryango amatungo magufi na maremare kugira ngo babashe kubona ifumbire n’amata n’’ibindi.
Reba video
Kuva gahunda yo kwigisha urubyiruko yatangia abagea kuri 514 barasoje, banahabwa ibikoresho, ubu ni Barwiyemezamirimo mu bice bitandukanye bakoreramo.
Inkuru mu ma foto

















E.Niyonkuru