Abavuzi gakondo basabye MINISANTE kutabatererana nyuma yaho uwayoboraga urugaga rwabo Nyirahabineza Gerturde aruhombeje akaba akurikiranywe mu nkiko

admin
6 Min Read

Mu nteko rusange y’abagize Urugaga rw’abavuzi gakondo  AGA Rwanda Network yateranye kuri uyu wa gatanu Tariki ya 30 Kamena yemeje ko Uwimana Beata akomeza kuba Perezida w’urugaga nk’uko byemejwe n’Inteko rusange yo kuwa 08 Werurwe 2022, basaba MINISANTE kubaba hafi uko bisanzwe, nyuma y’uko uwayoboraga urugaga mu bihe bishize Nyirahabineza Gerturde yanyereje umutungo wose n’ibikoresho bakaba baramureze kugira ngo agarure ibyo yanyereje.

Ni Inteko rusange yahuje abavuzi gakondo bahagarariye Uturere twose n’abagize Komite nyobozi, yari igamije muri rusange kureba uko urugaga ruhagaze nyuma y’umwaka wari ushize nta gikorwa kigaragarira abanyamuryango, kuva ubwo uwari Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’ubuzima Lt Col. Dr Mpunga Tharcisse ahagaritse Uwimana Beata ku buyobozi bw’urugaga yari yashyizweho n’abanyamuryango, amushinja ko yari afite ibirego akurikiranyweho n’inkiko, ibirego yashinjwaga n’uwo yari yasimbuye Nyirahabineza Gerturde, akaza kugirwa umwere, muri kino gihe uwamuregaga akaba ariwe uri gukurikiranwa ashinjwa kunyereza umutungo wose w’Urugaga.

Umunyamabanga Mukuru w’Urugaga AGA Rwanda Network Jean Bosco Murengerantwari, avuga ko bishimiye ko Urugaga rwabo rwongeye gukora neza, nyuma y’umwaka wose bari mu gihirahiro cyo kutagira Umuyobozi  bitewe n’uko uwo baribashyizeho yahise asinjwa ibinyoma n’uwo yarasimbuye Nyirahabineza wahize ateza akavuyo mu rugaga, bakaba bashimira Ubutabera bw’u Rwanda bwakoze akazi kabwo bukarenganura uwarenganaga, ariyo mpamvu abanyamuryango bamusabye ku bwiganze bwa bose, gukomeza kuyobora urugaga rwabo nk’uko babimutoreye

Umunyamabanga Mukuru w’Urugaga AGA Rwanda Network Jean Bosco Murengerantwari

Agira ati “abanyamuryango bakomeje kugirira icyizere Uwimana Beatha, tukaba twamusabye kugera mu turere agahumuriza abanyamuryango aribo bavuzi gakondo, bari barahejejwe mu gihirahiro na Nyirahabineza, kugira ngo bakore akazi ko kuvura abaturage nta mususu, bifashishije imiti gakondo yunganira iya kizungu, ibyo ariko bakabikora kinyamwuga, ibyo badashoboye bakagira inama ababagana yo kujya kwa muganga.

Avuga ko batanze ikirego kikaba kigeze mu bushinjacyaha barega uwayoboraga urugaga Nyirahabineza Gerturde, bakaba barasabwe  kuzana ibimenyetso byose byerekana uburyo umutungo w’urugaga wanyerejwe, ariyo mpamvu hari gushakwa umugenzuzi w’imari  wigenga Auditor, kugira ngo abibafashemo.

Nyirahabineza Gerturde ushinjwa kunyereza umutungo wose w’urugaga rw’abavuzi gakondo

Avuga kandi ko abagize Inteko rusange banatoye abandi bayobozi bagomba kuzuza imyanya itari ifite abantu, kugira ngo bafashe Umuyobozi w’urugaga kurangiza neza inshingano ashinzwe.

Agira ati “Nimuri urwo rwego twagize Bwana Ntawuhigumugabo Etienne Umuyobozi wungirije w’Urugaga na Habumuremyi Innocent wagizwe umubitsi wungirije ugomba kunganira usanzweho Ntirampama JB, utakiboneka. Bityo Komite yose ikaba yuzuye Perezida ariwe Uwimana Beatha, Visi Perezida ni Ntawuhigumugabo Etienne,  Umunyamabanga Mukuru Murengerantwari J. Bosco, naho umubitsi akaba Ntirampama Jean Bosco, wungirijwe na Habumuremyi Innocent.”

Ntawuhigumugabo Etienne Visi Perezida w’urugaga

Uwimana Beatha wakomeje kugirirwa icyizere n’abanyamuryango nyuma yo kugirwa umwere n’urukiko ku byaha by’ibihimbano yashinjwaga n’uwo yasimbuye Nyirahabineza, avuga ko ashimira abanyamuryango bakomeje kumugirira icyizere kandi ngo banamubaye hafi ubwo yashijwaga ibinyoma n’uwo yasimbuye wari ugamije kumusebya nta kindi.

Uwimana Beatha umuyobozi mukuru w’urugaga rw’abavuzi gakondo

Agira ati “nkomeje gushimira abagize urugaga rw’abavuzi gakondo, cyane ko bakomeje kutuba hafi ukuri kukaba kwaratsinze. Banyamuryango beza, ndabizeza ko ngiye gukora uko nshoboye kugira ngo AGA Rwanda Network yongere irangwe n’umwuka mwiza mu banyamuryango bose.

Mu byukuri  iki gihe cyose cyari gishize tudakora, hapfuye byinshi ariko dufie inshingano zo gukora cyane, kugira ngo tuzibe icyuho cyabayeho, bityo twimakaze umwuga wo kuvura abanyarwanda twifashshije umurage twasigiwe n’ababyeyi.”

KURIKIRANA AMASHUSHO Y’UBURYO NYIRAHABINEZA GERTURDE YIRUKANWE MU RUGAGA HAGATORWA UWIMANA BEATHA

Avuga ko asaba MINISANTE ibareberera, gukomeza kubaba hafi babagira inama kandi kenshi. Gusa abasaba kujya bubaha ibyemezo by’abanyamuryango mu gihe baba bicaye bakemeza ibigomba gukorwa  mu rugaga ngo ntawakagombye kubavuguruza, cyane ko urugaga ari urwabo, Leta ikabagira inama y’uko barushaho gukora neza ibitunganye.

Asoza asaba ko itegeko rigenga abavuzi gakondo riri gutegurwa na MINISANTE, ko n’ubwo hari bamwe mu bavuzi gakondo babajijwe bagatangamo ibitekerezo, ngo byaba byiza no muri kino gihe, ko mbere y’uko rijyanwa hejuru ryeretswe abavuzi gakondo bakarikorera ubugororangingo kuko aribo rireba kurusha abandi.

Minisitiri w’Ubuzima Dr Sabin Nsanzimana arasabwa n’abavuzi gakondo kubakemurira ibibazo byabo

Asaba abanyamuryango gukora akazi kabo batuje, kandi birinda gukora ibya magendu, ahubwo bose bagashaka ibyangombwa bibinbjiza mu mwuga kugira ngo bakore bazwineza uko bikwiriye.

Habumuremyi Innocent watorewe kuba umubitsi wungirije ugomba gufasha uhasanzwe utakiboneka, avuga ko agiye gushyiraho ake kugira ngo umutungo wanyerejwe na Nyirahabineza ugaruzwe biciye mu butabera.

Habumuremyi Innocent umubitsi wungirije w’urugaga rw’abavuzi gakondo

Agira ati “birababaje kubona urugaga rwari rumaze kugira umutungo rwariyubatse unyerezwa n’uwayoboraga urugaga Nyirahabineza kugeza na n’uyu munsi tukaba tutagira aho dukorera, ibikoresho byose yarabitwaye. Turakadusaba ubutabera kumukurikirana akaryozwa iby’abanyamuryango yanyereje, bityo akumva ko nta mu ntu uri hejuru y’amategeko.”

Uyu Habumuremyi Innocent yunganirwa na Bwana Nsanzuwera Innocent uhagarariye abavuzi gokondo mu Karere ka Nyabihu, ushimangira ko yatangiranye n’urugaga, akaba atarigeze abona umuntu wikunda nka Nyirahabineza wafashe umutungo w’abavuzi gakondo barenga ibihumbi bitatu akawugira uwe, abanyamuryango bashaka kubimubaza agahitamo kubahimbira ibyaha agamije kubikiza.

Bwana Nsanzuwera Innocent uhagarariye abavuzi gokondo mu Karere ka Nyabihu akaba umujyanama w’urugaga

Urugaga rw’abavuzi gakondo mu Rwanda, rumaze imyaka irenga 12 rushinzwe, abarugize bavuga ko bafite intego yo kwifashisha umurage basigiwe n’ababyeyi bakavura bifashishije ibimera, bagasaba MINISANTE gukomeza kubaba hafi kugira ngo babashe kunoza ibyo bakora.

E.Niyonkuru

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *