FERWAFA: Gacinya Denis ntiyarenganyijwe ahubwo yabeshye Komisiyo y’amatora

admin
5 Min Read

Mu kiganiro Komisiyo y’Amatora yahaye abanyamakuru ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu Tariki ya 14 Kamena 2023 hagamijwe gutangazwa urutonde ntakuka rw’abahatanira kuyobora FERWAFA, hanavuzwe ko umwe mu bakandida witwa Gacinya, wangiwe ubusabe bwe, bitarimo akarengane, ahubwo ko yatanze ibituzuye anabeshya komisiyo y’amatora.

Bwana Kalisa Adolphe Camalade, atinda ku kibazo kibazwaga na benshi kuri Kandidatire ya Bwana Gacinya Denis wiyamarizaga umwanya wa Visi Perezida wa kabiri ushinzwe Tekiniki, avuga ko nta muntu n’umwe warenganyijwe, cyane ko ibyangombwa byatanzwe byasuzumanwe ubwitonzi hagendewe ku mategeko ya FERWAFA naya FIFA.

Agira ati “Kuri Gacinya, uyu yatanze ibyangombwa aho kuzana ibigaragaza ko atafunzwe, azana ibigaragaza  ibyaha yashinjwe yanahamijwe birimo inyandiko mpimbano, Ubuhembu, gubita no gukomeretsa.

Gacinya Denis wangiwe ubusabe bwe muri FERWAFA

Nubwo ibyo byaha atabifungiwe gihe kitarengeje amezi 6 yarabihamijwe, hari naho yaciwe ihazabu y’ibihumbi 100 kandi nayo ni igihano.

Ikindi hari ifishi iriho ibibazo abakandida buzuza, hari ahabaza ngo ese wigeze ukurikiranwaho icyaha icyo ari aricyo cyose mu nkiko? we rero yasubije OYA. Urumva ko yatubeshye, mu gihe ibyangombwa yavanye mu bushinjacyaha bumuvuguruza.”

Bwana Camalade, avuga ko icyo abantu bakwiriye kumenya, ari uko hari ingingo ya 75 mu mategeko ya FIFA, ivuga ko mu bahatanira kuyobora ishyirahamwe iryari ryose  ry’umupira w’amaguru, niyo haba ari muri Ekipe, bagomba kuba byibura mu myaka 5 ishize batarigeze bagaragaraho ubusembwa ubwaribwo bwose bwabakururira kutaba inyangamugayo. Bityo kuba ngo Gacinya nta Hanagurabusembwa yashyize mu byangombwa bye, bakaba ntaho bari guhera bemera kwemeza ibintu FIFA yari guhita isesa kubera umuntu umwe.

Bwana Camalade wasobanuye imiterere y’ikibazo cya Gacinya

Ku kibazo cy’uko Komisiyo y’ubujurire yari yemeye ubujurire bwe, Me Mukakarangwa Delphine ushinzwe Komisiyo y’ubujurire, avuga ko basuzumye ingingo imwe y’uko Gacinya atigeze akatirwa igifungo kirengeje amezi 6, ko batigeze biga ku bunyangamugayo bwe, ibyo bikaba ari akazi ka Komisiyo y’Amatora ikaba itarabavuguruje.

Agira ati “kuba twarasanze atarakatiwe igifungo kitarengeje amazi 6 nkuko Ubushinjacyaha bubigaragaza muri Extrait du Casier Judisciaire ye, sibyo byari gukuraho ko hatarebwa n’ubunyangamugayo uko amategeko ya FERWAFA na FIFA abiteganya. Byonyine kuba aregwa biriya byaha akanacibwa n’amande birumvikana ko ubunyangamugayo bwari bwabuze.”

Muri make abagize Komisiyo y’amatora basobanura ko bakoze mu bwisanzure kandi ko n’undi wese wagaragaraho inenge mbere y’uko amatora aba ngo nawe  yahagarikwa.

Ku birebana no kuba hari imyanya iriho Umukandida umwe, niba aramutse atabonye amajwi ya ngombwa icyakorwa, hasobanuwe ko uwo mwanya wasimbukwa bagatorera indi imyanya, bitandukanye na mbere aho Perezida yaburaga amajwi, Komisiyo yose babaga bari kumwe igaseswa.

Komisiyo y’Amatora ubwo urutonde ntakuka rwabemerewe kwiyamamaza kuzayobora FERWAFA

Bavuga ko muri kino gihe, umuntu yiyamamaza ku giti cye. Mu gihe abatowe bose bagize 2/3 ngo bakwemererwa kuyobora, hakazatorwa abandi nyuma. Cyakora uwo mubare uramutse utagezeho amatora yasubikwa akazasubirwamo.

Ku bigendanye n’Ingengabihe yo kwiyamamaza ku bakandida 17 bemerewe, Bwana Kalisa Adolphe, avuga ko ari uguhera ejo kuwa kane Tariki ya 15 kugeza kuwa 23 Kamena 2023 i Saa sita z’ijoro, mbere y’uko amatora aba kuwa 24 Kamena 2023.

Abaziyamaza bemerewe gukoresha ibitangazamakuru byandika, Televiziyo n’amaradiyo n’ubundi buryo bwabashobokera, gusa bakirinda gukoresha amagambo yasesereza bagenzi babo bari guhatana.

Abakandida bari basabye guhatanira imyanya itandukanye muri muri rusange bari 24, mu gihe abemerewe gukomeza ari 17 nyuma yo gusuzuma ibyangombwa byagiye bitangwa na buri wese ku giti cye.

Abemerewe ni Munyentwari Alphonse ku mwanya wa Perezida, Habyarimana Marcel Matiku umwanya wa Visi Perezida wa 1 ushinzwe imiyoborere n’imari, umwanya wa kabiri w’ushinzwe Tekinike Mugisha Richard, Komiseri ushinzwe iterambere ry’umupira w’amaguru  Habimana Hamdan, Komiseri ushinzwe imari Rugambwa Jean Marie Vianney na Niwemugeni Chantal, Komiseri ushinzwekumenyekanisha ibikorwa no gushaka inkunga  Rwankunda Quinta. Komiseri  ushinzwe gutegura amarushanwa  Turatsinze Amani, Evariste na Nyirangabo Rodrigue Dialo.

Munyentwali Alphone wemerewe guhatanira umwanya wo kuyobora FERWAFA
Habyarimana Marcel Matiku umwe muba kandida bemejwe ku rutonde ntakuka

Komiseri ushinzwe umupira w’abagore Munyankaka Ancilla, Komiseri ushinzwe umutekano mu mikino ni Rurangirwa Rouis na Ntageruka Jerome.

Komiseri ishinzwe amategeko Gasarabwe Claudine, Komiseri ushinzwe ubuvuzi bwa Siporo Gatsinzi Herbert mu gihe muri Komiseri ushinzwe amakipe y’igihugu harimo Uwineza Pacifique, Bizimungu Clement na Ngendahayo Vedaste.

Hasobanuwe ko Komite igiye gutorwa ari iy’inzibacyuho y’imyaka 2 igomba kuziba icyuho cya Komite yeguye yari iyobowe na Mugabo Olivier Nizeyimana. Abazatorwa bakaba bashobora no kuziyamaza mu zindi manda zizakurikiraho.

Ishyirahamwe rya FERWAFA rigizwe n’amakipe y’abagabo n’abagore mu byiciro byose bikina muri shamiyona y’u Rwanda. Amatora ateganyijwe kuba kuwa 24 Kamena 2023.

Abemerewe guhatana bakaba basabwa kubikorana ubunyangamugayo no kudahutazanya.

E.Niyonkuru

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *