Home UncategorizedBugesera: Imishinga yo gutunganya imihanda y’icyaro imaze gufasha urubyiruko kwiteza imbere

Bugesera: Imishinga yo gutunganya imihanda y’icyaro imaze gufasha urubyiruko kwiteza imbere

by admin
0 comments

Mu rwego rwo gukomeza gushyigikira ibikorwa by’urubyiruko, bamwe muri bo bagaragaje uko bakoresha inkunga Leta yabageneye binyujijwe mu mushinga wayo ugamije kwita ku mihanda yo mu cyaro, bamwe muri bo bavuga ko byabafashije kwiteza imbere.  

Ni Umishinga wa Leta ugamije gufasha urubyiruko rutarengeje imyaka 30, kwihangira imirimo, aho ibigo 600 (Companies) by’urubyiruko byatanze uburyo byakoresha iyo nkunga maze ibigo 154 biba aribyo byemererwa mu gihugu hose, bakaba bari mu bikorwa byo gutunganya imihanda mu turere dutandukanye urugero muri ibyo bigo bivugwa akaba ari AGECOS ikorera mu murenge wa Rweru, Akarere ka Bugesera.

Bwana Uwiringiyimana Callixte uhagarariye AGECOS, avuga ko we na bagenzi be babiri bafatanyije, bahawe inkunga yo gutunganya umuhanda wa Km 12 uva ahitwa i Kagasa ukagera Nyiragiseke.

 Avuga ko bakoresha urubyiruko bagenzi babo 48, ku giti ke akavuga ko amaze kugera ku musaruro uri kumufasha kwiteza imbere mu buzima bwa buri munsi.

Agira ati “kimwe na bagenzi bacu twatewe inkunga yo gusana no gutunganya imihanda yo mu cyaro, twahawe kontaro y’imyaka itatu, tukaba tumaze gukoramo umwaka umwe, ariko muri rusange hari aho tumaze kugera cyane ko twamaze kubona ibikoresho birimo n’imashini ntoya itsindagira.

Bwana Uwiringiyimana Callixte avuga ko agaciro ka kirometero 1 ari ibihumbi 184 bishyurwa.  Gutunganya umuhanda wose bikaba birangirana n’ukwezi, bityo ukwezi gukurikiyeho bakajya gusubira aho batangiriye.

Iyi mishinga yo gutunganya imihanda yahaye urubyiruko akazi

Avuga ko uretse kuba AGECOS ayoboye afatanyije na bagenzi be babiri , abakora uyu muhanda wa Km 12 ni urubyiruko 48 bose bakaba bahembwa  amafaranga 1500 ku munsi.

Abajijwe niba yumva ayo mafaranga hari icyo yageza ku rubyiruko bagenzi be, hakurikijwe ibiciro biri ku isoko kino gihe, avuga ko ku bwe yumva ayo bahemba ahagije, cyane ko batangira akazi i saa moya za mu gitondo bagataha i saa sita, mu gihe abandi bakozi ba Nyakabyizi batangira mu gitondo, bagataha saa kumi n’imwe bakoreye 2000 gusa.

Ku rundi ruhande hari abavuga ko itunganywa ry’umuhanda Kagasa Nyiragiseke, harimo inenge z’uko hakigaragaramo ibinogo byinshi n’ibyatsi biwukikije kandi uri gutangwaho amafaranga na Leta.

Kuri ibyo Uwiringiyimana Callixte avuga ko ayo bahemba abakozi ahagije, Mutuyimana Alice twahinduriye izina we na bagenzi be twaganiriye, bo mu Kagari ka Kintambwe n’ahitwa ku Muyoboro ndetse na Nzangwa mu murenge wa Rweru, bavuga ko amafaranga bahembwa nubwo ari make abafasha kwiteza imbere, uretse ko abagera ho atinze bagasaba ko yakongerwa ndetse akazira igihe.

Agira ati “amafaranga duhembwa adufasha kwiteza imbere no gukemura utubazo twa buri munsi ikindi kandi dukora igice cy’umunsi kuko dutaha saa Sita gusa hari igihe atinda kutugeraho tugasaba ko byakosorwa.

urubyiruko rufite akazi muri ibi bikorwa ruvuga ko amafaranga bakura mo abafasha kwikenura

Kuri iki cyo kudahembera igihe Bwana Uwiringiyimana Callixte avuga ko kugira ngo bahembwe nabo, RTDA ibanza kugenzura ibyakozwe ndetse n’Ubuyobozi bw’Akarere ngo bukaba   bubigiramo uruhare rugaragara.

Bwana Munyaneza Jean Bosco ushinzwe ubutaka, imyubakire n’ibikorwaremezo mu murenge wa Rweru, uyu mushinga w’uru rubyiruko ukoreramo, avuga ko nta byinshi yabivugaho kuko ibikorwa  bikurikiranwa n’Akarere na RTDA bakaba ngo nta raporo mu murenge babasaba.

Agira ati “bakorera mu murenge wacu ariko kandi batanga raporo mu zindi nzego. Cyakora tubasha gukurikirana no kureba ko uburenganzira bw’urubyiruko bagenzi babo bakoresha bwubahirizwa.

Mu by’ukuri Nta kirego na kimwe twari twakira cy’abashobora kuba badahemberwa igihe, baramutse bahari twabafasha, tukagira inama ba nyiri igikorwa kugira ngo babashe kubishyura bidatinze.  

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Ubukungu n’Iterambere mu Karere ka Bugesera Madame Angelique Umwali, avuga ko bishimira cyane ko urubyiruko rwabashije kwihangira imirimo, bakaba barahawe gutunganya imihanda ihuza imirenge   kugira ngo ibashe gusigasirwa uko bikwiriye.

Agira ati “ubu ni uburyo bwashyizweho na Leta y’u Rwanda bugamije gufasha urubyiruko. Birumvikana ko aribwo bagitangira byumvikane ko badashobora gukora imihanda nk’abafite amamashini. Ruriya rubyiruko icyo bakora ni ugusana ahagenda hangirika ntabwo bahanga imihanda mishya.”

Abajijwe niba igihembo uru rubyiruko rugenerwa cyaba Atari gito, Madame Angelique, avuga ko atari make cyane, kuko ikigamijwe ari ugufasha urubyiruko kubona akazi, bityo kuba    bahemberwa ku Mabanki bakaba bashobora no kujya mu matsinda bakagurizwa ayo kwiteza imbere.

Visi meya ushinzwe Ubukungu n’Iterambere mu Karere ka Bugesera ,Madame Angelique Umwali.

Bwana Habimana Jean Pierre, Umuyobozi ushinzwe Ihangwa ry’imirimo muri Minisiteri y’urubyiruko, avuga ko Politiki ya Leta iriho  ari igamije gufasha urubyiruko guhanga imirimo,  ku buryo na kiriya gikorwa cy’itunganywa ry’imihanda ihuza imirenge mu turere dutandukanye gikurikiranirirwa hafi, kugira ngo kizagere ku ntego igamijwe.

Agira ati “ibigo by’urubyiruko bigera kuri 600 byerekanye uburyo byakoresha inkunga ya Leta igamije gutunganya imihanda yo mu cyaro, muri byo 154 byarakiriwe bihabwa inkunga mu gihe cy’imyaka itatu.

Urwo rubyiruko ruri gukora neza muri rusange, cyane ko bakurikiranwa n’Ubuyobozi bw’Uturere n’ikigo cy’igihugu gishinzwe itunganywa ry’imihanda RTDA.”

Avuga ko urubyiruko rufashwa guhanga imirimo hagendewe kuri gahunda ya NST 1 y’imyaka 7,  kuva mu 2017 kugeza muri 2024, igamije guhanga imirimo 1,500,000 , aho mu 2017 iyanzwe yari 155,944, 2018 iba 205,000; mu 2019 yari 224,000; mu 2020 iba 192,000 mu 2021 iba 164,000. Iyi myaka ya nyuma ikaba yaragabanutse bitewe n’icyorezo cya Covid 19.

Itunganywa n’isanwa ry’imihanda   ihuza imirenge n’iyindi, ni igikorwa kiri mu mihigo igamije ko urubyiruko rwakwiteza imbere binyuze mu guhanga imirimo mishya.

Mu bigo 600 by’urubyiruko byakoze ipiganwa ibigera kuri 154 nibyo byatewe inkunga bikaba bikorera mu mirenge yose y’u Rwanda hatarimo Umujyi wa Kigali, urubyiruko rukaba ruhabwamo akazi, cyakora abagahabwa baracyari bake, abagahabwa basaba ko umushahara  waba uwo kubafasha kwiteza imbere no guhangana n’ibiciro biri ku isoko.

E.Niyonkuru

You may also like

Leave a Comment