Padiri Jean-Marie Vianney Twagirayezu yagizwe Musenyeri wa Kibungo, yari asanzwe ari Umunyamabanga Mukuru wa Caritas Rwanda.
Akimara kumva iyo nkuru nziza yavuganye n’itangazamakuru ati “Inkuru nanjye nyumvise mukanya gashize. Nabyakiranye ukwemera, nabyakiranye icyubahiro dusanzwe tugirira Kiliziya yacu nashimira Papa n’Abepiskopi bangaragarije icyo cyizere kandi nanjye nkumva nyuzwe no gukomeza gukorera kiliziya n’abantu bose”.
Padiri Twagirayezu yavuze ko yishimiye guhabwa ubutumwa muri Diyosezi ya Kibungo, akaba asanga ari ubuvandimwe burushijeho gukura hagati ye n’abakristu b’iyi diyosezi.
Ati “Ijambo mbafitiye ni ukubishimira. Ubusanzwe twebwe abakristu ababatijwe, twese tuba dufitanye isano iruta iy’amaraso. Ubungubu rero bibaye mahire kuko iyo sano igiye gukomera bya hafi kuko tuzaba turi kumwe ahongaho i Kibungo. Ni ubuvandimwe bukomeza kandi burushaho gukura”.
Padiri Félicien Mujyambere wa Diyosezi ya Kibungo, yatabgaje ko ari inkuru nziza ku bapadiri n’abakristu ba Kibungo kuko bari bamaze igihe bategereje Umwepiskopi ubana nabo ubuzima bwa buri munsi.
Ati “Tubyakiriye neza twari tumaze igihe tumutegereje Imana isubije amasengesho yacu.Twari tumaze imyaka irenga ine tudafite Umwepiskopi, iyo adahari haba hari ikintu kinini kibura”.
Diyosezi ya Kibungo yari imaze imyaka ine idafite Umwepiskopi bwite kuko Cardinal Antoine Kambanda yahawe ubutumwa muri Arkidiyosezi ya Kigali, akaba yari umuyobozi wayo.
Padiri Mujyambere yavuze ko kuba Cardinal Kambanda afite indi Diyosezi bwite ayobora byari ngombwa ko n’iya Kibungo ihabwa umushumba bwite.
Ati “Kubona Umwepiskopi ni ikintu gikomeye nk’abapadiri bakorana na we umunsi ku munsi. Ni ibishimo ku bakristu kuko babonye umubyeyi wabo wa buri munsi. Ibikorwa bya buri munsi bireba umwepiskopi bizajya byihuta. Navuga ko ari ibyishimo gusa”.
Padiri Twagirayezu avuka muri Paruwasi ya Crête Congo-Nil mu Karere ka Rutsiro amaze imyaka hafi 30 mu Bupadiri kuko yabuhawe kuwa 8 Ukwakira 1995.
Diyosezi ya Kibungo iherereye mu majyepfo y’uburasirazuba bw’u Rwanda, mu Ntara y’Iburasirazuba. Mu burasirazuba bwayo, ihana imbibi na Diyosezi Rurenge-Ngara yo mu gihugu cya Tanzania, mu majyepfo yayo ihana imbibi na Diyosezi ya Muyinga yo mu gihugu cy’u Burundi, mu burengerazuba bwayo ihana imbibi na Arkidiyosezi ya Kigali, naho mu majyaruguru yayo ihana imbibi na Diyosezi ya Byumba.

Igizwe n’uturere twa Ngoma, Kirehe, Kayonza, igice cy’Akarere ka Rwamagana n’agace gato k’Akarere ka Gatsibo.
Diyosezi Gatolika ya Kibungo yashinzwe igeruwe kuri Diyosezi ya Kabgayi, icyo gihe yari Arkidiyosezi, ishingwa na Mutagatifu Papa Pawulo wa VI kuwa 5 Nzeri 1968, maze atorera Musenyeri Yozefu Sibomana kuyibera Umwepiskopi.
Musenyeri Sibomana yasimbuwe na Musenyeri Ferederiko Rubwejanga watorewe kuba Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kibungo kuwa 30 Werurwe 1992, yimikwa kuwa 5 Nyakanga 1992.
Kuwa 28 Kanama 2007, Diyosezi ya Kibungo yahawe Umwepiskopi wa gatatu, ari we Musenyeri Kizito Bahujimihigo, wari usanzwe ari Umwepiskopi wa Ruhengeri, maze yimurirwa muri Diyosezi ya Kibungo.
Ki itariki ya 29 Mutarama 2010, Nyirubutungane Papa Benedigito wa 16 yakiriye ukwegura kwa Musenyeri Kizito Bahujimihigo, maze asaba Musenyeri Tadeyo Ntihinyurwa, wari Arkiyepiskopi wa Kigali, kuyibera Umuyobozi.
Kuwa 20 Nyakanga 2013 Diyosezi ya Kibungo Umushumba wayo bwite Antoni Kambanda wayiyoboye kugeza kuwa 27 Mutarama 2019, umunsi yimikwa nk’Arkiyepiskopi mushya wa Kigali, maze akomeza no kuba Umuyobozi wa Diyosezi ya Kibungo.
Alphonse U.