Minisitiri w’Intebe yatashye igorofa rishya rya I&M Bank

admin
4 Min Read

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yashimye uruhare rw’urwego rw’imari mu iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda. Yabivuze kuri uyu wa kane ubwo hatahwaga ku mugaragaro  inyubako y’ubucuruzi ya Nine on the Avenue yubatswe na Banki y’ubucuruzi ya I&M Bank.

Inyubako ya I&M Bank yahawe izina rya Nine on the Avenue, yubatse rwagati mu Mujyi wa Kigali. Igizwe n’ibice 2, kimwe gifite amagorofa 5 n’ikindi gifite amagorofa 9. Yuzuye mu gihe cy’imyaka 4 itwaye miliyari 25 z’amafaranga y’u Rwanda.

Iyi nzu ni na yo ikoreramo icyicaro cy’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru FIFA muri aka karere (FIFA Regional Development Office).

Ministri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente niwe watashye ku mugaragaro iyi nyubako.

Minisitiri w’Intebe Edouard Ngirente ari kumwe n’abakora mu rwego rw’imari, basuye ibice binyuranye bigize iyi nyubako harimo ahakirirwa abakiriya ba I& Bank, icyumba cyihariye gifasha mu gucunga umutekano w’amakuru ya Banki (Cyber Security) ndetse n’icyumba gifasha mu kurinda ubuzima bw’inyubako.

Ubuyobozi bwa I&M Bank buvuga ko igitekerezo cyo kubaka iri gorofa cyaje mu mwaka wa 2014 hagamijwe kubona ahantu hagutse ho gukorera ndetse hakorera n’izindi servisi zitandukanye.

Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi y’iyi banki, Niyibizi Bonaventure avuga ko n’ubwo imirimo yo kubaka yagiye ikomwa mu nkokora n’icyorezo cya Covid 19, yaje kurangira neza, kandi ko ikigamijwe ari ugutanga servisi nziza.

Yagize ati “Icyo twimirije imbere, ni ukugira ngo tube banki ishobora gutanga serivisi nziza,nagira ngo mbwire abantu bose, bataza kugira ngo ni banki y’abantu bakomeye, gusa, nta muntu n’umwe duheza, abaza bose twifuza kubaha serivisi nziza uko bishoboka,tekinoloji iri kudufasha gutanga serivisi nziza, kugera ku bantu benshi, gutanga serivisi twihuse,ntabwo amajyambere yashoboka tudafite financial services (serivisi z’imari) zikora neza.”

Kugeza ubu I&M Bank ifite abakozi basaga 400, ikanakorana n’aba agents hafi ibihumbi 14.

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yashimiye inama y’ubutegetsi ndetse n’ubuyobozi bwa I&M Bank kuba barashoye imari mu rwego rw’amabanki kuko rugira uruhare runini mu iterambere ry’ubukungu.

Ati “Banki ni zo za mbere zitanga inguzanyo ku bantu ku giti cyabo ndetse n’ibigo ndetse zikabika neza ibyo abantu babitsa muri banki. Twishimira ko umusanzu wanyu mu gutuma abantu bakorana n’ibigo by’imari ugenda utanga umusaruro. Ku bufatanye na guverinoma, urwego rw’imari n’ingenzi mu guteza imbere umuco wo kuzigama,bumwe mu buryo bufasha abantu kuzigamira ejo hazaza mu bijyanye n’imari. Ibi kandi bifasha mu iterambere ry’ubukungu burambye igihugu cyifuza kugeraho.”

Minisitiri w’Intebe yashimye kandi uruhare iyi banki n’izindi banki zo mu Rwanda zigira mu gufasha abantu mu kwikura mu ngaruka zatewe n’icyorezo cya Cvid 19.

Ati “Inguzanyo mutanga ku bakora bizinesi ibyo bakoraga byagizweho ingaruka na covid 19, zibafasha gukomeza ibikorwa byabo no kutabura imirimo. Leta y’u Rwanda ishima kandi uburyo banki z’ubucuruzi zavuguruye ibijyanye n’amasezerano bagiranye n’abakiliya babo hagamijwe kubafasha guhangana n’ingaruka za Covid 19.”

Kugeza ubu 36% by’abantu bakuru mu Rwanda ni ukuvuga abagera muri miliyoni 2 n’ibihumbi 600 bakoresha serivisi za banki. Ibi bituma 93% by’Abanyarwanda bagerwaho na serivisi z’imari.

Intego ya Leta y’u Rwanda ni uko Abanyarwanda bose bazaba bagerwaho na servisi z’imari mu mwaka wa 2024.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *