BNR yazamuye igipimo cy’inyungu fatizo itangiraho amafaranga kuri banki z’ubucuruzi

admin
3 Min Read

Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yazamuye igipimo cy’inyungu fatizo itangiraho amafaranga yayo kuri banki z’ubucuruzi, kiva kuri 6,5% kigera kuri 7% mu rwego rwo gukumira izamuka rikabije ry’ibiciro ku isoko no gukomeza gushyigikira izahuka ry’ubukungu.

Ni umwanzuro wafatiwe mu Nama ya Komite ya Politiki y’Ifaranga y’iki gihembwe yateranye muri iki Cyumweru. Iyi nama ni yo igena igipimo cy’inyungu fatizo ya Banki Nkuru kizagenderwaho mu mezi atatu ari imbere.

Rwangombwa yavuze ko ku rwego mpuzamahanga, ibiciro biri kugabanuka, ibintu bishobora kuzafasha u Rwanda kuba narwo ibiciro byarwo byagabanuka.

Byitezwe ko mu mpera za 2023 aribwo hashobora kuzagaragara impinduka mu igabanuka ry’ibiciro ku buryo bishobora kuzajya hasi ya 8%.

Ati “Ikigabanuka ni umuvuduko, ntabwo ari ibiciro muri rusange. Gusa akenshi ibiribwa byo biragabanuka bigasubira hasi iyo twagize umusaruro mwiza. Icyo ni kimwe cyane cyane tubona bizafasha kugabanya ibiciro.

BNR isobanura ibiciro bizakomeza kuba hejuru mu gice cya mbere cy’umwaka wa 2023 ariko ko umuvuduko w’izamuka ryabyo uzagenda ugabanuka ku buryo uzasubira munsi ya 8% mu mpera z’uyu mwaka.

Mu gusobanura neza uko ibiciro bizamuka bikanagabanuka, Rwangombwa yifashishije urugero, ku kintu kigura amafaranga 500 Frw muri Gashyantare uyu mwaka, avuga ko mu gihe kizaba cyongereweho 200 Frw muri Werurwe, bizaba bivuze ko ukuzamuka kw’ibiciro kwiyongereyeho ayo 200 Frw.

Ati “No mu kwezi kwa kane kuko uba ugereranya ukwezi kwa kane k’umwaka ushize. Tugeze mu kwa kabiri k’umwaka utaha hatongeye kubaho kuzamuka, ubwo nibwo izamuka ryaba rihagaze. Hari ubwo biguma biri hejuru ariko turi kugereranya ukwezi kwa kabiri k’uyu mwaka n’ushize, uko ibiciro byari bihagaze.”

“Ikintu cyazamutse mu kwezi kwa Cumi k’umwaka ushize, n’uyu munsi turacyakibona nk’aho cyazamutse ugereranyije n’uko cyari kimeze umwaka ushize.”

Ku rundi ruhande, Banki Nkuru y’u Rwanda ivuga ko ubukungu bukomeje guhagarara neza bitewe n’ingamba zashyizweho mu kwigobotora icyorezo ingaruka z’icyorezo cya Covid-19.

Mu bihembwe bitatu bya mbere by’umwaka wa 2022, umusaruro mbumbe w’imbere mu gihugu wiyongerereyeho 8,5% nyuma y’izamuka rya 10,9% mu 2021 no kugabanuka ku kigero cya 3,4% mu 2020.

Ibyo u Rwanda rutumiza mu mahanga byazamutse ku kigero cya 31,4% mu 2022 mu gihe ibyo rutumizayo byo byiyongereye ku kigero cya 23,6%. Icyuho hagati y’ibyo rwohereza n’ibyo rutumiza mu mahanga cyiyongereyeho 19,1%.

Agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda ugereranyije n’idolari rya Amerika ko kagabanutseho 6,05% mu 2022 ugereranyije na 3,82% mu 2021.

Mu mwaka wa 2022, u Rwanda rwari rufite ubwizigame buhagije bw’amadovize ashobora gufasha gutumiza mu mahanga ibicuruzwa na serivisi mu gihe kingana n’amezi 4,2.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *