Home AmakuruUwahoze ari umugore wa Makenzi niwe mu ruukundo n’umuhanzi Cyusa

Uwahoze ari umugore wa Makenzi niwe mu ruukundo n’umuhanzi Cyusa

by admin
0 comments

Umuhanzi Cyusa Ibrahim amaze iminsi ari mu rukundo na Usanase Nadjima wahoze ari umugore wa Karim Nizigiyimana Makenzi wahoze ari kapiteni wa Rayon Sports FC n’Ikipe y’Igihugu y’u Burundi, Intamba mu rugamba.

Amakuru yizewe ahari avuga ko Cyusa kuri ubu ari kwitegura kwizihiza umunsi wahariwe abakundanye ari kumwe n’umukunzi we mushya.

Ni amakuru IGIHE yamenye ahamya ko Cyusa na Usanase bamaranye iminsi ndetse urukundo rwabo rukaba ruzwi n’abakunze kubabona basohokanye ahantu hatandukanye by’umwihariko mu mpera z’icyumweru, icyakora bagerageza guhisha urukundo rwabo itangazamakuru.

Hari amakuru kandi ahari ahamya ko Usanase na Cyusa bashobora kuzasohokana i Huye ku wa 14 Gashyantare 2023 umunsi w’abakundanye cyane ko uyu muhanzi yanatumiweyo.

Cyusa atangiye urukundo rushya nyuma yo gutandukana na Jeannine Noach, uyu bakaba baratandukanye umwaka ushize wa 2022.

Usanase we yatandukanye na Nizigiyimana Karim Makenzi ukina mu ikipe ya Gasogi United bari barakoze ubukwe mu 2018 batandukana bafitanye umwana umwe.

Uretse Nizigiyimana bakundanye bakanakora ubukwe, mu 2016 hamenyekanye amakuru ko Usanase yari mu rukundo na Big Fizzo banaserukanye ku itapi y’umutuku mu gitaramo cyiswe Rwanda Burundi Night cyabereye i Kampala muri uwo mwaka.Cyusa atangiye gukundana nyuma y’iminsi mike atandukanye na Jeanine Noach bari bamaranye igiheMu 2016 Usanase Nadjima yavuzwe mu rukundo na Big Fizzo nubwo rutatinzeUsanase na Nizigiyimana Karim Makenzi batandukanye bafitanye umwana umwe

Turatsinze Emmanuel

You may also like

Leave a Comment