Arikepisikopi wa Kigali akaba n’umuyobozi wa Diocese ya Kibungo Antoine Cardinal Kambanda yahamagariye abakirisitu bose kwiyumvamo ubuvandimwe bakarenga ibibatandukanye kugira ngo isi igire amahoro. Yabitangarije mu gitambo cya misa ya Noheli yabereye muri Cathedrale ya Kibungo mu Karere ka Ngoma.

Abakirisitu baturutse mu bice binyuranye by’Akarere ka Ngoma bazindukiye mu gitambo cya misa, muri Cathedrale ka Kibungo. Barishimira Umunsi Mukuru wa Noheli, bakawufata nk’umunsi bakiraho umucunguzi, ariko bikabaha imbaraga zo kugendera mu nzira zinogeye Imana no kubana neza n’abandi.
Mu gitambo cya Misa, cyatuwe na Arikepisikopi wa Kigali akaba n’umuyobozi wa Diosezi ya Kibungo Antoine Cardinal Kambanda yibukije abakirisitu kwiyumvamo ubuvandimwe bakarenga ibibatandukanye kugira ngo isi igire amahoro.
Muri iki gitambo cya misa cyabereyemo imigenzo isanzwe ya Kiliziya gatolika, abana b’impinja banahaherewe isakaramentu ryo kubatiza.
“Dutumwe rero twese gutangaza iyo nkuru nziza y’uko Imana yatugiriye impuhwe. Yatugaragarije urukundo rwayo kandi ikatwifuriza ko tuba abana bayo n’abavandimwe hagati yacu, kugirango ibyo byishimo bishoboke nuko twumva ubwo buvandimwe burenga ibidutandukanya byose, burenga imipaka kugirango isi yose amahoro y’Imana n’ibyishimo byayo bisakare ariyo ngoma y’Imana twamamaza Yezu Kristu yaje kutwinjizamo.”