Abagera kuri 961 barangije muri ULK basabwe gusubiza ibibazo igihugu gifite (Amafoto)

admin
9 Min Read

Ni abanyeshuri bagera kuri 961 basoje amasomo yabo muri Kaminuza yigenga ya Kigali ULK kuri uyu wa gatanu Tariki ya 16 Ukuboza 2022, mu butumwa bahawe n’ubuyobozi bwa Kaminuza yabo n’abashyitsi bakuru, burimo ko bagomba kujya  gushyira mu bikorwa ibyo bize bigamije kuzamura iterambere ry’igihugu, bagerageza guhanga imirimo ibyara inyungu, byaba ngombwa bagaharanira guhanga imirio itanga akazi ku bantu benshi,  aho kwirirwa bagasaba muri Leta cyangwa se mu bindi bigo bitandukanye, bakishakamo ibisubizo.

Ni umuhango witabiriwe n’abanyacyubahiro bo mu ngeri zitandukanye, abanyeshuri basoje amasomo mu mashami atandukany

Kaminuza Yigenga ya Kigali ULK yashyize kw’isoko ry’umurimo abagera kuri 961 barangije amasomo mu byiciro bitandukanye muri ULK na ULK Polytechnic Institute, bahabwa umukoro wo kujya gukemura ibibazo u Rwanda rufite bifashishije ubumenyi bavomye  muri iyi kaminuza.

Ni ku nshuro ya 19 ULK ishyize kw’isoko ry’umurimo abahanga n’abanyamwuga batandukanye mu gihe ULK Polytechnic Institute yo ari ku nshuro ya Gatandatu (6).

Abahawe impamyabumenyi barimo kandi 120 barangije icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza [Masters] mu mashami arimo Icungamari n’Icungamutungo,Iterambere, Imiyoborere, Amategeko Mpuzamahanga n’ayandi.

Uwashinze Kaminuza ya ULK akaba na Perezida wayo, Prof Dr Rwigamba Balinda, yavuze ko ULK yashinzwe ifite intego yo kuba igicumbi cy’ubumenyi bufite ireme muri Afurika no hanze yayo. Yavuze kandi ko iyo ntego imaze kugerwaho ukurikije abanyeshuri baturuka imihanda yose y’Isi bagamije kuyihahamo ubumenyi.

Uwashinze Kaminuza ya ULK akaba na Perezida wayo, Prof Dr Rwigamba Balinda

Prof Dr Rwigamba yasabye abanyeshuri baba abasoje amasomo n’abakiri kwiga kurangwa n’imico myiza kugira ngo ubumenyi bahashye muri ULK buzabagirire akamaro.

Ati “Murasabwa kurangwa n’indangagaciro mwavanye hano, kugira ngo ugere ku ntego mu buzima bwawe ni uko ugira izo ndangagaciro, mwahawe ubumenyi, mugende mubukoreshe neza uko bikwiye kugira ngo muzabashe kuba abo imiryango yanyu ibatezeho ndetse n’igihugu muri rusange.”

Uhagarariye abanyeshuri basoje amasomo, James Abrahams,

Uhagarariye abanyeshuri basoje amasomo, James Abrahams, yavuze ko ULK yabafashije kwiga neza ibagenera abarimu b’abahanga kandi bafite impamyabumenyi zihanitse ndetse inabaha ibikoresho bibafasha kwiga neza no kwimenyereza umwuga.

Umuyobozi Mukuru wa ULK, Prof Dr Nkundabatware Innocent yavuze ko abarangije amasomo bahawe ubumenyi buzabafasha mu gukemura ibibazo bitandukanye biri hano hanze.

Ati “Burya byose bihera kare, porogaramu zacu uburyo zubatse, zijyanye n’ibiri hanze n’ibibazo bagiye gukemura atari ukuvuva ngo abantu bafata mu mutwe, niyo mpamvu hari ukwiga ariko bakagira n’umwanya wo gukora imikoro ndetse n’ubushakashatsi ku bibazo byugarije umuryango nyarwanda ndetse n’uburyo bashobora kubikemura.”

Umuyobozi Mukuru wa ULK, Prof Dr Nkundabatware Innocent

Yakomeje agira ati “Nk’uko intego ya kaminuza ibigira, ubumenyi bwonyine ntabwo buhagije ahubwo haba n’imyitwarire ndangagaciro zituruka ku muntu wize. Turagira ngo batubere ba ambasaderi beza aho kugira ngo bajye gushakisha imirimo ahubwo nabo ibyo bize batange imirimo.”

Abanyeshuri barangije amasomo baganiriye na igisabo.rw/ bagaragaje ko biteguye kujya gutanga umusanzu mu kubaka igihugu binyuze mu masomo bize muri ULK.

Uwitwa Dusingizimana Jean Nepo urangije kwiga ibijyanye n’iterambere yagize ati “Mu myaka itatu maze muri ULK nize ibijyanye n’imiyoborere, nzi uburyo wayobora abantu mukagera ku ntego kandi byoroshye. Uburyo wakoresha kugira ngo mugere ku iterambere rirambye, ubu tuvuye mu cyerekezo 2020 none turi guhanga amaso 2050, umusanzu wanjye rero uzaba ingenzi mu kugera kuri icyo cyerekezo.”

Nagatesi Laurence urangije kwiga ibijyanye n’amashanyarazi muri ULK Polytechinc Institute yagize ati “Hari impinduka tuzanye ku isoko ry’umurimo. Abanyarwanda ntabwo bamenyereye gukoresha amashanyarazi y’imirongo migari, ntabwo abantu basanzwe babikoresha cyane. Ntekereza ko iki kintu tuzacyibandaho kandi tukagaragaza umusaruro ufatika ku isoko ry’umurimo.”

Yakomeje agira ati “Nashishikariza n’abandi bagenzi banjye kuza kwiga muri ULK kubera ko hari ibikoresho bihagije, ntabwo twiga mu magambo gusa ahubwo tujya no gushyira mu ngiro ibyo twiga.”

Umuyobozi mu Nama Nkuru y’Amashuri Makuru na za Kaminuza [HEC], Dr Philippe Ndikubwimana yavuze ko abarangije amasomo bose bakenewe kuko igihugu gikomeje kubakira iterambere ku bushobozi bw’Abanyarwanda.

Umuyobozi mu Nama Nkuru y’Amashuri Makuru na za Kaminuza [HEC], Dr Philippe Ndikubwimana

Ati “Babonye ubumenyi buhagije, bafite ubushobozi, turabiteguye rero ku isoko ry’umurimo kugira ngo bafashe igihugu gutera imbere.”

{{ULK mu rugendo rwo kurerera u Rwanda n’Isi}}

Mu 1996 nibwo Kaminuza Yigenga ya Kigali ULK yashinzwe na Prof. Dr Rwigamba Balinda , wari ufite intego yo gutanga umusanzu mu kongera kubaka urwego rw’uburezi rwari rwarasenywe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni kaminuza yagiye yagukana ingoga kuko mu 2001, yahise yibaruka ishami rya Gisenyi ndetse mu 2014 hashingwa  Ishuri Rikuru ry’Ubumenyingiro rya ULK Polytechnic Institute (UPI).

Kuva ULK yashingwa kugeza magingo aya, byinshi byagezweho. ULK Polytechnic Institute mu mashami yayo nk’ubwubatsi, gupima ubutaka, amashanyarazi, itumanaho n’ibindi aho  imaze gushyira ku isoko abanyamwuga bagera ku 1511.

Ni ukuvuga mu ndimi z’amahanga ko ari Construction Technology, Land Survey, Electrical Technology na Electronics and Telecommunication.

Ku rundi ruhande Kaminuza Yigenga ya Kigali ULK mu cyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu mashami arimo amategeko, imibanire mpuzamahanga, iterambere, icungamari, icungamutungo, ubukungu, ubumenyi mu bya mudasobwa n’andi atandukanye. Imibare igaragaza ko  abarenga  38,000 bamaze kuyisozamo amasomo ubariyemo n’ab’icyiciro cya Gatatu ( Master’s) mu mashami arimo iterambere, imiyoborere, ubukungu, icungamari n’icungamutungo n’andi atandukanye.

Ni ukuvuga Master of Science in Economics, Master in Finance, Master in Accounting, Master in Good Governance, Master in International Economic and Business Law, Master of Internet Systems, Master of International Public Law, Master of Business Administration na Master of Development Studies.

Iyi mibare nkuko bigaragara ni igisobanuro cy’intambwe itajegajega ULK imaze gutera mu ruhando u Rwanda ndetse n’ isi muri rusange rwo kubona ibisubizo byugarije rubanda mu ngeri zitandukanye.

Uramutse uvuze ko ULK imaze kuba Kaminuza mpuzamahanga ntabwo waba uciye ukubiri n’ukuri kuko uyu munsi abanyeshuri baturuka mu bihugu birenga 24 byo hirya no hino ku isi biga muri iyi Kaminuza.

Ubu bwiyongere bw’abanyamahanga muri ULK ntabwo ari ikintu cyikora. Hari imbaraga ubuyobozi bw’iyi Kaminuza bushyira mu ireme ry’uburezi, aho abarimu b’intyoza baturuka imihanda yose y’isi baje kwigisha muri ULK. Kugeza ubu Kaminuza Yigenga ya Kigali na ULK Polytechnic Institute bafite abarimu bahagije kandi bafite ubushobozi.

Uretse umubare w’abarimu b’intyoza, iyi Kaminuza inafite ibikoresho bitandukanye byifashishwa n’abanyeshuri mu rwego rwo kumva neza amasomo baba baherewe mu ishuri.

Aha twavuga nka za mudasobwa zigera ku 1000, laboratwari zitandukanye, inzu z’ibitabo, inyubako zigezweho zubatswe mu buryo butabangamira ibidukikije, ubusitani bwiza kandi bwagutse bufasha abanyeshuri kuruhuka mu mutwe no kwiga neza, ibibuga by’imyidagaduro, n’ibindi byinshi.

Mu bindi ni uko ULK iherutse kwemererwa gutanga amasomo y’Uburezi mu mashami arimo Imibare, Ubugenge, Ubutabire n’Ibinyabuzima. Ni mu gihe mu ndimi bazajya bigisha Ikinyarwanda, Icyongereza, Igiswahili n’Igifaransa.

Abakunda kandi ikoranabuhanga na bo bashyizwe igorora kuko ULK iherutse kwemererwa kwakira abanyeshuri mu dushami twa Data Science, Networking na Software Engineering. Ikindi nuko abanyeshuri ba ULK bazwiho kwitwara neza mu marushanwa atandukanye nk’ibiganiro mpaka aho bagiye bajya no mu bihugu bitandukanye guhatana ku rwego rwa Afurika.

Umwe mu banyeshuri basoje amasomo yabo Nyampinga Joselyne, wabonye Impamyabumenyi ihanitse mu mategeko (A0),
Masabo Thomas, ni mugenzi we urangije mu Ishami rigendanye n’Iterambere, akaba afite Ubumuga

E.Niyonkuru  

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *