Dr Nibishaka wahoze ari Umuyobozi Wungirije wa RGB azafungwa 1/2 cy’igifungo yakatiwe

admin
3 Min Read

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwakatiye Dr Nibishaka Emmanuel wahoze ari Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Urwego rw’Imiyoborere, RGB, igifungo cy’imyaka itanu ariko harimo ibiri n’igice isubitse no gutanga ihazabu ya miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda.

Uyu mugabo yakatiwe iki gihano nyuma yo guhamywa icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe inyandiko mpimbano n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.

Mu isomwa ry’urubanza rwe, Urukiko rwanzuye ko nubwo Dr Nibishaka Emmanuel yakatiwe gufungwa imyaka itanu azafungwa imyaka ibiri n’igice indi ikaba igihano gisubitse.

Yasabwe kandi gusubiza amafaranga ndetse akishyura n’igihombo byateje abantu batandukanye yagiye ayaka abizeza kubashakira Visa zo kujya muri Amerika yarangiza ntazibashakire ndetse ntabasubize n’amafaranga yabo.

Iyo urukiko rutanze igihano gisubitse biba bivuze ko uwagihawe iyo akoze icyaha igihe yahawe kitarangiye, mu bihano bindi ahabwa hongerwaho na cya kindi atarangije.

Ingingo ya 49 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano rya 2018 igena ko umucamanza agena igihano ku cyaha cyakozwe hashingiwe ku buremere bwacyo, ingaruka cyateje, icyateye icyaha n’ibindi. Iyo bigeze mu gihe cy’ikatira.

Iteganyaka kandi ko umucamanza ashingiye ku kamaro uwahamwe n’icyaha afitiye sosiyeti, imyaka y’ubukure (biba ku bana rimwe na rimwe), uburyo yaburanyemo (yaburanye atananiza ubutabera) ndetse n’imyitwarire ye isanzwe muri sosiyeti aba ashobora kubishingiraho akagukatira igihano cy’igifungo gisubitse ntajye muri gereza.

Nk’uko biteganywa n’ingingo ya 241 mu itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha no mu ngingo ya 66 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, isubikagihano ntirisonera uwakatiwe kwishyura amagarama y’urubanza, indishyi z’akababaro no kwamburwa uburenganzira mboneragihugu.

Icyakora, kwamburwa uburenganzira mboneragihugu bivaho iyo igihano cyataye agaciro ni ukuvuga iyo uwakatiwe iki gihano yitwaye neza ntiyongere guhamwa n’icyaha cy’ubugome cyangwa icyaha gikomeye.

Mu iburanisha ryo ku itariki ya 6 Ukuboza 2022, Ubushinjacyaha bwavuze ko umwaka ushize, mu bihe bitandukanye Dr Nibishaka yakiriye agera kuri miliyoni 24Frw, ayatse abantu batandukanye abizeza ko azabafasha kubona visa zijya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Umushinjacyaha yavuze ko hari abo yabwiraga ko azababonera visa bakajya guturayo, abandi bakajya kwiga.

Nibishaka kandi ngo yahimbye inyandiko binyuze mu butumire yahaye abantu abizeza ko batumiwe kujya muri Amerika. Ngo byakorwaga hakoreshejwe ‘Email’ ye.

Nibishaka yaburanye yemera ibyo ashinjwa agasaba imbabazi yemeza ko ataje imbere y’urukiko kwiregura ahubwo yazanywe no gusaba imbabazi ndetse akaba yasubikirwa igihano kugira ngo abashe kwishyura abantu bari baramuhaye amafaranga abizeza kubajyana muri Amerika.

Nibishaka kandi yavuze ko abo bantu bamusabaga ubufasha kubera ko bari bazi ko hari abandi yagiye afasha kubera ko mbere yigeze kuba muri Amerika.

Muri Gicurasi uyu mwaka nibwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafashe Dr Nibishaka Emmanuel.

Dr Nibishaka yagiye ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru wungirije wa RGB Kuwa 17 Ukwakira 2019.

Mbere yo kujya muri izi nshingano, yari Umunyamabanga Mukuru wa Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu mu Rwanda.Dr Nibishaka Emmanuel agiye gufungwa imyaka ibiri n’igice


Kwamamaza
Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *