Hari abayobozi mu nzego zibanze bafite abana bataye ishuri

admin
6 Min Read

Abasenateri bibumbiye muri Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage n’Uburenganzira bwa Muntu muri Sena, bagiranye ibiganiro na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu [Minaloc] harebwa uruhare rw’inzego z’ibanze mu gukemura ikibazo cy’abana bata ishuri mu burezi bw’ibanze bw’imyaka 12 n’imbaraga zakongerwamo.

Ibi biganiro byabaye ku wa Kane tariki 8 Ukuboza 2022, byari byanitabiriwe n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco [NRS] Mufulukye Fred.

Abasenateri bavuze ko hakenewe ubufatanye bwa buri wese, mu gukemura ikibazo cy’abana bakomeje guta ishuri, kugira ngo intego y’igihugu yo kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi izagerweho.

Perezida wa Komisiyo y’Imibereho Myiza y’Abaturage n’Uburenganzira bwa Muntu muri Sena, Umuhire Adrie, yavuze ko ari uburenganzira ku bana bari mu kigero cyo kwiga, kwitabira kujya ku mashuri, iyo bidakozwe ngo bigira ingaruka zikomeye.

Ati ‘‘Kwiga ni uburenganzira umwana agomba kugira, iyo igihugu gifite abantu bize ubujiji buba bwacitse, bigatuma igihugu kirushaho gutera imbere.”

“Niba igihugu cyacu tuzi ko ubukungu twifuza kugira buzaba bushingiye ku bumenyi, birasaba ko nta mwana w’umunyarwanda usigara atize.’’

Senateri Prof. Niyomugabo Cyprien yavuze ko hari abayobozi mu nzego z’ibanze bahishira iki kibazo aho yatanze urugero rw’umuyobozi w’umudugudu basanze abana be barataye ishuri.

Ati “Twasuye abaturage n’inzego z’ibanze twabaga turi kumwe mu Mudugudu, mu Tugari mu Mirenge n’Akarere batubwiraga ko nta mwana n’umwe […] twifatira abana bato tukababaza icyo bifuza kuzaba, bakatubwira kwiga icyo bimaze, nyuma tuti nta bana muzi aho mutuye batiga? […] baraturondoreraga pe.”

“Bakatubwira n’amazina yabo, ba nyina na ba se n’ibyo bapfa bakabitubwira , bakabavuga amazina noneho nyuma tukabwira ba bayobozi turi kumwe tukajyana, duti tujyeyo, tukagenda bakabatwereka n’ababyeyi babo, bakatubwira impamvu ndetse ako kanya tukahava cya kibazo cyari gihari gikemutse.”

Senateri Prof Niyomugabo yavuze ko kugeza ubu ikibazo cy’abana bata ishuri gihangayikishije igihugu ariko kugeza ubu hari abayobozi b’inzego z’ibanze batarakigira icyabo.

Ati “Hari urugero rw’Umudugudu umwe twaje gusanga Umuyobozi w’Umudugudu ubwe abana be batiga, yarabakuye mu ishuri […] Umuyobozi w’Umudugudu!”

Yakomeje agira ati “Twamweretse abayobozi b’akarere kandi we yasobanuye ko abana bo muri uwo mudugudu ayobora bose biga. Turagenda tujyayo tugezeyo dusanga n’abe batiga ndetse kuko twari twajyanye n’abayobozi b’ishuri ryegereye aho ngaho barumirwa bose.”

“Nibwo n’abaturage aho ngaho baje baduha ubundi buhamya batubwira ko ahubwo afite abandi bagore nka batatu n’abana be batiga bari aho ngaho. Ndumva rero igikomeye ni ukongera abantu bakaganirizwa bakumva inshingano zabo ariko imbaraga tukazishyira […] kuko iyo ugiye ku karere usanga bo babyumva ariko wagera mu mudugudu ugasanga nta n’ubyitaho.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Ingabire Assoumpta, yabwiye abasenateri ko hari ingamba nyinshi zafashwe mu kurandura ikibazo cy’abana bata ishuri nubwo imbogamizi zikomeje kuba nyinshi.

Ku kibazo cy’abayobozi b’ibanze batarabasha kumva uburemere bw’uku guta ishuri kw’abana, avuga ko ikigiye gukorwa ari ukongera imbaraga mu bukangurambaga no kubaza inshingano abayobozi.

Ati “No mu bayobozi n’abo ba Mudugudu hari abafite icyuho mu burere […] natwe dushinzwe inzego z’ibanze nitubikurikirana, tukababaza inshingano hari ikintu kizahinduka.”

Ingabire yagaragaje kandi ko mu ngamba zihari harimo gushyira imbaraga mu marerero (ECDs) kuko akundisha abana ishuri, gukora ubukangurambaga buhindura imyumvire y’ababyeyi, gukemura amakimbirane mu miryango, gufasha abaturage kwivana mu bukene, gukorana n’amashuri n’inzego z’ibanze

Ibyo Abasenateri biboneye n’amaso

Ku rwunge rw’amashuri rya Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge, higa abanyeshuri 4105 bo mu mashuri y’inshuke, abanza ndetse n’ayisumbuye.

Itsinda ry’abasenateri bo muri Komisiyo y’imibereho myiza y’abaturage n’uburenganzira bwa muntu basuye iki kigo cy’amashuri, hagamijwe kumenya ibikorwa mu gukemura ikibazo cy’abana bata ishuri mu burezi bw’ibanze bw’imyaka 12.

Umuyobozi w’iki kigo, Nsengimana Charles avuga ko hari imwe mu myitwarire igaragara kuri bamwe mu bana benda guta ishuri.

“Buri cyumba cy’ishuri kiba gifitemo abana hagati y’umwe na batatu biga tugenda turwaza, none yasibye, ejo yagarutse, muri uyu mwaka dufite abana 35 biga nabi, twabashyiriyeho gahunda yo kubitaho na nyuma y’amashuri nubwo bimeze bityo iyo gahunda bayizamo basiba, tukajya kubashaka.”

Bamwe mu babyeyi ndetse n’abarimu bagaragaza zimwe mu mpamvu zikunze gutuma abana bata ishuri.

Mukashyaka Geraldine ati ‘‘Akenshi tubona biterwa n’amakimbirane mu muryango, umwana ashobora kuva ku ishuri yagera mu rugo, ababyeyi be bakaza nijoro basinze, umugabo yaza yasinze agatangira kurwana n’umugore, abana bagatangira kuraraguza hanze, hari n’igihe uwo mwana nawe bamutuka, wa mwana niyo abashije kujya ku ishuli aba asinzira.’’

Raporo ya Minisiteri y’uburezi y’umwaka wa 2020/2021, igaragaza ko mu mashuri abanza, umubare w’abana bavuye mu ishuri warushijeho kuzamuka uva kuri 7,8% mu mwaka wa 2019 ugera ku 9,5% mu mwaka wa 2020/2021.

Iyo raporo kandi igaragaza ko mu mashuri yisumbuye, umubare w’abanyeshuri bata ishuri wiyongereye uva ku 8,2% mu mwaka wa 2019 ugera ku 10,3% mu 2021.Ingabire na Mufulukye basobanuriye abasenateri ingamba zihari mu kurwanya ikibazo cy’abana bata ishuri

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *