Dr Iyamuremye Augustin wari Perezida wa Sena y’u Rwanda yeguye kuri izi nshingano ndetse no ku zo kuba umusenateri mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.
Ibaruwa y’ubwegure bwe yayandikiye abasenateri amenyesha abarimo Perezida wa Repubulika kuri uyu wa 8 Ukuboza 2022.
Muri iyi baruwa yavuze ko yeguye ku mwanya w’ubuyobozi bwa sena no ku busenateri kubera impamvu z’uburwayi akaba akeneye gufata umwanya wo gukomeza kwivuza bitabangamiye inshingano ashinzwe.
Ati “ Mboneyeho kongera gushima Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, icyizere ntagereranwa atahwemye kungaragariza. Namwe ba nyakubahwa basenateri nongeye kubashimira ko mwantoye kandi mutigeze muntererana muri izi nshingano zitoroshye. Aho naba naragize intege nke si ku bushake, mbisabiye imbabazi kandi mbijeje ko ntazigera niyumvamo ko nacyuye igihe mu ntege nke zanjye zose nzakomeza kwitangira igihugu.”
