Umutoza wa Gorilla FC yakubitiwe kuri Stade azira amarozi

admin
2 Min Read

Umutoza wa Gorilla FC yaraye akubitiwe kuri Stade Regional i Nyamirambo ubwo yashinjwaga gushaka kwinjira mu rwambariro rwa Rayon Sports ngo agire ibyo amenamo.

Hari mu mukino w’ikirarane aho Gorilla FC yari yakiriye Rayon Sports ndetse iyi kipe ifite abafana benshi iza no kubyitwaramo neza itsinda 1-0.

Ni umukino wabanjirijwe n’imvururu nyinshi aho habayeho guserera mu rwambariro biza kurangira umutoza umutoza wa Gorilla, Gatera Moussa ahakubitiwe.

Bivugwa ko uyu mutoza yaketsweho ikoreshwa ry’uburyozi yashakaga kumena mu rwambariro rw’iyi kipe maze umwe mu bantu baba hafi ya Rayon Sports, acunga umutekano w’urwambariro aramukubita.

Iyi kipe ngo yari yazanye ibintu mu gacupa kameze nka kamwe kaba karimo umuti wo koza inka ari byo bashaka kumena mu rwambariro rwa Rayon Sports.

Ubwo umukino wari urangiye, umwe mu bantu bacungira umutekano Rayon Sports (tutifuje kuvuga amazina ye), yabwiye umunyamakuru w’ISIMBI ati “mumubaze icyo namuhoye, ndavuga uriya mutoza wa Gorilla FC, yaje arambwira ngo muhamagarire umuntu aramushaka arangije ashaka kumena ibintu mu rwambariro rwacu. “

Umutoza wa Rayon Sports, Haringingo Francis yavuze ko nta byinshi yabitangazaho ariko na none urwambariro rw’ikipe rukwiye kubahwa.

Ati “ibyo mubibaze Gatera kuko ni we wari uhari, hari ibintu nibaza ko mu mupira w’amaguru ugezweho tugomba kurenga, urwambariro rw’ikipe ni urw’ikipe, wowe uza ujya mu cyerekezo cy’urwa we ntabwo uza ujya mu cy’urw’abandi, hari ibintu bisubiza umupira inyuma, ntabwo nabivugaho ariko birakwiye ko tuba abanyamwuga.”

Nyuma y’uyu mukino, Gatera Moussa akaba yabuze mu kiganiro n’itangazamakuru aho yohereje umwungiriza we, Kalisa François avuga ko umutoza mukuru yarwaye umutwe, kuri iki kibazo akaba yarahiye ko iyo mirwano atigeze ayibona.

Gatera Moussa yakubitiwe kuri Stade Regional

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *