Abarenga 50% b’urubyiruko bakoresheje ibiyobyabwenge

admin
3 Min Read

Ubushakashatsi bwakozwe mu Turere turindwi tw’igihugu bwagaragaje ko kimwe mu bibazo bihangayikishije mu rubyiruko ari ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, aho nibura 56.1% bigeze kubikoresha.

Ni ubushakashatsi bwakozwe ku bufatanye n’Ikigo cy’Ababiligi gishinzwe iterambere (Enabel) na Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda, mu rwego rwo kurebera hamwe ibibazo byugarije urubyiruko no kurebera hamwe uko rugera kuri serivisi z’ubuzima bw’imyororokere.

Uturere twakorewemo ubushakashatsi ni Gakenke, Gisagara, Karongi, Nyamasheke, Nyarugenge, Rulindo na Rusizi, mu mushinga wiswe Barame.

Uwo mushinga ugamije kureba ahakiri icyuho mu kubakira urubyiruko ubushobozi, binyuze mu gukemura ibibazo birwugarije.

Kimwe mu bibazo bikomeye biri mu rubyiruko rufite imyaka hagati ya 14 na 24 ni ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, aho nibura urubyiruko 56.1% mu bakoreweho ubushakashatsi, bigeze kubikoresha.

Muri ibyo biyobyabwenge, urumogi ruriganje kuko rwihariye 9.3%, ndetse mu gihe cy’ubushakashatsi, nibura 6.9% by’ababajijwe bavuze ko barukoresheje muri uko kwezi.

Ubu bushashatsi kandi bugaragaza ko Akarere ka Nyarugenge ariko kari hejuru mu gukoresha ibiyobyabwenge kuko gafite 23%, mu gihe abakoresheje urumogi ari 5.3%.

Muri Rulindo na Gisagara, abakoresha ibiyobyabwenge bangana na 5%.

Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda, Dr Ngamije Daniel, yavuze ko ubu bushakashatsi bugamije kubafasha kumenya aho gushyira imbaraga mu kwita kuri gahunda zigamije kugira urubyiruko rufite ubuzima bwiza.

Yakomeje agira ati “Tuba dukoze ubu bushakashatsi kugira ngo turebe aho tugeze n’icyo twakongeramo imbaraga. Dushaka kugaragaza icyo abafatanyabikorwa nk’ababyeyi bashyiramo imbaraga.”

Yagaraje ko kuba urubyiruko ruba imbata y’inzoga n’ubundi bwoko bw’ibiyobyabwenge, ari ikibazo gikomeye kandi gikwiye gushakirwa umuti.

Ati “Kubona urubyiruko rwabaswe n’inzoga rukiri ruto ni ikibazo cyagaragaye, ariko dushaka kureba intandaro ituma urubyiruko rujya mu bikorwa nk’ibyo ugasanga ubuzima bwarwo burangiritse, ndetse n’izindi ngaruka zijyanye n’ubuzima bw’imyororokere kuko baba bishoye muri izo ngeso mbi.”

Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda, Bert Versmessen, yavuze ko iyi gahunda igamije kwigisha urubyiruko no kurebera hamwe icyakorwa mu kurutegura.

Ati “Dukeneye kubona abana bato bagira amakuru ahagije ku buryo babasha kwifatira icyemezo. Umusanzu w’uyu mushinga, ubu bushakashatsi buradufasha kureba ahakiri icyuho ho gushyira imbaraga. Ibibazo by’urubyiruko bikeneye ubufatanye n’izindi nzego mu gutuma ubuzima bwarwo burushaho kuba bwiza.”

Ubu bushakashatsi kandi bwagaragaje ko uretse ikibazo cy’ibiyobyabwenge, hari n’ikibazo ku rubyiruko rutigishwa neza ubuzima bw’imyorororokere, bigatuma rwishora mu busambanyi.Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yavuze ko hakozwe ubushakashatsi hagamijwe kumenya aho gushyira imbaragaMinisitiri Ngamije yagaragaje ko ibiyobyabwenge byangiza ahazaza h’urubyiruko

Abakoze ubushakashatsi bagaragaza ko buzatanga igisubizo cyiza ku birebana no guteza imbere urubyiruko

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *