Home AmakuruPerezida Kagame yijeje umubano ukomeye Ismail Omar Guelleh wa Djibouti uherutse gutorwa

Perezida Kagame yijeje umubano ukomeye Ismail Omar Guelleh wa Djibouti uherutse gutorwa

by Igisabo News
0 comments

Perezida Kagame yagiranye ikiganiro kuri telefoni na Perezida Ismail Omar Guelleh wa Djibouti, amushimira ko yongeye gutorerwa kuyobora iki gihugu cyo mu ihembe rya Afurika.

Ibyavuye mu matora yabaye ku wa 10 Mata 2026, byagaragaje ko Ismail Omar Guelleh, yongeye gutsinda amatora y’Umukuru w’Igihugu ku majwi 97,81%, ahigitse Mohamed Farah Samatar bari bahanganye wagize amajwi 2,19%.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, kuri uyu wa 12 Mata 2026, Perezida Kagame yagaragaje ko yashimiye mugenzi we wa Djibouti, ndetse agaragaza ko u Rwanda ruzakomeza gufatanya n’iki gihugu.

Ati “Nzakomeza gushimangira umubano mwiza usanzwe uri hagati y’abaturage ba Djibouti n’u Rwanda, no gukorana bya hafi mu guteza imbere intego dusangiye zigamije iterambere n’imibereho myiza.”

Ismail Omar Guelleh ufite imyaka 78 watsindiye manda ya gatandatu, yatangiye kuyobora iki gihugu mu 1999.

Umwaka ushize abanyapolitiki bo muri Djibouti bakuyeho itegeko rikuraho imyaka ntarengwa umuntu agomba kuba afite kugira ngo ayobore iki gihugu bimuha amahirwe yo kwiyamamaza.

U Rwanda na Djibouti bifite umubano uhamye. Impande zombi, zibinyujije muri komisiyo ihuriweho yo ku rwego rwa Minisiteri zihurira mu nama zihoraho zigamije kureba amahirwe yo kwaguriramo ubufatanye.

Binyuze muri iyi komisiyo, mu Ugushyingo 2025 ibi bihugu byombi byagiranye amasezerano icyenda y’ubufatanye mu nzego zirimo siporo, ubuzima, iterambere ry’umuryango no guhugurana mu bijyanye na dipolomasi.

Bisanzwe bifitanye andi masezerano y’ubufatanye mu guteza imbere ubucuruzi, ubwikorezi bwo mu kirere, ikoranabuhanga, umutekano w’ishoramari no gukurikiraho abadipolomate ikiguzi cya ‘visa’.

Hashingiwe ku mubano mwiza uri hagati y’ibi bihugu, Djibouti yahaye u Rwanda hegitari 60 z’ubutaka burimo uburi hafi y’icyambu n’ubundi buri mu cyanya cyahariwe ubucuruzi, na rwo ruyiha ikibanza cya hegitari 10 mu cyanya cy’inganda i Masoro.

Muri Werurwe 2026, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yakiriwe na mugenzi we wo muri Djibouti, Abdoulkader Houssein Omar, baganira ku mubano w’ibihugu byombi.

Minisitiri Nduhungirehe na Abdoulkader banarebeye hamwe ahari amahirwe yo kwagurira ubufatanye hagamijwe inyungu z’ibihugu byombi.
Icyo gihe Minisitiri Nduhungirehe yahuye na Perezida wa Djibouti, amugezaho ubutumwa bwihariye yahawe na Perezida Paul Kagame.

You may also like

Leave a Comment