Home AmakuruPapa Leo XIV yagiriye uruzinduko muri Algeria

Papa Leo XIV yagiriye uruzinduko muri Algeria

by Igisabo News
0 comments

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 13 Mata 2026, Umushumba wa Kiliziya Gatulika ku Isi, Papa Leo XIV yageze i Algers muri Algeria, mu rugendo rw’iminsi 11 agiye kugirira mu bihugu bine byo ku mugabane wa Afurika.

Ku kibuga cy’indege cya Algiers International Airport Houari Boumediene, Papa Leo yakiriwe na Perezida w’iki Gihugu, Abdelmadjid Tebboune.

Ni uruzinduko rwa mbere Papa agiriye ku mugabane wa Afurika, kuva aho atorewe kuba Umushumba wa Kiliziya Gatulika muri Werurwe 2025.

Igihugu cya Algeria yatangiriyemo uru ruzinduko rw’amateka giherereye mu majyaruguru ya Afurika, kikaba igihugu gituwe ahanini n’Abayisilamu kuko Abakiristu Gatulika babarizwa mu bihumbi 10 000.

Ku munsi wa mbere w’uruzinduko rw’iminsi ibiri afite muri Algeria, Papa Leo yagiranye ibiganiro n’abayobozi mu nzego zitandukanye anasura urwibutso rushyinguyemo intwari za Algérie, zaguye mu Ntambara yo guharanira Ubwigenge bw’icyo gihugu yatangiye mu Ugushyingo 1954, irangira muri Nyakanga 1962.

Abasesengura ibya politiki bavuga ko uru rugendo rutoroshye kandi rufite intego zikomeye mu rwego rwa Politiki n’iyongeza butumwa.

Uru ruzinduko rwa Papa Leo XIV ku mugabane wa Afurika ruzibanda ku bibazo by’ingutu birimo ibicungire mibi y’umutungo kamere, ruswa yibasira ab’igitsina gore, amakimbirane ashingiye ku madini n’ikibazo cy’abamukira bashaka kwerekeza mu Burayi.

Nyuma kuva muri Algeria azerekeza Cameroon ku wa 16 Mata aho azahura n’abayobozi b’amadini n’abaturage bari mu kaga k’intambara z’abashaka kwitandukanye n’igihugu zimaze guhitana abasaga ibihumbi bitandatu kuva mu 2017. Biteganyijwe ko azasura Angola na Equatorial Guinea.

You may also like

Leave a Comment