Home Ubutabera#Kwibuka32: Abatutsi bo muri Nyarugunga bishwe cyane n’abari abaturanyi babo n’Inzirabwoba zo mu Kigo cya Camp Kanombe

#Kwibuka32: Abatutsi bo muri Nyarugunga bishwe cyane n’abari abaturanyi babo n’Inzirabwoba zo mu Kigo cya Camp Kanombe

by Igisabo News
0 comments

Kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Mata 2026, mu Murenge wa Nyarugunga, bibutse ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 yasize ihitanye abasaga miliyoni. By’umwihariko muri uyu murenge hakaba harishwe Abatutsi benshi, kuko hari hatuye abacurabwenge ba Jenoside barimo Perezida Habyarimana Juvenal, Theoneste Bagosora n’abahoze ari Abasirikari bo mu Kigo cya gisirikari cya Kanombe bari barise Camp Coloneri Mayuya, n’abandi. Urubyiruko rukaba rwongeye kwibutswa ko rufite uruhare runini rwo kubaka igihugu no kutareberera abagishaka kugoreka amateka ya Jenoside.

Ni umuhango waranzwe n’ubwitabire bw’urubyiruko rwinshi, ahatanzwe ubutumwa bugaruka mu gushishikariza urwo rubyiruko kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu kuko aribo Rwanda rw’ejo, hatangwa n’ubuhamya bw’umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 1959, 1963, 1990 na karundura yo mu 1994.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyarugunga, Bwana Tuyishimire Fiacre, yahaye ikaze abitabiriye uyu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, ndetse abasaba gukomera mugihe bibuka ibihe bigoye banyuzemo, abibutsa ko bakwiye kwibuka biyubaka. Yavuze ko mu rugendo rwo kwiyubaka no kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge nk’umurenge bahuriza hamwe abaturage mu biganiro bigamije ubumwe n’ubwiyunge.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyarugunga, Bwana Tuyishimire Fiacre,

Ati” Twifashisha ibiganiro byateguwe na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano mboneragihugu, tugahuza Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi n’abo mu miryango y’abafunze bazira kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, hakabaho gusabana imbabazi no kuganira ku buryo twakwimakaza ubumwe n’ubwiyunge kugira ngo tugere ku iterambere twifuza.”

Hon. Yankurije Odette ndetse na Dr. Usengumukiza, bagejeje ku bitabiriye amwe mu mateka ya Jenoside, ikiganiro cyabo kibanze cyane ku gusobanurira urubyiruko n’abitabiriye muri rusange inkomoko y’ubunyarwanda n’amoko abazungu bifashishije ngo batanye abanyarwanda. Yagaragaje ko ubusobanuro bw’ubwoko ku bazungu budahura n’icyo abanyarwanda bita ubwoko, ndetse ko abazungu b’ababiligi bifashishije amoko aba mu gihugu cyabo bakaryanisha abanyarwanda.

Hon. Yankurije Odette watanze ikiganiro ku mateka ya Jenoside

Dr. Usengumukiza Avuga kandi ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda 1994, ifite umwihariko ku Isi, bitewe n’uburyo yabaye mu gihugu abenegihugu bavuga ururimi rumwe, Abanyarwanda bakicwa n’abandi banyarwanda kandi igahagarikwa n’Abanyarwanda ubwabo nta bindi bihugu by’amahanga biyihagaritse.

Dr. Usengumukiza avuga ku matka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda 1994,

Ati:”Urubyiruko cyane cyane ni mwe mbwira mukwiye gusobanukirwa amateka ya Jenoside n’ay’igihugu ndetse mukanitegura kuyasobanurira abandi, cyane cyane abanyamahanga. Dore ko abapfobya bavuga ngo niba Abahutu n’Abatutsi atari amoko kuki muvuga ngo Jenoside yakorewe Abatutsi. Ibyo mushobora kubyumvamo ikibazo, ariko twahisemo kuvuga ko ari Jenoside yakorewe abatutsi kuko Abicanyi bizeraga ko ayo ari amoko, ndetse babigenderaho bica abo Leta mbi zahaye irangamuntu irimo ubwoko bw’Abatutsi. Ariko mu by’ukuri ni Abakoloni babihinduye ubwoko ngo batanye Abanyarwanda.”

Bwana Karamage Antoine, Umusaza warokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu myaka itandukanye guhera 1959, 1963, 1990 kugeza no mu 1994

Bwana Karamage Antoine, Umusaza warokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu myaka itandukanye guhera 1959, 1963, 1990 kugeza no mu 1994, utuye mu murenge wa Nyarugunga, mu buhamya bwe bwakoze ku mutima abitabiriye uyu muhango, yavuze urugendo rwinzitane yanyuzemo kuva mu busore bwe gusa, aho yagiye acika interahamwe hamana, zikica benshi areba, agacunaguzwa kenshi, akicwa kenshi. asoreza ku uburyo yaje guhura n’Inkotanyi akarokoka.

Yagize ati”Niboneye ubwange uburyo Rudahigwa apfa n’abazungu kukoresha ikiboko, birangira bamwishe, abatware banga kumushyingura hatarima undi mwami. Abazungu nibo bakwirakwije Tsetse mu Bugesera. Muri 1959 twahizwe bukware turatwikirwa, nge baranyica ndazuka, muri 1963 nabwo abatari barahunze igihugu baducura bufuni na buhoro nabwo ndokoka hamana. Mu 1990 kugeza 1992 banshyira mu nzu ibikwamo imirambo nabwo ndabirokoka. Muri 1994 ho nari nzi ko akange gashobotse, kuko nageze aho numva narapfuye, nubu mba numva narapfuye. Ndashimira Ingabo za FPR-INKOTANYI zaturokoye zikadusubiza ubuzima none ubu tukaba turiho.”

Uhagarariye Ibuka mu murenge wa Nyarugunga, UFITINEMA Rosalie,

Uhagarariye Ibuka mu murenge wa Nyarugunga, UFITINEMA Rosalie, yavuze ko nubwo bishwe by’agashinyaguro batashize, ahubwo barokotse kandi bageze ku rwego rwiza mu kwiyubaka no gukira ibikomere. Mu izina ry’abarokotse Jenoside ashima Leta y’ubumwe ibitaho cyane, ibaha ubuvuzi, imibereho myiza, aho gutura, uburezi n’ibindi binyuze muri gahunda zitandukanye zabashyiriweho, n’izindi bahuriyeho n’abandi banyarwanda. Gusa yaboneyeho kongera gusaba ubuyobozi ko hagira igikorwa abarokotse Jenoside bagera kuri 15 bo muri Nyarugunga bakabona aho kuba.

Ati:” Nubwo dushima ubufasha abarokotse Jenoside batishoboye bahabwa, turasaba ko ahahoze urugo rwa Perezida Habyarimana hashyirwa ikimenyetso cy’amateka ya Jenoside. Turasaba ko akarere kadukorera ubuvugizi hagasanwa amazu y’abarokotse ashaje. Turasaba ko inzu itakibamo uwarokotse kuko yitabye Imana yahabwa undi uyikeneye cyane. Turifuza ko abarokotse batishoboye ariko bafite imbaraga zo gukora bafashwa gukora imishinga iciriritse ibafasha kwiteza imbere, kuko iyo ibyo bibazo byivanze n’ibikomere byo ku mutima no ku mubiri bibasubiza inyuma.”

Umushyitsi Mukuru Murenzi Donathien, Intumwa yari ihagarariye Akarera ka Kicukiro avuga ko Imyaka 32 ishize hahagaritswe Jenoside yakorewe Abatutsi, hamaze kugerwaho byinshi ku buryo byabaye inshoberamahanga, ababona ibyiza by’u Rwanda ngo babiburira igisubizo. Yashimye uburyo Nyarugunga iha agaciro igikorwa cyo Kwibuka, Asaba urubyiruko gukora batikoresheje bagakomeza gusigasira ibyagezweho, bakareka kwishora mu bikorwa bibi nk’ingengabitekerezo ya Jenoside, ibiyobyabwenge n’inzoga bishobora kubabuza kugera ku iterambere.

Umushyitsi Mukuru Murenzi Donathien, Intumwa yari ihagarariye Akarera ka Kicukiro

Ati:” Nkuko uhagarariye IBUKA mu murenge yabivuze, hari abarokotse Jenoside bahawe ubuvuzi, Abari badafite aho kuba Leta yabahaye amacumbi, abatari bafite ubushobozi bwo kwiga barigishijwe, gusa ibibazo byose yagaragaje turabizeza ko tubizirikana kandi bizashakirwa umuti bigakemurwa. Urugendo ruracyari rurerure kuko hakiri ibibazo bikigaragara, ariko hari ikizere ko ubuzima buzarushaho kuba bwiza.”

Muri iki gikorwa cyo kwibuka, abayobozi abaturage n’urubyiruko bacanye urumuri rw’ikizere bishimangira ubudaheranwa n’umurava wo kubaka igihugu baharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi. Hanatanzwe kandi ubutumwa bwanyujijwe mu ndirimbo z’abahanzi nka Munyanshoza Dieudonnee, urubyiruko rusoma amazina y’abibukwa bazize Jenoside yakorewe Abatutsi bari batuye aho uyu murenge uherereye, harimo imiryango yazimye burundu.

Mporebuke Noel

You may also like

Leave a Comment