Home AmakuruMu murenge wa Masaka bibutse ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Mu murenge wa Masaka bibutse ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

by Igisabo News
0 comments


Mu murenge wa Masaka, mu Karere ka Kicukiro, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 09 Mata 2026, abaturage bibutse ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Umurenge wa Masaka ukaba hamwe mu hantu hafite amateka akomeye yaharanzwe mu bihe bya Jenoside, ubwo Abatutsi bo muri uwo murenge bicwaga n’Interahanwe n’abasirikari barindaga umukuru w’igihugu, bityo Abatutsi bawubarizwagamo bakicwa hafi ya bose bagashira by’umwihariko abari bahungiye ku Kiliziya kiri ahazwi nko ku Ihara, ari naho #kwibuka32 ku rwego rw’umurenge wa Masaka byabereye.

Abarokotse bake bari batuye muri uwo murenge, bavuga ko bitari biboroheye na gato, bitewe ahanini no gukikizwa n’Ingabo zarindaga uwari Umukuru w’Igihugu Juvenal Habyarimana, Ikigo cy’Abasirikari cya Kanombe n’Interahamwe nyinshi zari zarahawe imyitozo igamije kurimbura Abatutsi.

Mu kiganiro kigendanye no kwibuka no kuzirikana ku mateka y’itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Hon. Harebamungu Mathias, Umudepite mu Nteko Ishingamategeko y’Umuryango wa Africa y’Uburasirazuba, ashimira cyane Ubuyobozi bukuru bw’igihugu burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, bwashyizeho umwanya ukomeye Ngarukamwaka wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi 1994. Yaganirije abitabiriye amateka ya Jenoside; uhereye ku mibereho n’imibanire y’Abanyarwanda mbere y’ubukoloni, mu gihe cy’ubukoloni, mu gihe cy’ubwigenge na repubulika, mu gihe cya Jenoside ndetse n’uburyo u Rwanda rwiyubatse nyuma ya Jenoside kugeza ubu. Hon. Harebamungu Mathias, Umudepite mu Nteko Ishingamategeko y’Umuryango wa Africa y’Uburasirazuba,

Avuga ko amateka atandukanye yaranze u Rwanda, ariyo ahanini yarwubatse, akaba agomba gusigasirwa na buri wese, n’ubwo bwose hari abayaciye murihumye bakayagoreka bashutswe n’abakoloni, bagambiriye gukurura inzangano n’amacakubiri mu banyarwanda, bakaza gutegura bakanashyira mu bikorwa Jenoside kuva mu1959 kugeza mu 1994, kugera ubwo hicwaga Abatutsi basaga Miliyoni.

Ni muri urwo akangurira urubyiruko rwo mbaraga n’amizero y’igihugu h’ejo hazaza, kurushaho kugira inyota yo kumenya no gukunda amateka yaranze u Rwanda, bagamije ahanini gukorera igihugu no kugiteza imbere muri byinshi. Agira ati “ kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bigenwa n’Itegekoshinga rya Repubulika y’u Rwanda. Amateka y’u Rwanda akwiye gusigasirwa no kwigishwa buri wese, ariko cyane cyane hakibandwa ku urubyiruko, maze narwo ubwarwo rukarushaho kugaragaza umuhate n’ubushake bwo kuyamenya. Bityo bakabasha kwamagana abashaka kuyagoreka, kugira ngo muri make ibyabaye mu Rwanda bitazongera kuba ukundi, aho Abatutsi barenga Miliyoni batakaje ubuzima bwabo, bishwe n’Interahamwe n’abandi bari barasabitswe n’Ingengabitkerezo y’ubugome bigishijwe kuva cyera.”

Hon. Harebamungu Mathias, Umudepite mu Nteko Ishingamategeko y’Umuryango wa Africa y’Uburasirazuba

Asaba abitabiriye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, gukomeza gukumira no guhangana n’abapfobya Jenoside n’abarangwa n’Ingengabitekerezo yayo, baba bagamije gusubiza abanyarwanda mu bihe bibi bahozemo kandi byarasezerewe burundu na Leta iriho irangwa n’Imiyoborere iboneye, ibereye buri wese.

Mu buhamya bwatanzwe na Sekamana Aloys na mugenzi we batanze ubuhamyabarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, batuye muri Masaka, ari naho Jenoside yabaye batuye, basobanura birambuye inzira y’umusaraba ndende banyuzemo. Barondoye amazina y’abatutsi bishwe mu bihe bitandukanye, kuva 1959 kugera 1994. Bagiye bavuga umuryango ku muryango n’aho wari utuye kugeza bishwe. Sekamana Aloys na mugenzi we batanze ubuhamya

Ati:”Twabwiye Umuyobozi w’umurenge wa Masaka kutuvuganira kuri Padiri batwemerera gushyira kuri Paruwasi ya Masaka(ku Ihara) urwibutso cy’amateka ya Jenoside kuko twiciwe muri kino Kiliziya, na hano mu kibuga twari tuhuzuye kandi abenshi bahasize ubuzima.”

Banashimye Ingabo za RPA na Perezida Paul Kagame ubutwari bagize, ngo kuko iyo batababohora baba barazimye bose. Banahamije ko ubu biyubatse nk’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi, ubu bakaba barongeye kugira imiryango, bakaniteza imbere. Umuyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Masaka, Nduwayezu Alfred, avuga ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu murenge wa Masaka,

Sekamana Aloys na mugenzi we batanze ubuhamya

Umuyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Masaka, Nduwayezu Alfred, avuga ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu murenge wa Masaka, yavuze ko Masaka ari agace gafite amateka menshi, cyane ko ubwicanyi bwahabereye ari Ndengakamere, by’umwihariko ahitwa ku Ihara Igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi cyabereye, hakaba ngo haraguye umubare w’Abatutsi utabarika cyane ko hari ku Kiliziya bahahungiraga bibwira ko ntawabiciramo ariko ntibyabuza interahamwe n’abasirikare bahabiciye.

Umuyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Masaka, Nduwayezu Alfred, avuga ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu murenge wa Masaka

Uhagarariye Umuryango IBUKA Kabanyana Assumpta yashimye ubuyobozi bw’inzego z’ibanze na Kiliziya Gatolika kuko babemereye kwibukira aho ababo biciwe urw’agashinyaguro, agaragaza ko nk’abarokotse Jenoside bibafasha cyane. Uhagarariye Umuryango IBUKA Kabanyana Assumpta yashimye ubuyobozi bw’inzego z’ibanze na Kiliziya Gatolika kuko babemereye kwibukira aho ababo biciwe urw’agashinyaguro,

Yagize ati:”Ubu tuba twibutse koko. Abishe abacu ntibari bazi hazaba igihe nk’iki cyo guha agaciro abacu bazize uko baremwe. Aha ku ihara hari ubuhamya bukomeye, kuko interahamwe zafatanyije n’ingabo zarindaga umukuru w’igihugu zari zihatuye, bagose uyu musozi kuburyo kuharokokera byari bigoye cyane. Iyo twibukiye aho abacu biciwe twumva tunyuzwe, kuko twibuka inzira y’umusaraba bagenze, kugeza bahasize ubuzima.”

Uhagarariye Umuryango IBUKA Kabanyana Assumpta yashimye ubuyobozi bw’inzego z’ibanze na Kiliziya Gatolika kuko babemereye kwibukira aho ababo biciwe urw’agashinyaguro,

Yasoje asaba ko amateka nyayo ya Jenoside yakwigishwa no mu mashuri, akangurira urubyiruko kwitondera ibyo bavoma ku mbuga nkoranyambaga kuko ibyinshi ari ibibayobya, ahubwo bakagendera ku mpanuro n’ibyo bigishwa n’ubuyobozi bufite ikerekezo kizima. Yasabye n’abakomoka ku bakoze jenoside, kutagira ipfunwe ry’ibyo ababyeyi babo bakoze, kuko bo ari inzirakarengane, ahubwo bakumva ko bafite inshingano zo gukosora ibyo ababyeyi babo bakoze.

Umushyitsi Mukuru Murenzi Donathien, Intumwa yari ihagarariye Akarera ka Kicukiro avuga ko Imyaka 32 ishize hahagaritswe Jenoside yakorewe Abatutsi, hamaze kugerwaho byinshi ku buryo byabaye inshoberamahanga, ababona ibyiza byarwo ngo babiburira igisubizo. Yashimye uburyo Masaka yitwara mu gushyira mu bikorwa gahunda nzi za leta, Asaba urubyiruko gukora batikoresheje bagakomeza gusigasira ibyagezweho, bakareka kwishora mu bikorwa bibi nk’ingengabitekerezo ya Jenoside, ibiyobyabwenge n’inzoga bishobora kubabuza kugera ku iterambere.

Umushyitsi Mukuru Murenzi Donathien, Intumwa yari ihagarariye Akarera ka Kicukiro

Yishimira ko abaharaniye kubohora u Rwanda benshi ngo bari urubyiruko, bityo arusaba gutera mu ry’abakuru babo bababanjirije, bagakora batikoresheje u Rwanda rugatera imbere.

ANDI MAFOTO

You may also like

Leave a Comment