Mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 cyabereye mu Murenge wa Gatengaho mu Karere ka Kicukiro kuri uyu wa 09 Mata 2026, havuzwe Uburyo Abatutsi batotejwe kuva cyera bagenda bicwa buhoro buhoro, kugeza ubwo mu 1994 Abishi babatsembye hakarokoka mbarwa.
Ni igikorwa cyahuje abatuye Umurenge wa Gatenga, Inshuti n’abo mu nkengero zawo, muri iki cyumweru cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi 1994.
Hagawe cyane abagize uruhare muri Jenoside yahitanye Abatutsi barenga Miliyoni, Abishi babo bakaba bari bagambiriye ahanini kubarimbura ngo bashire, maze hashimwa cyane Ingabo zari iza FPR Inkotanyi, zari ziyobowe na Perezida Paul Kagame zabatabaye, muri kino gihe Abari abana, bakaba barabaye Abagabo, Ababyeyi basubiza Ingobyi Imugongo, Abanyarwanda bariyunga baba umwe, buri wese akaba ashishikajwe no kugira Uruhare mu kubaka no kuzamura igihugu cye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatenga Emmanuel Mugisha, avuga ko Gatenga yabaye Indiri y’Abicanyi kuva na cyera aho bagendaga bica Abatutsi buhoro buhoro, mu 1994 bakaza ari Kirimbuzi igambiriye kubamaraho burundu, Imana igakinga Ukuboko yohereza Inkotanyi zikabarokora n’abandi banyarwanda bari bakandamijwe muri rusange.
Avuga ko Igihe nk’iki cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, ari n’uburyo bwo gukomeza kubaha mu buryo bugaragara Icyubahiro cyabo bambuwe n’ababisha, bityo bakifatanya n’Imiryango yarokotse kandi yabuze ababo babafata mu mugongo, bagahumurizwa, ari nako babafasha banabereka ko Ubuzima bugihari muri rusange.
Agira ati “ twaje Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, Jenoside yadutwaye Ababyeyi, abavandimwe inshuti n’abavandimwe twakundaga bagiye tukibakunze.
Gusa icyo twagombye kumenya ni uko Kwibuka bidufasha gukomeza kuzirikana abo bose, twizera tudashidikanya ko turi kumwe nabo kandi ko tubahoza ku mutima. Bityo tukaboneraho kunenga no kwamagana abakoze Jenoside bose, ababiba,Amacakubiri n’abarangwa n’Ingengabitekerezo ya Jenoside aho bari hose. Tugahitamo gushyigikira Ubumwe n’Ubwiyunge n’Amahoro birangwa mu gihugu cyacu.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatenga Emmanuel Mugisha avuga kwibuka abacu bituma twumva ko tukiri kumwe
Avuga ko ibyiza byose bimaze kugerwaho mu myaka 32 u Rwanda rwibohoye rugasezera ikibi, buri munyarwanda wese akaba afite Inshingano zo kubibungabunga, by’umwihariko Urubyiruko rwo mizero y’ibihe byose bizaza.
Uwatanze ikiganiro kirebana n’Amateka yaranze u Rwanda Dr Nshimiyimana Augustin, avuga ko cyera u Rwanda rwari u Rwanda rwiza rutemba Amata n’Ubuki, Gihanga n’Abaturage be bakaba bari babanye neza nta kinegu, gusa ngo Abakoloni baraje babacamo ibice , Umuco urakendera, abo bigishije nabo aho kugira ubwenge buzamura abenegihugu, bahitamo Kwimakaza Ivangura n’Amacakubiri, aho ubuyobozi bwa Repubulika ya mbere bwa Kayibanda, bwaranzwe no gutoteza no kwica Abatutsi b’Inzirakarengane abarokotse barahunga, abasigaye mu gihugu bakomeza kwicwa Umugenda, Repubulika ya Kabiri ya Habyarimana ngo iza ihorahoza abari batarapfa, ibigeraho itegura Jenoside igamije kubarimbura burundu mu 1994, nyamara Imana igakinga ukuboko Inkotanyi zikarokoramo bamwe.
Agira ati”igihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ni n’umwanya wo kwamagana ibibi aho biva hose birimo n’abategetsi babi bayoboye u Rwanda bakarugeza habi ndetse na Jenoside yamaze Abatutsi mu 1994. Utavuze Repubulika ya Kayibanda yanze abatutsi kuva igishingwa kugera kundunduro twanavuga n’iya kabiri yaranzwe n’ivanguramoko n’uturere , aho uwari uyoboye yivugiraga ko iyo yakinaga na bagenzi be ari umusore yatahanaga Ruseke byerekana ko Ubugome bwe ari ubwa cyera, nkaba mbabazwa cyane n’abavuga ko yari umuntu mwiza kandi n’imvugo ye bwite imugaragaza ko yari Umugome.

Dr Nshimiyimana Augustin yagarutse ku bugome bw’abayoboye u Rwanda kuva kuri Repubulika ya mbere kugeza mu gihe cya Jenoside
Avuga ko icyo Abanyarwanda bakwiriye gushyira imbere muri kino gihe, ari ugukunda igihugu cyabo nta kindi, bakamagana uwariwe wese washaka gusubiza inyuma ibyagezweho aho yaturuka hose.
Bakamagana amwe mu mahanga agifite umutima wo gushyikira abahekuye u Rwanda barimo Interahamwe, bakamagana Ingengabitekerezo ya Jenoside n’Imizi yayo, hakimakazwa Ubumwe bw’Abanyawanda Ibihe byose.
Uwatanze Ubuhamya bw’uburyo yarokotse Jenoside kuva muri Repubulika ya Kabiri Gasinzigwa Innocent, avuga ko bitamworoheye na gato kuva mu Rwanda rwe akunda, cyane ko yahatiwe n’Ubuyobozi bwa Habyarimana mu izina ry’uwitwa Rizinde, kuva mu gihugu mumasaha make agahunga.
Agira ati “ mu gihe abantu batotezwaga mu mashuri birukanwa abandi bahunga, nahungiye i Burundi, ariko kubera ko imiryango yanjye yari mu gihugu mu Rwanda sinatinzeyo ndagaruka.
Cyakora abari banzi batanze Amakuru ko Inyenzi yinjiye mu gihugu banshyira Col. Rizinde wari ushinzwe iperereza, gusa kubera ko yari anzi ari n’inshui yanjye, ntiyanyishe ahubwo yantegetse kuba mu masaha make, naba navuye mu gihugu ke nkasubira iyo nabaga.”
Avuga ko yabyubahirije asubira i Burundi ariko aza kugaruka atura mu Gatenga n’ubwo bwose atarebwaga neza na gato n’abaturanyi, kugeza ubwo Jenoside yabaga 1994 abe bose baricwa, nawe aricwa gusa ntiyapfa ngo ashiremo umwuka, ahungiye kuri MINUAR ntiyakirwa, agenda ahunga kugeza ubwo yageraga i Kabgayi Umutwe we waraboze uvamo inyo kubera imihoro n’inkoni yakubiswe n’Interahamwe.

Gasinzigwa Innocent yigeze guhabwa amasaha 3 ngo abe avuye mu gihugu ahunge
Gusa ngo yabashije kubona Abaganga bamwitaho kugeza ubwo Inkotanyi zibohoye Kabgayi, maze nawe abyungukiramo yitabwaho aravurwa arakira.
Avuga ko ashima cyane Inkotanyi n’Umugaba wazo Paul Kagame wabohoye u Rwanda rukaba ruteye neza kugeza ubu
Ku rundi ruhande, avuga ko Inkotanyi zamennye Amaraso yazo zigirango zirokore Abanyawanda ndetse n’izikiriho, bose ngo ni Intwari akaba azahora ubwe abashima, anabaratira abakiri bato kugira ngo babafateho urugero, bityo nabo bakomeze barwane Ishyaka rihoraho ryo gukunda no kurengera igihugu cyabo.
Umushyitsi mukuru akaba Intumwa ya Rubanda mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, ashimira aba nya Gatenga uburyo bifatanyije n’abanyawanda bose Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, abasaba gukomeza kurangwa n’urukundo rw’igihugu no kwimakaza Ubumwe.
Agir ati “ Umunsi nk’uyu n’itariki nk’iyi, ni uburyo twibukiraho abacu bazize Jenosede yakowe Abautsi, tujye tunazirikana Ubutwari bw’ingabo zacu zahagaritse Jenoside, tukaba turi mu mahoro utasanga ahandi henshi.
Dukomeze twimakaze Ubumwe n’Ubwiyunge, twamagane Ingengabitekerezo n’imizi yayo, dufate mu mugongo abarokotse Jenoside, tubereke ko tubari hafi kandi ko turi kumwe. Bityo u Rwanda rwacu turwifurize ibyiza bizira uwabihungabanya duhari.”

Uwari umushyitsi mukuru yasabye abanya Gatenga kuzirikana ubutwari bw’Inkotanyi
Avuga ko u Rwanda ruzakomeza kubaho, bityo yunga mu Ijambo rya Prezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ku umunsi wo gutangiza Icyumweru cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 ku nshuro ya 32 ko Abanyarwanda batazemera gupfa kabiri, ko ahubwo uwabigerageza ariwe wakwicwa akavaho.
Umurenge wa Gatenga wibutse ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, ni umwe mu mirenge 10 igize Akarere ka Kicukiro.
Abatutsi bari bawutuyemo kuva kera, bivugwa kobaranzwe no gutotezwa cyane n’ubutegetsi bwariho mu bihe byahise, abatarishwe baza kuzira Jenoside mu 1994, benshi muribo bakaba bari barahungiye muri ETO Kicukiro, MINUAR irahabasiga basigaranwa n’Interahamwe zagiye kubicira i Nyanza ya Kicukiro, ahashyinguwe imibiri myinshi y’abakomoka muri uwo murenge, nk’uko Abatangabuhamya babivuga.
AMAFOTO









