Mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyabereye mu Murenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro, abaharokokeye ndetse n’abahatuye babwiwe ko imiterere irimo uko bareshya, amazuru n’ibindi bidakwiye kuba ishingiro ryo kubatandukanya.
Ni ibyagarutsweho kuri uyu wa 7 Mata 2026 mu gikorwa cyo gutangiza icyumweru cy’Icyunamo n’iminsi Ijana yo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994.

Lt Col (Rtd) Gerard Nyirimanzi watanze ikiganiro yagaragaje ko ingengabitekerezo ya Jenoside atari iy’Abanyarwanda ari ibyazanywe n’Abakoloni bitari bisanzwe mu muco nyarwanda.
Agira ati: “Mu muco nyarwanda, nta ngengabitekerezo y’amacakubiri yabagamo. Abanyarwanda babanaga nk’umuryango umwe. Abakoloni ni bo bazanye imyumvire yo gushyira abantu mu byiciro, bishingiye ku bintu bidafite ishingiro.”
Nyirimanzi yakomeje agaragaza ko amacakubiri yashyizweho n’Abakoloni yubakiye ku bintu bidafite gihamya ifatika, birimo ibishingiye ku miterere y’umubiri.

Yatanze urugero agaragaza ko no mu muryango umwe usanzwe, habonekamo itandukaniro ritandukanye ku mubiri, ariko bidakwiye gushingirwaho mu gutandukanya abantu.
Yongeraho ati “Nko mu bantu bavukana, usanga harimo abarebare n’abagufi, abafite amazuru manini n’amato. Ibyo ntibikwiye gushingirwaho mu kubacamo ibice cyangwa kubashyiramo inzangano.”
Yashimangiye ko hari Abanyarwanda banze kwakira iyo ngengabitekerezo yazanywe n’Abakoloni, bagakomeza kubungabunga ubumwe n’indangagaciro zaranze Abanyarwanda kuva kera.

Abitabiriye iki gikorwa bibukijwe ko kwibuka atari ugusubiza amaso inyuma gusa, ahubwo ari n’inshingano yo kubaka ejo hazaza hazira amacakubiri, hubakiye ku kuri, ubumwe n’ubudaheranwa.
Bunamiye inzirakarengane kandi bashyira Indabo ku Urwibutso rwa Gikondo, ahashyinguye Imibiri y’Abatutsi biciwe muri kariya gace no mu nkengero zaho.
Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi bikomeje hirya no hino mu gihugu, bigamije guha icyubahiro abazize Jenoside no gukomeza urugamba rwo kurwanya ingengabitekerezo yayo aho iva ikagera.


