Home AmakuruIbyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 2 Mata 2026

Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 2 Mata 2026

by Igisabo News
0 comments

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 2 Mata 2026 yemeje ko mu guhangana n’Ingengabitekerezo ya Jenoside igaragara haba mu Karere u Rwanda ruherereyemo no hirya no hino ku Isi, Abanyarwanda basabwa gutahiriza umugozi umwe mu gusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda, ubwiyunge, ndetse n’amahoro n’umudendezo by’Abanyarwanda. Yasabye Abaturarwanda kuzitabira ibikorwa byo kwibuka bizatangira ku wa 7 Mata.

Inama y’Abaminisitiri yayobowe na Perezida Paul Kagame muri Village urugwiro. Abantu b’ingeri zinyuranye bashishikarijwe kwitabira ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri

Ku wa Kane, tariki ya 2 Mata 2026, Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Kagame Paul.

. Inama y’Abaminisitiri yagejejweho imyiteguro yo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi. Icyumweru cy’icyunamo giteganyijwe kuva ku itariki ya 7 kugeza ku ya 13 Mata 2026, mu Rwanda ndetse no mu mahanga. Inzego z’ubuyobozi, amashyirahamwe n’abantu ku giti cyabo bashishikarijwe kwitabira ibikorwa byo kwibuka.

Mu gihe twibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, Inama y’Abaminisitiri irakangurira Abanyarwanda bose kwamagana ingengabitekerezo ya Jenoside mu buryo igaragariramo bwose. Mu rwego rwo guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside ikomeje kugaragara haba mu Karere u Rwanda ruherereyemo no hirya no hino ku Isi, Abanyarwanda twese tugomba gutahiriza umugozi umwe mu gusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda, ubwiyunge, ndetse n’amahoro n’umudendezo by’Abanyarwanda.

. Inama y’Abaminisitiri yagejejweho ingaruka ku bukungu kubera ibibazo byo mu Burasirazuba bwo Hagati, by’umwihariko ku biciro mpuzamahanga by’ingufu n’ibindi bicuruzwa by’ibanze. Inama y’Abaminisitiri yashimangiye ingamba zigamije gukomeza kubungabunga ubukungu bw’lgihugu, kugabanya izamuka rikabije ry’ibiciro, abaturage bagahabwa amakuru ku gihe kandi bakanabigiramo uruhare.

. Inama y’Abaminisitiri yagejejweho ibipimo by’imiterere y’uburezi biherutse gutangazwa n’amavugururwa y’ingenzi akomeje gukorwa kugira ngo urwego rw’uburezi rurusheho gutera imbere.

. Inama y’Abaminisitiri yemeje imishinga y’amategeko ikurikira:

Umushinga w’itegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano y’inguzanyo hagati ya Repubulika y’u Rwanda na Banki ya Aziya ishinzwe gutera inkunga ishoramari rigamije ibikorwaremezo, yerekeye inguzanyo igenewe gutera inkunga urwego rw’ingufu.

Umushinga w’itegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano y’inguzanyo hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’Ikigega Mpuzamahanga gitsura Amajyambere, yerekeye inguzanyo igenewe politiki igamije guteza imbere imirimo idaheza kandi irambye mu Rwanda.

. Inama y’Abaminisitiri yemeje politiki, ingamba na porogaramu zikurikira:

Amasezerano hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na Moja Rwanda Limited yerekeye imikorere ya tombola ku rwego rw’lgihugu.

Amasezerano hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na G2P Energy Limited yerekeye kubyaza gazi metane ingufu z’amashanyarazi.

Amasezerano hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na Teleperformance Rwanda Limited yerekeye ishoramari mu by’itumanaho.

. Inama y’Abaminisitiri yemeje abahagarariye ibihugu mu Rwanda bakurikira:

Bwana El Houssein Ould Nagi, Ambasaderi wa Repubulika ya Kiyisilamu ya Moritaniya mu Rwanda, ufite icyicaro i Addis Ababa.

Bwana Irene Ndikumwenayo, Uhagarariye inyungu za Grenada mu Rwanda.

Bwana Hugh Delaney, Uhagarariye inyungu za Ireland mu Rwanda.

. Inama y’Abaminisitiri yashyize mu myanya Abayobozi bakurikira:

Ikigo cy’ u Rwanda gishinzwe guteza imbere ubufatanye (RCI)

Bwana Niwenshuti Richard, Umuyobozi Mukuru

Madamu Tubane Chance, Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibikorwa

Urwego Rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB)

Bwana Nsengiyumva Joseph Cedrick, Chief Corporate Affairs Officer

Bwana Kayibanda Richard, Chief Licensing Officer

Urwego rw’Umuvunyi

Madamu Mbabazi Judith, Umuvunyi Wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya Akarengane

Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS)

CP Badege Theos, Komiseri Mukuru Wungirije

Komisiyo y’lgihugu y’Amatora (NEC)

Bwana Nkiko Albert, Komiseri

Ubushinjacyaha Bukuru (NPPA)

Bwana Habimana Donath, Umushinjacyaha wo ku rwego rw’lgihugu

. Mu bindi

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB) yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko kuva ku itariki ya 14 kugeza ku ya 15 Gicurasi 2026, i Kigali hazateranira inama ihuza abayobozi b’ibigo bitandukanye, abashoramari n’abanyapolitike, izwi nka Africa CEO Forum.

Minisitiri w’lbikorwaremezo yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko kuva ku itariki ya 18 kugeza ku ya 21 Gicurasi 2026, i Kigali hazateranira Inama Nyafurika yiga ku mikoreshereze y’Ingufu za Nikeleyeri muri Afurika.

Inama y’Abaminisitiri yasabye Abaturarwanda bose kuzitabira ibikorwa byo kwibuka

Inama y’Abaminisitiri yashyizeho abayobozi bashya mu bigo bitandukanye

You may also like

Leave a Comment