Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo yatangaje ko ku wa Gatanu, tariki ya 3 Mata 2026 no ku wa Mbere, tariki ya 6 Mata 2026 ari iminsi y’ikiruhuko rusange, mu rwego rwo kwizihiza Umunsi Mukuru wa Pasika.
Mu itangazo iyi Minisiteri yasohoye kuri uyu wa 2 Mata 2026, yatangaje ko ku itariki ya 3 Mata ari umunsi wo kwizihiza Umunsi wa Gatanu Mutagatifu, na ho ku ya 6 Mata ukaba uwa Mbere wa Pasika.
Umunsi Mukuru wa Pasika watangiye kwizihizwa mu Kinyejana cya kabiri aho bakunze gushushanya nk’umunsi ubibutsa urupfu bakunze gushushanya nk’umunsi ubibutsa urupfu rwa Yezu (Yesu) Kirisitu wabitangiye akabapfira ku musaraba. Ni umunsi ubanzirizwa n’igisibo kimara iminsi 40. Iba buri gihe ari ku Cyumweru.
Ijambo Pasika rikomoka ku ijambo ry’ikiyahudi ‘Pessa’h’ risobanura kuva mu Misiri kw’Abayisiraheli. Pasika ni umunsi mukuru wizihizwaga n’Abayahudi bibuka umunsi Imana yabakuriye mu bucakara mu gihugu cya Misiri (Egiputa), bibuka gucungurwa kwabo, bibuka igihe Imana yabohererezaga ubutabazi, bibuka kuvanwa kwabo mu maboko ya Farawo, bibuka kubohoka kwabo, bibuka gucungurwa kwabo.
