Nyuma yo kwagura Ibikorwa by’Uruganda rwenga rukanatunganya Ibinyobwa rwa Ineza mu muryango Ltd, Umunyarwandakazi Cecile Mukawera, avuga ko bamaze kugera kuri byinshi byo kwishimirwa babikesheje ahanini Politiki nziza ya Leta y’u Rwanda yo Gushyigikira no guteza imbere Abikorera by’Umwihariko Abagore.
Ni Umunyarwandakazi Mukawera Cecile umaze kugira Ubunararibonye mu kwenga no gutunganya ibinyobwa bya Made in Rwanda bikunzwe na benshi abicishije mu ruganda rwe INEZA MU MURYANGO LTD ruherereye mu Karere ka Rulindo, nyuma y’uko rwimuwe rukava mu Karere ka Rwamagana, akaba avuga ko aho hantu hatari hisanzuye bihagije nkaho bari gukorera muri kino gihe.
INEZA MU MURYANGO LTD ni Uruganda rw’Icyitegererezo rugendanye n’Igihe na Vision 2050 nk’Uko Ubuyobozi bwarwo rubivuga, cyane ko abarukoramo n’abo ubwabo bavuga ko bamaze kugera kuri byinshi babikesheje akazi bakora, bakanashima kurushaho Ubuyobozi bwabo ko bubafasha mu byo bakeneye byose kandi bagahemberwa igihe bakabasha kujya mu matsinda y’Ubwizigame no gutanga Imisanzu muri Ejo heza.

Ineza mu muryango Uruganda rwabaye Ikitegererezo mu Karere bakoreramo
Ku bigendanye n’Ubuyobozi bw’Uruganda INEZA MU MURYANGO LTD, Madame Mukawera Cecile, avuga ko mu by’ukuri rwatangiriye mu Karere ka Rwamagana, ntibyagenda neza uko babyifuzaga, bitewe ahanini n’Imiterere yaho bahitamo kuhimuka.
Agira ati “ Ubusanzwe Twabanje gukorera ibikorwa byacu mu karere ka Rwamagana, bibanza kwanga cyane ko hatari hanisanzuye mu buryo bugaragara.
Rero mbifashijwemo n’Umugabo wanjye, twabashije kubona Agasozi keza kisanzuye muri Rulindo maze dukomerezayo ibikorwa byacu, muri kino gihe tukaba Twenga Ikinyobwa kitwa MBUMBIRAMUMARO, gifitiye Umubiri akamaro kenshi, bigaragazwa n’uburyo gikundwa na bose, binaturutse ku ubuhanga n’Ubumenyi giteguranye, bikaba bituma Uburyohe bukomeza kuba Ibanga rimenywa n’ababinywa.

Madame Mukawera Cecile Umuyobozi Mukuru wa INEZA MU MURYANGO LTD
Avuga ko ikinyobwa cyabo ari Tangawize ivanze n’Ubuki,Malt na Tea n’ibindi bigifasha gusohoka kiryoshye kandi kishimiwe na benshi ku buryo bafite Abakiliya mu gihugu hose ndetse hari n’ubwo ngo ibinyobwa bibashirana ariko kubera gukora neza, ngo bahita babonera abakiliya babo ibinyobwa mu buryo bwihuse.
Ku urundi ruhande avuga ko ashima Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame watinyuye Umugore agahabwa ijambo, byatumye agaragara mu nzego nyinshi zifata ibyemezo by’Umwihariko mu bikorera PSF, bakaba bamaze kuba benshi barimo nawe ufite Uruganda rutunganya Ibinyobwa rwa Ineza mu muryango Ltd.
Kubigendanye n’uburyo bakira abakozi bakora mu uruganda,avuga ko uruganda rwabo rwafashije abana benshi bakagombye kuba bicaye mu rugo nk’abagiye bacikishiriza amashuri cyangwa se abayasoje bose bakaba bahabwa akazi ku uburyo abagera kuri 50 bakora neza buri munsi bagahabwa ibigenerwa abakozi byose.
Ashimira cyane Umufasha we ari we mugabo we umuba hafi kenshi amugira inama mu bikorwa bye bya buri munsi, ubufatanye bwabo bukaba aribwo butuma bakora bakagera ku umusaruro ugaragara.

Ku bigendanye n’Inama yagira abagore bagenzi be ,avuga ko bareka kwitinya bagakurikira umurimo bagakora bafashijwe n’abafasha babo byakwanga bakagana ibigo by’imari
kuko nawe ngo ni byo yifashishije,icyangombwa ngo ni ukurangwa n’Ubunyangamugayo ukishyura neza kandi ugakora ibikorwa wasabiye inguzanyo.
Kubigendanye n’Ingorane baba bahura nazo mu kazi avuga ko muri rusange atari nyinshi, uretse na none ikibazo cy’ibikoresho byibanze bakoresha bitumizwa hanze bikabageraho bihenze, mu gihe nyamara kandi baba badashobora kongera ibiciro.
Bityo asaba Leta ko hakowa ibishoboka byose, ibikoresho bakenera bikajya bitumizwa n’andi masosiyeti yo mu gihugu bakabibonera hafi ku giciro kitari hejuru cyane.
Avuga ko muri rusange u Rwanda rumaze kugera kuri byinshi mu Ishoramari rubikesheje Imiyoborere myiza ya Nyakubahwa Perezida Kagame wateje imbere Umugore akagira ijambo, kugeza n’ubwo bagera ku urwego rwo gushinga Inganda, akishimira ko bamaze kuba benshi mu butegetsi bwite bwa Leta nko mu nteko Ishinga Amategeko n’ahandi.
Ikindi avuga Madame Cecile, ni uko n’ubwo bwose ayoboye Uruganda, anakomeje kugira uruhare mu Iterambere ry’Akarere akoreramo, aho batangira abatishoboye ubwisungane mu kwivuza, kubakira amazu Abatishoboye, akaba afite n’Ikipe y’Umupira w’Amaguru, aho nyuma y’Akazi abasore n’Inkumi bajya kwidagadura, bakaba baratangiye no gutsinda andi makipe.

Kubera gukora neza Uruganda rubishimirwa kenshi
Abakozi barishimira ko uruganda Ineza mu muryango rwatumye biteza imbere muri byinshi
Abakorera Uruganda Ineza mu muryango LTd, bavuga ko kubonamo akazi ari amahirwe menshi kuko biguha ububasha bwo gutandukana n’Ubukene.
Umuhoza Leatitia ni Umubyeyi umaze umwaka urenga abonye akazi muri urwo ruganda.
Avuga ko bitewe n’uburyo bitabwaho mu kazi kabo, bagenerwa umushahara kandi bakabona n’ibindi bigenerwa Umukozi byose, byamufashije kubona Amatungo ya Kijyambere, akaba abayeho neza n’umufasha we, abikesheje akazi akora.
bityo asaba bagenzi be bakorana, gukomeza gukorana umurava nk’uko bisanganzwe baharanira Iteka ko uruganda rwabo rwakomeza gukora neza no kugera ku umusaruro wa nyawo ukenewe.
Agira ati “ turashima Ubuyobozi bwacu bwaduhaye akazi tugakunze, tukaba tumaze kwigeza kuri byinshi tubikesheje Umushahara dukura hano.
Mu byukuri duhembwa neza kandi tukayabonera ku gihe. Umubyeyi wacu ni uwo gushimirwa yazamuye kano gace ka Rulindo.”

Madame Leathitia Umuhoza avuga ko uruganda akoramo rumaze kumugeza kuri byinshi
Avuga ko ashimishwa n’uburyo Abakiliya baza babagana ari benshi, bitewe ahanini n’Uburyohe bw’ikinyobwa bakora kiryoshye kandi cyubashywe mu gihugu hose,maze aboneraho guhamagarira abakiliya n’abandi bifuza kurangura no gucuruza MBUMBIRAMUMARO, kugana Uruganda Ineza mu muryango ari benshi, maze bahabwe Servise nziza uko babyifuza.
Kimwe na mugenzi we Nyaminani Estak bita Kiroso, avuga ko nta handi wasanga Serivise nziza nko mu kigo akoramo, ikigo gifata uko bikwiriye..
Agira ati “Nta handi wabona Inzoga nka”MBUMBIRAMUMARO” irimo ubuki bw’Umwimerere, ibituma abaturutse mu mpande zitandukanye z’igihugu baje kwirebera ibyiza bikorerwa I Rulindo.

Nyaminani Eustak mu gihe amaze mu ruganda Umutungo we wariyongeye mu buryo yishimira cyane
Avuga ko byaba bibabaje hari umuntu utaramenya Ineza mu muryango kandi Serivise nziza ariho zitangirwa bityo asaba bagenzi be gukora neza barushaho gutanga Serivise uko byifuzwa.
ANDI MAFOTO

Uruganda rukoresha Abakozi b’abahanga bakira neza abagana Uruganda INEZA MU MURYANGO LTD

Uruganda rufite n’Ikipe y’Umupira w’Amaguru itsinda amakipe

Uruganda rwegukana Ibikombe buri gihe




