Home AmakuruDR Congo yongeye kubona itike y’igikombe cy’Isi nyuma y’igice cy’ikinyejana

DR Congo yongeye kubona itike y’igikombe cy’Isi nyuma y’igice cy’ikinyejana

by Igisabo News
0 comments

Ikipe y’igihugu ya Repubulika ya Demokarasi ya congo yongeye kugera mu mikino ya nyuma y’igikombe cy’Isi mu mupira w’Amaguru nyuma y’igihe kinini idaheruka ibintu yaherukag mu 1974.

Ni umukino wabereye mu Mujyi wa Guadalajara muri Mexico, aho Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yageze isezereye Nigeria muri kamarampaka zo ku mugabane wa Afurika, maze Iminota 90 isanzwe y’umukino irangira amakipe yombi anganya 0-0, DRC yatsinze ibitego bibiri ariko bagasanga baraririye.

Nkuko amategeko y’iyi mikino yabivugaga, hagombaga kongerwaho iminota 30 igizwe n’uduce tubiri buri kamwe gafite iminota 15, maze mu ka mbere ubwo umukino wari ugeze ku munota w’i 100, DRC ibona koroneri yatewe umupira ugasanga myugariro Axel Tuanzebe mu rubuga rw’amahina wahise awushyira mu izamu rya Jamaica.

Agace ka mbere k’iminota 30 y’inyongera karangiye DRC akaguru kamwe kari mu Gikombe cy’Isi 2026, ndetse mu gace ka kabiri ikomeza guhagarara kuri iki gitego kugeza iminota 120 yuzuye. Iyi minota nayo yongereweho indi itandatu kuko ubwo umukino wari ugeze ku munota w’i 113 umusifuzi wo hagati Facundo yavunitse agasimbuzwa uwa kane, ariko n’ubundi urangira Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikoze amateka ibonye itike yo gukina iri rushanwa riruta ayandi muri ruhago ku Isi nk’igihugu cya 10 kizaba gihagarariye Afurika mu Gikombe cy’Isi 2026.

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yaherukaga Igikombe cy’Isi mu 1974 ubwo yitwaga Zaire aho yavuyeyo nta mukino numwe itsinze ahubwo itsinzwe ibitego 14 mu mikino itatu yose yakinnye mu itsinda birimo 9-0 yatsinzwe n’icyahoze ari Yugoslavia. Nyuma yo kubona itike iki gihugu cyahise kijya mu itsinda rya 11 ririmo
Portugal bazanaka umukino wa mbere tariki 18 Kamena 2026, Uzbekistan na Colombia.

Ntabwo ari Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gusa yabonye itike y’igikombe cy’Isi 2026 binyuze muri kamarampaka kuko, ku mugabane w’i Burayi, ikipe y’u Butaliyani yongeye guhusha gukina iri rushanwa ku nshuro ya gatatu yikurikiranya nyuma yo gutsindwa na Bosinia & Herzegovina kuri penaliti 4-1, banganyije 1-1 mu minota 120.

Ibi byatumye u Butaliyani butazakina Igikombe cy’Isi nk’uko byagenze 2018 na 2022 kuko bugiherukamo 2014. Ikipe y’igihugu ya Sweeden yabonye itike itsinze Poland ibitego 3-2, Turkey iyobona itsinze Kosovo igitego 1-0 mu gihe Repubulika ya Czech yayibonye itsinze Denmark kuri penaliti 3-1 nyuma yo kunganya igitego 1-1 mu minota 120.

You may also like

Leave a Comment