Home Amakuru Abasoje Amasomo yo gucunga Umutekano  w’abantu n’ibyabo muri Guardsmark Security baje biteguye gukora batikoresheje

 Abasoje Amasomo yo gucunga Umutekano  w’abantu n’ibyabo muri Guardsmark Security baje biteguye gukora batikoresheje

by Igisabo News
0 comments

Mu gikorwa cyo gusoza Amahugurwa y’abashinzwe gucunga Umutekano w’Abantu n’Ibyabo muri Guardsmark Security Company Ltd cyo kuri uyu wa 31 Werurwe 2026, abayasoje bavuga ko bakurikije ubumenyi budashidikanywaho batahanye, bituma bahamya badashidikanya ko bagiye gukora neza uko bikwiriye, kugira ngo barusheho guhesha Ishema ababahaye akazi no gukora ibyo Abakiliya babo  bifuza byose.

Ni Amasomo y’Icyiciro cya 7 cy’Amahugurwa y’abakozi bashya ba Guardsmark Security yasojwe n’abagera kuri 64 bavuga ko Amasomo bahawe yatumye bafunguka mu mutwe, bakaba bahamya badashidakanya ko abari baragize akamenyero ko guhungabanya Umutekano wo mu bipangu no mu ngo zitandukanye bitazaborohera ndetse bateguza ko batazabagirira ikigongwe ngo bidegembye badafashwe ngo baryozwe ibikorwa bibi bagambirira.

Ageza Ijambo kuri urwo rubyiruko rw’Abakozi bashya, Umuyobozi mukuru wa Guardsmark  Security Claver  Nizeyimana , avuga ko mu gihe cy’amezi atatu, abahuguwe babonye Amasomo n’Impamba bihagije byo kubafasha mu buzima bw’Akazi ka buri munsi bagiyemo, bityo abaha ubutumwa bwo kujya gushyira  mu bikorwa ibyo bize, kugira ngo muri rusange bazaheshe ishema Ikigo cyabatumye ari nako baharanira gutanga umusaruro ugaragara mu byo bazaba bakora.

Agira ati” Amahugurwa asojwe neza, nyuma y’amezi asaga atatu bahabwa amasomo atandukanye abinjiza mu mwuga wo gucunga Umutekano w’Abantu n’ibyabo.

 Nkuko byavuzwe haruguru kuba barize Gusaka, gukoresha Intwaro z’Ubwirinzi zabigenewe n’amoko yazo atandukanye, Kurwanya uwaza wese agusagarira  agutunguye n’ibindi, ibyo byose biduha Icyizere cyo guhamya tudashidikanya ko twohereje mu kazi abazakora neza kinyamwuga, ari nako baharanira  Iterambere ry’ikigo cyabatumye ndetse nabo ubwabo.”

Umuyobozi mukuru wa Guardsmark  Security Claver  Nizeyimana

Avuga ko ubusanzwe Guardsmark ikomeje kuba Company ikunzwe kandi ifite abakozi benshi batojwe kinyamwuga.

Ashimira ubuyobozi bwa Polisi y’Igihugu binyuze mu Ishami rishinzwe kurengera Ibidukikije no gukurikirana Imikorere y’Ibigo byigenga bicunga Umutekano, uburyo baba hafi kuva mu ntangiriro y’amasomo ya buri cyiciro, babafasha mu nyigisho, mu bujyanama no kumenya gukora kinyamwuga.

Aboneraho guhamagarira  buri wese wifuza guhabwa Serivise na Guardsmark kugera ku kigo cyabo kugira ngo niba ashaka umukozi , amuhabwe kuko ikigo gisohora buri gihe ababishoboye batojwe bihagije nk’uko byagaragaye mu myiyerekano yagaragajwe n’abasoje amasomo kuri iyi tariki.

Kimwe n’Umuyobozi we, ushinzwe Amasomo n’Inyigisho muri Guardsmark Security CIP RTD Vasco Butera, avuga ko abasoje Amasomo bahawe Inyigisho zihagije bizera ko bazakora batikoresheje bagatanga umusaruro mu byo bakora nk’uko bagiye babigirwamo inama kenshi n’abarimu, Abayobozi ndetse na Polisi y’igihugu nayo yabahaye amasomo n’Inama zihagije.

Agira ati “ kuva Umunyeshuri yinjira mu kigo, turamutegura kandi akigishwa neza uko bikwiriye  tukanamufasha kubona ibyo akeneye byose mu mezi atatu byaba Imyambaro, ibiribwa, Ibikoresho by’Isuku ku buryo yongera kugira icyo yigurira ari uko yasoje agatangira akazi. By’Umwihariko tukaba tubacumbikira, bakitabwaho neza nk’uko biteganywa n’Itegeko rishyiraho ibigo byigenga bicunga Umutekano ko abiga bagomba kuba mu kigo cy’aho bigira.

CIP RTD Vasco Butera,ushinzwe amasomo muri Guardsmark

Ku urundi ruhande Avuga ko uretse kubagenera ibyo bakeneye byose mu gihe cy’Amezi atatu, iyo basoje ngo bagenerwa amafaranga yo gushaka icumbi ry’aho bagiye gukorera atishyuzwa, ndetse bakanabafasha kubona Inguzanyo ibunganira mu gutangira akazi bazagenda bishyura buhoro buhoro.

 Abasoje kandi bakaba bose ngo baranamaze kugenerwa aho bazakorera, igisigaye kikaba ari ukubajyana  mu kazi nta kindi.

Asaba abantu bose babyifuza kugana Guardsmark ari benshi, baba abashaka abakozi bo kubacungira Umutekano wabo n’ibyabo, cyane ko  babafite bahagije ndetse n’urundi rubyiruko rwose rwaba rwifuza akazi mu kigo cyabo, Amarembo akaba afunguriwe buri wese.

Abasoje Amasomo bafite Imihigo yo gukora bakiteza imbere  ari nako bazamura Ikigo cyabahaye akazi

Abasoje Amasomo ni abasore n’Inkumi 64 bahawe Impamyabumenyi n’Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda, bose bakaba bavuga ko icyabatindiraga cyonyine ari amasomo, ubundi ko biteguye kujya mu kazi gushyira mu bikorwa ibyo bize

Irambona Anatole ni Umusore wabaye uwa mbere wahembewe kwitwara neza muri bagenzi be, haba mu myigire ya buri munsi, gukorera hamwe no gukurikira neza Amasomo muri rusange.

Avuga ko yishimiye cyane inyigisho  ahawe, akaba yiteguye kujya gushyira mu bikorwa ibyo yize kandi ko yizeye ko azakora neza kazi uko bigomba.

Agira ati “ dusoje neza amasomo, ni ibyishimo kurijye by’umwihariko no kuri bagenzi banjye dusozanyije amasomo. Twarize bihagije ku buryo ntawuzatwitambika mu kazi kacu cyane ko n’Intwaro twize kuzikoresha, twiga kwirwanaho nta ntwaro, gusaka n’andi masomo menshi agendanye n’umwuga, ahubwo Abajura n’abashaka kurya ibyo bataruhiye, twababurira  kutazibeshya ngo bagere aho tuzakorera cyane ko twatojwe bihagije uburyo bwo kubarwanya.

Asaba bagenzi be basozanyije amasomo kuzakora batikoresheje, bita cyane ku nama n’impanuro bagiye bahabwa kenshi n’Abarimu n’Abayobozi zigamije ahanini gukora neza kandi bya kinyamwuga.

Irambona Anatole wahembwe nk’uwitwaye neza mu masomo

Asaba urubyiruko bagenzi be kugana Guardsmark Security bagatozwa Umwuga wo gucunga Umutekano, cyane ko uretse no kuba ari akazi ngo n’amasomo bahabwa ubwayo, yabafasha kuba ntawabavogera uko yishakiye, kuko biga mu buryo buhagije uko warwanya Umwanzi cyangwa undi muntu wese waza agusagarira mu kazi ushinzwe.

Mugeni Francoise nawe wahembwe nk’uwitwaye neza akabanira neza bagenzi be anatsinda amasomo, Asaba Urubyiruko rw’Abakobwa kutitinya, bakirinda kuvuga ko akazi kabuze mu gihe nyamara  muri Guardsmark batanga akazi buri gihe.

Bityo kimwe na mugenzi we, avuga ko yiteguye neza kwinjira  mu kazi arushaho gushyira ibyo yize mu bikorwa,  kandi ngo ubushake bwo gukora ako kazi arabufite, cyane ko yaje kugashaka agakeneye kandi agakunze.

Mugeni Francoise asaba abakobwa bagenzi be kutitinya

Guardsmark Security Company yashyize ku isoko ry’Umurimo abakozi bashya bashinzwe akazi ku Umutekano w’Abantu n’ibyabo, ni imwe muri Company zikunzwe kandi zubashywe mu bigo bishinzwe Umutekano bikorera mu Rwanda.

Ni Ikigo gifite Amasoko atandukanye mu gihugu, bitewe ahanini n’Imikorere myiza isanzwe ibaranga, bakaba bakorera mu gihugu hose kandi abakozi babo bakarangwa no gukora kinyamwuga nkuko babitozwa kenshi n’Ubuyobozi bwabo.

Abasoje amasomo kuri uyu wa 31 Werurwe 2026, ni abagize Icyiciro cya 7 cy’abagiye bahugurwa bose mu bihe bitandukanye.

Abasoje bakaba ari Abasore n’Inkumi bagera kuri 64 barimo abasore 37 n’abakobwa 27 bose Intego ni imwe, bakaba barahigiye kuzakora neza akazi bahawe ari nako barangwa no kuba banyamwuga.

AMAFOTO

You may also like

Leave a Comment